Kwegura kwa ba Visi-Perezida bombi b’Umutwe w’Abadepite
Kuri uyu wa mbere, Abadepite bateranye mu nama idasanzwe y’Inteko rusange, bamaze kugezwaho no gusuzuma ukwegura ku mirimo y’Ubu Visi-Perezida mu Mutwe w’Abadepite kwa Nyakubahwa Dr NTAWUKULIRYAYO Jean Damascene na Nyakubahwa Ambasaderi POLISI Denis ; Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ko bavuye burundu muri iyo myanya nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu.
Nyakubahwa Dr NTAWUKULIRYAYO Jean Damascene wari Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe Imari n’Abakozi akaba yarasezeye kuri uwo mwanya no ku mwanya w’Ubudepite ashingiye ku cyemezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda cyo kumugira Umusenateri, ashingiye no ku ngingo ya 68 y’Itegeko Nshinga ivuga ko nta muntu wemerewe kuba icyarimwe mu bagize Umutwe w’Abadepite no mu bagize Sena.
Naho Nyakubahwa Ambasaderi POLISI Denis wari Visi-Perezida ushinzwe amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, akaba yasezeye kuri uwo mwanya ku mpamvu ze bwite, ariko akaba akomeza kuba Umudepite.
Itegeko ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu, riteganya ko inama igamije gusimbura umwe mu bagize Biro y’Umutwe w’Abadepite, itumizwa kandi ikayoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari nawe uyobora iryo tora mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi Umutwe w’Abadepite wemereje ko bavuye burundu mu mirimo yabo.
HABIMANA Augustin
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho
n’Iyegera ry’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko
11 Comments
Ubu se Diyoniziyo bimujemo gute ra? Nizere ko atari yiteze kugirwa Senateur none akaba abitewe n`uburake ko atabaye we! Ariko kandi nta rirarenga kuko ubanza hakiri abandi bazinjira umwaka utaha wenda yari kuzaba muri bo! Gusa ngo Kami ka muntu ni umutima we !
Hari changes zikomeje kuba nziza mu Rwanda. Twiteguye kubona umusaruro ukomeye biturutse ku mikorere ya Bernard + NTAWUKURIRYAYO + TITO RUTAREMARA muri senat
ariko rero hatekerezwe kuwo bazahitamo nk’umuvunyi. Nonese, yego ntawe udasimburwa ariko se tuzakurahe ugeza aha RUTAREMARA mu kurenganura abarengana ? Iyaduhaye ubuyobozi bwiza ? Duhmurizanye rero kuko iyaduhaye KAGAME Paul izaduha n’abamufasha beza kandi bazi icyo gukora ureke ababura icyo bavuga bakirirwa batuka u Rwanda! Bazarutwara iki se ? … BARANASHUKA
Polisi denis yerekanye ko ashigikiye isaranganya ku myanya, nizere ko aguma mu nteko agakomeza gutanga ibitekerezo bye byubaka tumuziho kuva mugihe cyose yagiye aba mu myanya ikomeye yigihugu yagara gaje ubwitange congretulation.
polisi denis twamweraga kuko yashiraga mugaciro kandi yarafite ubunararibonye mukazike
Karibu,ibyo birashoboka. erega bababashaka post nziza. iyo ubonye usigaye kandi wibwirako wagombaga kuba promoted. urabigaragaza da!
Iyo abakinnyi ari abahanga wa mugani wa H.E, ni ngombwa ko bagenda bahinduranya imyanya. ni ngombwa ahubwo ko bahinduranywa bidatinze, ntihagire utekereza ko ubuyobozi ari akarima ke.
Muraho Neza Banyarubuga,
na njye ndatera mu ryanyu mwese, maze mbere na mbere nshimire Bernardo, Yohani Damaseni na Tito kandi mbifuriza umugisha w’Imana mu mirimo mishya bagiyemwo. Nizeye ndashidikanya ko bazayikora neza neza….
Ikindi kandi, na njye ndagirango ngire ikintu mvuga kuli DIYONIZIYO POLISI. Uyu mugabo, we na Ntawukuriryayo wagirango Nyina ubabyara ni umwe. Jyewe mbakundira mbere ya byose, ko bombi bazi kwicisha bugufi cyane. Icyo bita mu Cyongereza “HUMILITY” usanga ali kamere yabo….
POLISI azi neza amavu n’amavuko ya FPR. Ariko ntabwo yigira Inararibonye, ahubwo ashoboye gutega amatwi buri wese ufite igitekerezo gishya…
Ndamusaba rero kwicara hasi, maze we n’abagenzi be ntiriwe ndondora, bagatekereza kuli FPR, bagatekereza ukuntu “Guta umurongo” umuntu yabyirinda…
Ni ngombwa kugendera ku gihe, ni ngombwa gusobanura umuntu ahozaho icyiciro urugamba rugezemwo. Ni ngombwa kujya mu mahanga, mbese nkuko Ntawukuriryayo aherutseye, maze agasobanurira Diaspora uko ibintu byifashe m’u Rwanda….
Ndetse jyewe ndasanga byaba ngombwa guhura na RNC ya Kayonga Nyamwasa maze bakaganira imbonankubone, bakaganira barebana akana ko mu jisho….
Muri make, jyewe Ingabire-Ubazineza, kabone nubwo nkunda “DEMOKARASI” byimazeyo, kabone nubwo nkunda “OPPOSITION” byimazeyo, nta bwonko mfite muri iki gihe bwo guterana amagambo na Rudasingwa n’abagenzi be. Rwose RNC yabo ije imburagihe, nibabe bategereje imyaka icumi cyangwa makumyabiri. Hagataho bahe ABANYARWANDA amahoro. URUGAMBA ubu rugeze mu mahina, ibintu birakomeye cyane, nta gihe cyo guta dufite!!!
NDABASABYE NIMUREKE TURWANE INKUNDURA. NIMURKE DUHARANIRE ITERAMBERE. UMUNSI N’IJORO. IBINDI BYOSE TUBE TUBIKUNGITSE….
Mugire Amahoro Mwese. Mwese mwaba muri FPR cyangwa muri RNC!!!…
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Polisi se muramuririra ntagiye kuba Umuvunyi Mukuru? Mwiririre na bene wanyu.
nibarize vincent hejuru,iyo abakinnyi bashaje cyangwa ushaka kuvugurura ikipe bamwe barataha, mbwirira abahinduranywa bashaje batahe,ariko si ba KAREKEZI Olivier babihakana ko bashaje ahubwo nibiyumvishe ko bakwiye kujya gutanga akazi hanze, abana benshi n’abashomeri vraiment,bo kubahinduranya batunzwe na Leta igihe gihagije nibajye nabo gutunga abo bakobwa n’insoresore niba bakunda igihugu da,bareke kurwanira imyanya ya Leta ya twese.n’andi mazina mashya agaragare.Muzehe abadufashe kabisa
@ BAHATI,
urakoze cyaneeeeeee…..
Dore rero igitekerezo mpise nkunda kandi nshyigikiye kabisa…
Iyaba byashobokaga ngo tukiganireho turi benshi.
“JOB CREATION IS THEY KEY. THEY KEY TO SOCIAL AND ECONOMIC TRANSFORMATION”.
Kandi koko ABAKURU barambye muri Leta bari bakwiye gusezera k’ubushake bwabo, maze bakajya gushinga “Enterprises, Inganda na Services Firms” zinyuranye…
IF WE ARE REAL ELITE, WE HAVE TO TAKE THAT STEP….OKAY!!!
Ariko bariyabagabo wagirango hari ikibakanze.muri leta
Comments are closed.