Kayonza: Ubuzima bubabaje bw’umubyeyi uvuga ko arenganywa na musaza we
*Atuye mu nzu gusa ntagira ubwiherero kuko aho bwari buri musaza we yahamwambuye.
*Amaze imyaka 14 ashyamiranye na musaza we bapfa umurage se yabasigiye.
*Aho uwahoze ari Umuvunyi yamuhaye ngo arere abana barahamwambuye.
*Umwanzuro w’Urukiko ku kirego cye umushyira mu kaga n’abana arera bakiri bato.
Iburasirazuba – Mukarusine Madiatrice utuye mu murenge wa Mukarange i Kayonza kuva mu 2001 ari mu bushyamirane na musaza we Rutare Augustin bapfa imitungo barazwe na se ubabyara. Mukarusine ni umukene ufashwa n’Akagali kubona ubwisungane mu kwivuza, musaza we ni umugabo wishoboye mu gace batuyemo. Mukarusine urera utwana turimo abuzukuru n’abana ba murumuna we, ubu aba mu nzu idafite igikoni n’ubwiherero kuko impande z’inzu zose musaza we yazimwambuye. Urukiko rwategetse ko Mukarusine atsinzwe rutageze ‘kuri terrain’ ngo rwitegereze ikibazo. Urwego rw’Umuvunyi rukiyoborwa na Tito Rutaremara rwari rwahaye uyu mugore aho guhinga ngo atunge abana ariko hose yarahambuwe. Ubu abayeho mu kaga.
Mukarusine utuye mu dugudu wa Gatagara, mu kagari ka Nyagatovu avuga ko we na musaza we bapfa amasambu n’inzu yabagamo umubyeyi wabo, ari na yo Mukarusine atuyemo ubu n’abuzukuru be n’abana ba murumuna we witabye Imana. Iyo nzu n’amasambu Urukiko rwabyeguriye musaza we Rutare ngo kuko inzu cyera ari we wayubakiye se.
Mukarusine yari yarashatse ahandi aharitswe (ntiyasezeranye), ariko kubera amakimbirane yo mu ngo ahunga umugabo bashakanye agaruka iwabo aza gutura muri iyi nzu ya se. Rutare musaza we, iki gihe yari afunze, umugore we ahita atanga ikirego mu izina ry’umugabo we ufunze.
Mu 1999 Rwamucyo ubyara aba yitabye Imana, asiga mu nzu yabagamo Mukarusine n’abana, ndetse mu nyandiko ishaje yanditswe n’intoki Mukarusine agaragaza, yerekana ko umusaza Rwamucyo yasize araze abana be abagabanyije amasambu ndetse anategetse ko inzu yari atuyemo igumamo Mukarusine nk’indushyi.
Musaza we Rutare afunguwe, nk’umukuru w’umuryango, ngo yasubiyemo irage rya se, yongera kugabagabanya amasambu abo bavukana, Mukarusine avuga ko yarenganyijwe cyane, ndetse abwirwa ko inzu arimo atari iye agomba kuyivamo. Imanza zitangira ubwo.
Mukarusine ntaho ataragera asaba kurenganurwa
Mu myaka irenga umunani ishize asaba kurenganurwa, yageze no ku biro by’umukuru w’igihugu, ariko asabwa guca inzira zagenwe. Mu Ukuboza 2003 yagejeje ikibazo cye k’Umuvunyi, mu 2005 kigira uko gikemurwa.
Inyandiko yo muri Nzeri 2005 isinyweho na Mzee Tito Rutaremara wari Umuvunyi mukuru nyuma yo kugera aho ikibazo kiri, itegeka ko Mukarusine ahabwa uburenganzira ku nzu y’uburushyi ndetse n’ingobyi y’urugo (ubutaka bukikije inzu aho umuntu yahinga, yacukura ubwiherero, yasohokera…).
Uyu munsi Mukarusine hose yarahambuwe, atuye mu nzu idafite munsi y’urugo cyangwa iruhande rw’inzu, nta bwiherero kuko bajya gutira mu baturanyi, inka yahawe nk’umukene muri gahunda ya girinka bigaragara ko ntacyo imumariye kuko ntaho afite ayibonera ubwatsi, nta kiraro, nta cyizere cy’ubuzima kiri mu rugo rwe rurimo utwana duto. Mukarusine uwo abonye wese amuririra iby’akarengane ke.
Ubutaka yari yahawe n’Umuvunyi musaza we Rutare yarabumunyaze abuteramo ubwatsi bw’amatungo ye, ubundi abushyiramo amasaka n’urutoki, ubundi ubu burimo amasinde. Mukarusine abana arera nta aho kubahingira n’utuboga afite iruhande rw’inzu.
Avuga ko ikibazo cye cyabanje gukurikiranwa mu bunzi, kirenga ubushobozi bwabo kijya mu rukiko rw’ibanze rwa Kabarondo.
Mukarusine ashinja musaza we, wishoboye, kuba yaratangaga impano mu bayobozi b’ibanze, bamwe akabaha ubutaka ku buntu abandi akabagurisha kuri make, kugira ngo bakomeze kumuvuganira.
Tariki ya 28 Ukuboza 2012, Urukiko rwa Kabarondo rwasomye urubanza Mukarusine adahari, rwemeza ko atsinzwe, ndetse ruvuga ko inzu abamo ari iya Rutare kandi atagomba kugira ikintu na kimwe ayikoraho.
Mukarusine ntiyanzuzwe maze tariki ya 4 Ugushyingo 2013 yongera gutanga ikirego cyo gusubirishamo urubanza, gusa mu mwanzuro w’Urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo wo ku wa 30 Mata 2014, ikirego cya Mukarusine hanzuwe ko kitakirwa kuko cyarengeje igihe cyo gutangirwaho. Ni mu buryo budahwitse ukurikije ibyo Mukarusine asobanuro kuko uwo mwanzuro wafashwe mu gihe hari ibyo Urukiko rwari rwamutumye gushaka.
Mukarusine ikibazo cye kuva hagati mu mwaka ushize mu nyandiko yakigejeje ku Rwego rw’Umuvunyi nk’uko abigaragaza, ariko iyo agiye kubaza bamubwira ko kitaragerwaho muri byinshi bihari bagomba gukemura.
Mukarusine ati “Reba nawe aho ntuye aha, reba utu twana tutagira n’ubwiherero, reba iriya nka nahawe uko imeze, reba ubuzima bwacu hano. Urukiko rukarenga rugaca urubanza rutageze aha ngo rurebe uko ikibazo kimeze rubaze abaturanyi n’abayobozi, rukifatanya na musaza wanjye kunkandamiza no kuzahaza ubuzima bw’aba bana barimo n’abishywa be ubwe (musaza we). Twarapfuye twarahambwe ni uko tugihagaze gusa.”
Abaturanyi b’iyi miryango baganiriye n’Umuseke kuri iki kibazo bahuriza ku kuba uyu Mukarusine ari mu kaga gakomeye. Ko nubwo yatsinzwe mu rukiko ariko ko urubanza yaciriwe ruteye agahinda kuko rutitaye ku bimenyetso bitandukanye, kurengera abababaye no kubaha uburenganzira iwabo .
Umuyobozi w’umudugudu wa Gatagara, witwa Jean d’Amour, avuga ko we yagiyeho ikibazo cyarakemuwe n’izindi nzego, gusa agasanga bitumvikana ukuntu umugore w’indushyi yamburwa inzu y’ababyeyi n’ubutaka bwo guhingaho ngo atunge abo arera.
Ati “Ubu se nakubaka inzu nshimira ababyeyi ko bandeze, nyuma nkazayibambura ngo ni uko mushiki wanjye ari we uyibamo kandi yarayisigiwe na se?”
Umuseke wageze mu rugo kwa Rutare Augustin, (umuryango utuye ku muhanda munini wa Rwamagana – Kayonza) Rutare ntiyari ahari, ndetse kugerageza kumuvugisha kuri telephone igendanwa ntibyashobotse. Gusa mu mwanya munini Umuseke waganiriye n’umwe mu bana be, yagaragaje ko iki kibazo ari kirekire ndetse ngo kirimo n’amarozi.
Harerimana Leonidas umuyobozi w’akagali ka Nyagato yabwiye Umuseke ko iki kibazo kimaze igihe kinini kandi we amaze amezi atatu gusa muri aka kagali, gusa ko we atewe ubwoba n’ubuzima Mukarusine n’abana babayemo.
Ikigaragara muri iki kibazo ni uko imyanzuro myinshi yagiye igifatwaho yafashwe n’inzego, cyane cyane Urukiko, zitamanutse ngo zirebe uko ikibazo giteye zikoreshe ubushishozi mu kugikemura nk’uko Urwego rw’Umuvunyi rwari rwabigenje mu 2005.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ubuyobozi nibumutabare rwose kuko arababaje pe! Naho uwo musaza we, ndumva ri inyamaswa-muntu
Uramutse wunvise uruhande rumwe wajya mu amaranga mutima niba koko arengana urubanza rwaburanishijwe adahari yagiye he kandi nkuko byunvikana ariwe wareze….?! kuki yakerewe kurusubirishamo. yari mu biki ntavuge ka yashakaga igarama.kuko afite icyemezo cy’ubukene nkuko buri wese yaabyunva …..TB kabarondo imaze kumucira urubanza ntirumurenganure kuki atajuririye TGI.?? ayo ni amaregeko arenze amaranga mutima.
Kuberiki abantu bakunda ivyisi arivyigihe gito kandi bitagira numunezero?
iyo ababyeyi bitabye imana icyo bita ingarigari cyigomba gusigara ari icyumuryango wosewose ubaye indushyi muribo akaba yabyitabaza nibihangane be gushamirana babikemure
Comments are closed.