Digiqole ad

Karongi: Umuturage yibye ibendera ry’igihugu arimanika hejuru y’inzu ye

 Karongi: Umuturage yibye ibendera ry’igihugu arimanika hejuru y’inzu ye

Yibye ibendera ngo abereke ko badakora irondo

Ku biro by’Akagali ka Kamina mu murenge wa Murundi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu bashakishije ibendera risanzwe rimanikwa imbere y’Akagali bararibura. Hakozwe igikorwa cyo kurishakisha maze barisanga rimanitse hejuru y’inzu y’umuturage witwa Ildephonse Kamanzi.

Yibye ibendera ngo abereke ko badakora irondo
Yibye ibendera ngo abereke ko badakora irondo. Uyu muturage akaba yarekuwe akitahira

Mu gihe yari afashwe abaza imapmvu yakoze ibi Kamanzi yavuze ko koko ari we watwaye iri bendera ry’igihugu arivanye ku biro by’Akagali aho rimanikwa ngo agamije kwerekana ko mu murenge wa Murundi no mu kagari kabo badakora neza irondo.

Vedaste Kuzabaganwa umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi yabwiye Umuseke ko uyu mugabo bivugwa ko arwaye mu mutwe. Gusa ati “Ariko amagambo yavugaga agaragaza ko nta kibazo cyo mu mutwe afite.”

Kuri uyu wa gatanu kandi mu masaha ya saa sita z’amanywa muri uyu murenge wa Murundi mu kagari ka Kamina nabwo, ku mugezi wa Nyabarongo ubatandukanye n’Akarere ka Ruhango, bahatoraguye umurambo w’umugore w’imyaka 42.

Uyu yitwa Beatha Nzasabumuremyi uvuka muri aka kagali ka Kamina. Abamuzi bavuga ko yari asanzwe agira uburwayi bwo mu mutwe, ndetse ko hari hashize iminsi baramubuze.

Vedaste Kuzabaganwa  uyobora Umurenge wa Murundi yasabye abaturage kuba maso ku kintu cyose cyahungabanya umutekano wabo n’uwabaturanyi, ndetse ko mu gihe babuze umuntu bakwiye kwihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Polisi ikaba yajyanye umurambo w’uriya mugore kuwusuzuma mu bitaro bya Kabgayi.

Mu karere ka Karongi mu burengerazuba bw'u Rwanda
Mu karere ka Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda
Mu kagari ka Kamina Umurenge wa Murundi
Mu kagari ka Kamina Umurenge wa Murundi

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

22 Comments

  • Syee, yariyongoje yijyanira ibendera ry’igihugu ajya kurimanika iwe, maze ndore. Mkuyu koko wamugira ute? N’ukumirwa ukamwihorera keretse ushaka kuba nkawe niho wamurakarira, kuko niko aba yatekereje nyine. Ariko birasekeje. Imbere y’umuntu (mu mutima no mu mutwe) burya n’aho kwitondera. Ibibamo ni danger (ibintu n’ibi 2, byagukiza cga bikakwica). Nibura nawe nta muntu yishe. Abica se abantu no kumanura ibendera akaryijyanira iwe ngo abone uko avuga ibimubabaje/agaragaze akababaro ke, urusha undi amakosa n’inde? C’est comme ça font les révolutionnistes. Ahubwo uzi ko no mubaturage habamo aba phylosophe bakabura aho babigaragariza?

  • Ibendera ntirimanikwa bararizamura, ntibarimanura bararyururutsa.

    • Singombwa kubuza abantu kuvuga ibibari ku mutima kimwe no kubategeka kuvuga ibinyarwanda nk’ibyo guterekera!

    • Ibendera bararizamura (inshinga kuzamura) bakanarimanura (inshinga kumanura). Iyo barizamura ni igihe bafata kuri twa tugozi rihambiriyeho bakagenda badukoraho rikazamuka kugera rigeze hejuru noneho twa tugozi bakadupfundika neza ibendera rigahama hejuru. Mu gihe riri hariya hejuru rero, riba rimanitse. Iyo bashatse rero kurigarura hasi nibwo barimanura.

      Kuvuga rero ko ibendera rimanitse ntabwo ari ugushyoma, ahubwo nicyo kinyarwanda kivugitse neza kandi kijyanye n’ukuri.

      Ibyo kuvuga kururutsa babikoresha ku bantu ntabwo babikoresha ku bintu. Urugero: umwana uri mu mugongo iyo bashatse kumukuramo, baramwururutsa. Umwana wuriye hejuru mu giti agaherayo akabura uko yivanayo, baramwururutsa. Ariko ibendera ryo bararimanura ntabwo baryururutsa. Icyo nicyo kinyarwanda kizima. Tureke rero kujya twitiranya ibintu.

      Muri make rero, twavuga ko ibendera barizamura, kandi bakanarimanura. Ariko igihe riri hejuru mu kirere barangije kurizamura, tuvuga ko rimanitse.

  • mwagiye mumrjya ikinyarwanda kweri ntibavuga kumanika ibendera bavuga kurizamura urumva

  • Ngo bamurekuye aritahira?Kubera uburwayi bwo mu mutwe? Ubwo burwayi bwemezwa na expert psychologists ntabwo byemezwa na gitifu cyangwa abagenzacyaha cyangwa abacamanza.The law was not applied here. Why?

    • Aha bakoze tolerance. Buri kantu guhana buri kantu guhana aaa, izo gereza zazava he cga ibibatunga?

  • Ndibuka mbere ya 1994 iyo wavugaga ngo ibendera barimanitse cyangwa barimanuye bakakumva bahitaga bagutambikana amaguru adakora hasi.Kuri commune ikiboko cy’uwitwaga brigadier muri police communale cyavuzaga ubuhuha. Twamutinyaga kurusha bourgmestre.Uyu munsi iyo ubivuze baragukosora. Anyway ndumva abahanga muri psychology aribo badufasha kumeya niba uwo mugabo adafite ikibazo mu mutwe

  • uYU MUNYAMAKURU ARANTANGAJE !Ngo ibendera riramanikwa???????????ndumiwe

  • UBUNDI YA NTEKO Y`URURIMI HAMWE NA RBA BIRIRWA BICA URURIMI NGO BARIGISHA NGO ” NTIBAVUGA, BAVUGA”. Bavuga ntibavuga yabo yagombye kuba yigisha bimwe byari mu muco nyarwanda no mu rurimi rwacu. Birababaje kubona uyu munyamakuru yandika kumanika ibendera, akongera akabisubiramo inshuro zingana kuriya!! ESE NIBA UMUNYAMAKURU NK`UYU AKORA IKOSA NKA RIRIYA HARYA IYO NTIBAVUGA BAVUGA Y`INTEKO Y`URURIMI YIGISHA BA NDE BADAHEREYE KURI ABA BANDIKA CG BAKORA MU ITANGAZAMAKURU?

    Muri “BAVUGA, NTIBAVUGA” hagombye kuba higishwamo biriya byahoze mu rurimi aho byari bizwi ko batavuga ngo ‘umwami yapfuye, ahubwo bavuga ko yatanze’ aho bavuga ko ‘ ingoma idatiboka, ahubwo bavuga ko yabyaye’; aho batavuga kumena amata, ahubwo bavuga ‘ kuyabyarira cg kuyabogora’ bitewe n`uko yamenetse; n`ibindi.

    Ibintu nk`ibi mvuze aha hejuru rero nibyo byagombye kuba byigishwa binyuze muri ” BAVUGA NTIBAVUGA”, urubyiruko rwacu n`abandi batakuze biga neza Ikinyarwanda bitewe n`aho bakuriye bakabimenya aho kwigisha ngo ntibavuga ‘gukolinga bavuga gutelefona’ nk`aho byose atari ibivamahanga mu gihe dufite inshinga guhamagara!

    Muri NTIBAVUGA, BAVUGA, ababitegura bagombye gutandukanya ibyari imigenzo n`imiziririzo mu Kinyarwanda byaba mu mvugo n`imigirire, n`ibyitwa code-switching cg code-mixing mu ndimi bijyana no kuba isi igenda irushaho kuba umudugudu bityo indimi zikagenda zikura zinjiramo andi magambo mu buryo butandukanye mu koroshya ukumvikana kw`abavugana. Code-switching cg code-mixing si ikimenyetso cyo gusenya ururimi ahubwo ni kimwe mu iterambere ry`indimi no koroshya umushyikirano hagati y`abavugana.

    Ibendera rero bararizamura cg bakaryuriza ntibarimanika.

  • Hahahaha ubwose kuzamura ibendera iwe murumva ari igitangaza?muzaze USA murebe umubare wabaturage batunze amabendera kungo zabo bakanayazamyra no kumamodoka!ngewe ndumva ntagitangaje kibirimo.

  • @abc: Muri US babikora kubera kwerekana ko batewe ishema no kuba abanyamerika, bagakunda ibendera nk’ikimenyetso cy’igihugu cyabo. Mu Rwanda akenshi baryiba ngo berekane ko bagishyigikiye Parmehutu na MRND kandi ko bababajwe no kuba u Rwanda rutakiri urwa “Rubanda Nyamwinshi” gusa nk’uko bigishijwe…Big difference here…

  • Ariko munyunvire, ngo umurambo w’umugore Watoraguwe, bivugwa ko yarwaraga mu mutwe, umukuru w’akagali abashishikariza kulinda icyahungabanya umutekeno???!!niba se yari abizi ko mu kagali ke uwo ari umurwayi yakoze iki kugirango avurwe, ndavuga kumufasha kugera kwa muganga?, naho ibyi bendera kurimanika ,kurimanura, kuryururutsa, kuryiba……, ntibihwanye n’ikiremwamuntu

  • na south Sudan abaturage bayazamura kungo zabo.ahubwo muntu ni umunyabwenge nubwo bamwita umurwayi kuko babikoze afite icyo agamije.kandi akakigeraho

  • Ngaho abapinze ko ibendera ryamanitswe hejuru y’inzu munsubize:

    Kuzamura ibendera ku giti no kurishyira hejuru y’inzu byombi ni ukuryuriza?

    Namwe mujye mubanza gutekereza uyu munyamakuru ari mu kuri ibendera ryamanitswe hejuru y’inzu ntabwi ryurijwe yo.

    • Natal,

      Ntimugashyigikire amafuti ahubwo jya ubanza usome neza. Soma igika cya mbere cy`iyi nkuru ndetse usome n`icya kabiri urabona ko hose umunyamakuru yavuze ngo ibendera yakuye imbere y`akagari aho risanzwe rimanikwa. Aha se naho urabona ari ku nzu y`uriya muturage warutwaye???

  • Ibendera nti rimanikwa.

  • Ariko yababwiye ko yashakaga kubereka ko irondo ridakorwa neza.ndumva koko ariho bagombye kureba kuko ibyo yatangaje biragaragara ko koko aribyo kuko ntawamubonye aritwara.

  • Ndamwemeye.Ahubwo yerekanye imbaraga nke z’amarondo kandi ni hose.

  • Hanyuma se wowe uvuze ko baritwara kugirango berekane ko bashyigikiye Parmehutu wabibasomyeho?Wenda nabo baritwaye ngo berekane ko bakunda igihugu!kuki abanyarwanda mukunda guhora mushyira ibintu muri negatif koko?ngewe muzarimpe ndizamure iwanjye kurugo.

  • @Abc: Jye sinasubije kubireba uyu muturage kuko nta facts zihagije kuri iyi nkuru mfite. Nasubije comment yawe aho wagereranyaga ibi n’uko muri USA bafata ibendera ryabo. Kandi bo ntibaryiba. Nawe wabivuze neza uti bazarimpe. Hari n’ubundi buryo bwo kuribona ariko muri USA ushaka US flag ntajya kurimanura kuri Federal building! Ubikoze wabibazwa! Naho ibyo navuze ko hari abataryishimiye ari nacyo gituma baryiba, ingero ni nyinshi aho byabaye. Kandi ibendera ry’u Rwanda ritarahindurwa ntawigeze aryiba na rimwe! Truth is, hari abantu batarumva ko u Rwanda rwahindutse! Naho kumanika ibendera ry’u Rwanda ku nzu yawe byaba byiza cyane. Ariko hari n’abakwishimira kurita mu bwiherero kuko nta kindi bashobora gukora kuko bo batumva ukuntu baba mu Rwanda rwa nyuma ya 1994 n’ibiruranga byose! Si ikibazo rero cya mere fact yo kumanika cyangwa kutamanika ibendera ku nzu umuntu abamo, ku modoka yawe, etc nk’uko mbona ubivuga.

  • ahubwo abanrwanda mukunda iben sara ryanyu

Comments are closed.

en_USEnglish