Amabanga 9 ku buzima bwa nyakwigendera Steve Jobs
Ni bake batamenye iby’urupfu rwa Steve jobs,56, witabye Imana kuri uyu wa gatatu nijoro, azize cancer y’urwagashya.
Umuhanga mu ikorabuhanga, watangije uruganda rwa Apple, rukora mudasobwa, akagira uruhare rukomeye mu ikorwa rya iPod, iPhone na iPad benshi bazi.
Mu myaka myinshi y’ubuzima bwe, Steve Jobs ni umuntu wakundaga ko ubuzima bwe (Personal Life) butamenyekana hanze.
Benshi ntibari bazi uko abanye n’umuryango we, dore ko igihe kinini cy’umunsi we yakimaraga imbere ya mudasobwa. Benshi rero bagashaka kumenya inyuma ya Mac na iPhone uko yitwara.
1. Ubwana bwe
Yavutse mu 1955 I San Francisco. Se na nyina bamaraso bamubyaye ntibari bashoboye kumurera, ahabwa umuryango (Adoption) akiri uruhinja.
Se wa nyawe Abdulfattah John Jandali, ukomoka muri Syria, yamubyaye afite imyaka 18 gusa, nyina wa nyawe, Joanne Simpson, nawe yari umunyeshuri muto.
Amaze gukura nibwo yabanye na nyina w’ukuri ariko se ntibigeze babana.
2. Yataye ishuri
Uyu mugabo wahinduye byinshi mu ikoranabuhanga ku isi, ntiyigeze yiga kaminuza. Akirangiza amashuri yisumbuye (High School) muri Calfornia, yiyandikishije muri Reed College mu 1972, ariko ahamara igihembwe kimwe gusa, ahita areka ishuri kubera kubura amikoro n’amafaranga yishuri yasabwaga ababyeyi bamureraga.
Mu 2005, atanga ikiganiro muri Stanford University yagize ati: “Ntibyari binyoroheye, naryamaga hasi mu cyumba cy’inshuti kuko ntari mfite ubushobozi bwo kwishyura icumbi ry’ishuri, nakusanyaga amacupa ya Coke nkayacuruza kuma Cent 5 kugira ngo ngure icyo kurya”
3. Yatangiriye kuri Jeux Video
Amafaranga menshi yambere yakoreye ni 750$, ubwo yakoraga design ya Jeux Video nubu izwi cyane muri USA yitwa Atari. Yaje guhita azana mugenzi we Steve Wozniak (baje gutangizanya uruganda rwa Apple) ngo ajye amufasha aka kazi. Baza guhembwa 5000$, ariko agahemba mugenzi we Wozniak 375$ kuko ari we wamwizaniye.
4. Umugore asize bake nibo bari bamuzi
Mu buzima bwe ntiyigeze ashaka ko abantu babona umugore we. Ariko umugore we yari Laurence Powel, wize muri Kaminuza ya Pennsylvania.
Steve Jobs, yavuze uburyo bakundanye. Avuga ko mu 1988 yari afite inama ya business, maze aribwira ati: “niba iri joro ariryo ryanjye ryanyuma ku isi, ndimare mu nama ya business cyangwa nigire kureba uwo nkunda mbimubwire?” aha ngo yahise afata akamodoka yatwaraga asaba Laurence ko basangira Dinner, maze aremera. Kuva ubwo bari bakiri kumwe.
5. Mushiki we ni umwanditsi rurangiranwa
Mu buzima bwe amaze gukura, yaje guhura na mushikiwe wa nyawe (biological sister) ariho ashakisha ababyeyi be. Mona Simpson, ni umwanditsi uzwi cyane w’igitabo kitwa ‘Anywhere But Here’
Amaze guhura na musaza we, babaye inshuti zikomeye. Steve Jobs yabwiye New York Times ko uyu mushiki we ari inshuti ikomeye agira mu buzima. Mona Simpson nawe yamutuye igitabo cye gikunzwe cyane, ” Anywhere But Here is dedicated to “my brother Steve.”
6.Yigeze gukundana n’umuririmbyikazi
Imwe mu nshuti ye biganye mu mashuri yisumbuye niwe watangaj eko Stve Jobs yigeze gukundana na Joan Baez, umwe mu baririmbyi bazwi muri Amerika. Bizwi kandi ko Jobs mu busore bwe yajyaga asohokana na Diane Keaton, umukinnyi w’amafilimi uzwi.
7. yihakanye umukobwa yabyariye mu mashuri yisumbuye
Ku myaka 23, Steve Jobs yateye inda Chris Ann Brennan, umukobwa biganaga. Umukobwa we Lisa Brennan yavutse mu 1978, ariko se ntiyamwemeye mpaka mu nkiko, aho yavugaga ko atabyara. Nyuma y’igihe yaje gusaba imbabazi Chris Ann aza no kurihira umukobwa wabo Lisa ishuri rya Havard University rikomeye cyane ku isi. Uyu mukobwa we wambere yaharangije mu 2000 ubu ni umunyamakuru.
8. imyemerere ye, gukoresha ibiyobyabwenge no kwivura Cancer
Yigeze kubwira Bill Gates ko Microsoft ari nto (Narrow), aba bakaba bari abakeba be bakomeye. Yigeze kandi gukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Steve Jobs kandi ubwo yabagaho nta Mana yizera, yaje kujya mu Buhinde, aza kuhava yayobotse idini rya Boudha. (Buddhism)
Uyu mugabo ntiyaryaga inyama, uretse ifi. Yizeraga ko imiti gakondo yo mu burasirazuba bw’isi ikiza. Yagerageje kwivura Cancer ayikoresha, nubwo byamuviriyemo kubagwa Cancer yo munda mu 2004.
9. Umutungo we
Nubwo yari umukuru w’uruganda rukomeye cyane ku isi y’ikoranabuhanga, Steve Jobs, ntiyakundaga kwigira umuherwe cyane. Yinjizaga kuri conti ye Miliyoni imwe mu madorari ku mwaka. Hasi cyane ugereranyije na Bill Gates, Larry Page, Sergey Brin n’abandi bakora nkibye.
Akiriho yavugaga ko imigabane ye muri Apple ari Miliyoni 5.5$, nyamara amaze gupfa basanze imigabane ye ihabwa agaciro ka Miliyoni 377$
Umutungo we wose ubu ngo urabarirwa muri Miliyari 8.3$ (8.3$ Billion) nubwo ntawabikekaga bitewe n’uburyo yacishaga make kuri Forbes ivuga abaherwe. Akaba nyamara ngo yari umuntu w’110 mu bantu akize ku isi yose. Iyo kandi ngo ataza kugurisha imigabane ye muri Apple mu 1985 (mbere yo kuyigarukamo mu 1996) ubu ngo aba ari muri 5 bambere bakize ku isi yose.
Jobs akaba asigiye umugore we Laurence Powel Jobs abana batatu Reed, Erin, na Eve Jobs ndetse nyine n’uriya wambere yabyaye ku ruhande Liza Brennan nawe wafashe izina rya Jobs amaze kumwemera.
Source: Tacca Magazine
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
5 Comments
Uraho Muvandimwe Jean Paul Gashumba,
ndagushima ngushimira byimazeyo kuba wanditse ku byerekeye urupfu rwa STEVE JOBS. Inyandiko yawe iteye neza kandi iratanga koko, ubumenyi busesuye ku buzima bwa Nyakwigendera Bwana Jobs. Cyane cyane kuba wanditse ukuntu yavutse, ukuntu yabyirutse bya gikene, ni byiza cyane, kuko bishobora kubera abana benshi, iwacu i Rwanda, ikitegererezo kiza. Mbese umwana akibaza akisubiza. ATI NIBA URIYA MUGABO YARASHOBOYE KWIGEZA HARIYA. NI KUKI JYEWE NTABISHOBORA….
Nicyo gituma nshaka kukunganiraho gatoya. Mbaye ngushimiye ko ubyakira neza.
1.LAURENE POWELL. Mu nyandiko yawe izina ry’umugore wa Steve Jobs waryanditse nabi. Ntabwo yitwa Laurence Powel ahubwo yitwa Laurene Powell.
2.STANFORD 2005. Kiriya kiganiro Nakwigendera Jobs yagiranye n’abanyeshuri barangije i Stanford muli 2005 ni kiza cyane. Biramutse bishobotse „Umuseke.com“ wakigenera indi nyandiko yihariye. Kuko muri icyo kiganiro Bwana Jobs yerekanye ukuntu yatekerezaga kimwe n’umurongo yagenderagaho mu buzima bwe bwose. Buli muntu, cyane cyane urubyiruko rwacu, rushobora gukuramwo amasomo menshi.
Muri rusange, ndashaka kubwira abakiri batoya, ko ikoranabuhanga ari ubuhanga buryoshye!!!Kandi nyine ko iwacu i Rwanda ari ngombwa gutimbira tukabwiga neza sawa sawa. Kuko ari inkingi ikomeye y’iterambere lirambye. Ahangaha H.E Kagame kimwe n’abafasha be bafashe koko umugambi w’akarusho. NI ICYEREKEZO KIZA PEEEE….
Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.
Ingabire nanjye ndagushyigikiye rwose! ikoranbuhanga ni umwumga uryoshye rwose !urubyiruko ruwiteho cyane.
jyewe niryo nakurikiranye ubu nkaba ndangije KIST ariko nkaba numva ntagarukiraha nifuza kwispecialisa muri iri korana buhanga bihagije. ahubwo muvandimwe Ingabire nkawe uherereye hirya iyo wamfasha ukampa hint z’ukuntu nabona masters hirya iyo. waba umbere inyamibwa rwose!
murakoze amahoro aganze i Rwanda.
Murakoze, ibi bijye bitubera ikitegererezo! Umuntu arabisoma akenda kurira, Imana imwakire nubwo yashatse kuyitera umugongo, nizere ko isaha ye ya nyuma yaranzwe no kwiyeza no kwiyereka Iyamuremye
Hello Dear Fiona,
inyandiko yawe nyibonye nkererewe umbabalire, ubusanzwe ngendana mudasobwa, ariko mu minsi ishize kubera impamvu nyishi zinyuranye, ntabwo nabashije kujya kuri interneti….
Muli make ubutumwa bwawe buranshimishije kabisa. Komera rero kandi komerezaho. Ndakumenyeshako curriculum ya ICT, muli KIST bagenderaho nyizi neza neza. Nsanga rero abanyeshuri bafite intango nziza. Koko rero niba wiyumvamyo ubushobozi ni byiza gukomeza ukarangiza „Master Studies“….
Jyewe, ndi wowe, nahita niyandikisha nkazaba muli promotion ya mbere ya „CMU = Carnegie Mellon University“. Nawe urabizi iriya university, umwaka utaha, izashinga „Center of excellence in ICT“ i Kigali….
Ariko usibye ni byo, niba ubishaka, dushobora kugumya tukandikirana hano kuri interneti. Nashimishijwe cyane na „Self-Initiative“ yawe. Nitwandikirana nzamenya niba ufite „Passion of high performance and excellence“. Bizatuma ntekereza neza uko nagutera inkunga ifatika……..I hope you understand straightaway what I mean. That is my „Hint“ at the present moment. For sure other hints could follow…..Okay!!!
Sincerely yours, Ingabire-Ubazineza
vriment nejejwe nuko abantu bari muri field ya IT aritwe turimo gukora dicussion kuri iyi topic,for sure nunvise nshaka kurira neza neza kuko burya Imana yadushyizemo ubukungu kuko umuntu mbonye ko atabuvukamo ahubwo arabuvukana kandi akagendana nanbwo hose aho agiye.
ndabasabye niba byashoboka we might see how we can help each other in this field so that we can make our country be known allover the word from our knowledge.
i like your ideas guys,please let check how we can stay in touch help each other and work for our country and encourage our young brothers and sisters.
Comments are closed.