Digiqole ad

Abari abana, barasaba gusubizwa imitungo y’ababo yasaranganyijwe nyuma ya Jenoside

 Abari abana, barasaba gusubizwa imitungo y’ababo yasaranganyijwe nyuma ya Jenoside

Bamwe mu barokotse bakiri bato i Kirehe bishyize hamwe bandikira akarere basaba kurenganurwa bagasubizwa imitungo yabo

Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zizakomeza kugera ku Rwanda mu buryo butandukanye kandi butoroshye. Ubu itsinda ry’abantu bagera kuri 70 barokotse Jenoside ari abana bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe banditse ibaruwa basaba Akarere kubafasha gusubizwa imitungo bavuga ko bafiteho uburenganzira yatanzwe mu gihe cy’isaranganya mu gihe bo bari abana barererwa mu miryango itandukanye.

Bamwe mu barokotse bakiri bato i Kirehe bishyize hamwe bandikira akarere basaba kurenganurwa bagasubizwa imitungo yabo
Bamwe mu barokotse bakiri bato i Kirehe bishyize hamwe bandikira Akarere basaba gusubizwa imitungo y’ababo

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buri gukurikirana ikibazo cyabo kandi kuri gushakirwa umuti ukwiye.

Benshi muri aba bavuga ko biciwe ababo bagasigara bonyine kandi ari abana amazu n’amasambu y’ababo bishwe bikagabanywa mu miryango cyangwa mu bantu runaka, bamwe ntibabaga aha i Mpanga kuko barererwaga mu yindi miryango kugira ngo babashe kwiga.

Bavuga ko bagiye gusobanukirwa basanga imitungo yari kuba ari iyabo yaragabanyijwe mu bantu batandukanye mu gihe cy’isaranganya. Ubu bandikiye Akarere basaba gufashwa gusubizwa ibyabo cyangwa guhabwa ingurane kuko ngo nabo bageze mu gihe cyo kubaka imiryango yabo.

Umwe muri aba ati “Ubu bamwe turacyari mu miryango yatureze, ariko twarakuze kandi dufite ahitwaga iwacu. Nibadufashe badusubize imitungo yacu cyangwa se baduhe ingurane natwe tugire aho tubarizwa nk’abandi”.

Benshi mu bagiye bahabwa bene ayo masambu ubu bayanditsweho ndetse nibo bafite ibyangombwa bya burundu by’aho bahawe.

Gerard Muzungu umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko mu gihe cyo gusaranganya amasambu hari amasambu yabaga agaragara nk’adafite ba nyirayo koko agatangwa mu isaranganywa.

Muzungu avuga ko iki kibazo gikomeye ariko bari kukigaho ngo bashakire abafite iki kibazo aho kuba habo.

Ati “turi kureba niba aba banyarwanda badafite ahandi batujwe, ariko abo tuzasanga badafite ahandi amasambu tuzareba uko tubigenza”.

Gusaranganya ubutaka byabayeho hamwe na hamwe mu gihugu nyuma ya Jenoside bamwe mu barokotse bakiri abana cyangwa bitazwi neza ko bakiriho, hamwe na hamwe aba bana ubu bakuze bagaragaza ko bashaka uburenganzira ku mitungo y’ababo bishwe.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Njyewe ntabwo nemeranywa nabayobozi bari kuvungango abadafite aho batura bazatuzwa ahandi.Uwo waguze cyangwa wasaranganyijwe, abo basaranganyije ndavuga leta ibyabandi badashishoje, kuki ayo makosa yose abagomba kuyikorera arabo bana?Ese mu Rwanda harahantu ushobora kujya wabaza uti aha nikwanda cyangwa hari kwande ntubone igisubizo? Ababyitwaza barabeshya mu Rwanda buri muntu wese azibye kuko nta musozi numwe mu Rwanda utasangaho umwe cyangwa 2 barokotse nyuma ya 1994.

  • ibise byo leta izabikemura ite ko abasaranganyirijwe amasambu ari benshi,kandi abari abitwa ba nyirayo bakaba batangiye kuyabaza,abayarimo ubu nabo bakaba barayibarujeho leta ikabyemera,noneho biraza kuzagenda bite?
    gusa hari ni aho aya masambu yagiye agurishwa,bigaragara ko riliya saranganya ririmo amanyanga!bityo aya masambu agomba gusubizwa banyirayo bwite,batari abo bayahawe nyuma.

    • Ubwo leta nako abaturage twese turi hafi kwikora mu mifuka ngo twirengere ayo makosa yakozwe nabaswa.

Comments are closed.

en_USEnglish