Digiqole ad

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe arafunze

 Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe arafunze

Tihabyona wayoboye Akarere ka Kirehe mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kwegura k’uwari umuyobozi wako

Iburasirazuba – Jean de Dieu Tihabyona umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Kirehe, yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko akekwaho ruswa.

Tihabyona wayoboye Akarere ka Kirehe mu mpera z'umwaka ushize nyuma yo kwegura k'uwari umuyobozi wakoTihabyona wayoboye Akarere ka Kirehe mu mpera z'umwaka ushize nyuma yo kwegura k'uwari umuyobozi wako
Tihabyona wayoboye Akarere ka Kirehe mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kwegura k’uwari umuyobozi wako. Photo/KigaliToday

Bamwe mu bakozi ku karere batifuje gutangazwa babwiye Umuseke ko uyu muyobozi afunze kuva kuri uyu wa 12 Gicurasi 2015.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko uyu muyobozi yafatiwe i Kigali, bo bataramenya amakuru neza kubyo afungiye bakiyashakisha.

Jean de Dieu Tihabyona yayoboye Akarere ka Kirehe by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri (10 – 12/2014) nyuma yo kwugura kwa Protais Murayire wari umuyobozi wako mu mwaka ushize.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Uyusewe,arazira iki?yewe ibyiwacu nabyo n,akarindi ba Mayors bafite ibibazo kabisa,niba ari n,amakosa nibaganye biaribyo barashirira muri gereza.

  • Burya iyo agasozi karwaye akandi kaba kaniha, ubwo n’undi wese muri buri karere uzi ko hari aho yatekinitse,yanyereje, yariganije cyangwa yatanze service mbi nabe yikosora ataravumburwa. Ubundi kuki baba batikoreye Self_evaluation?

  • Mwibuke kera muri za komini ukuntu bafungaga abakontabure burigihe.Ndabona hagarutse ibisanabyo.Abohejuru birira ifaranga igenzura ryaza ugasanga nibo bajyanye muri mabuzo.Ikibazi: Niba mutubwirako ibigo bya leta byose bihomba mumaze gushyira bangahe muri gereza? Harya bya bifi binini amakuru yabyo agezehe? yewe njyewe narumiwe.

  • Ibisigaye bibera muri uru rwanda ni agahomamunwa ,none se baravuga ibigo nka WASAC, RSSB,RWANDA REVENUE,bihomba za miliyari ababiyobora bagasaba imbabazi bikarangirira aho ntibakurikiranwe,umwaka ugashira undi bikongera bigakomeza,naho meya we yabura 1 Mlion cg 10 milions bakamujugunya mu munyururu.mbese ibyaha ntibisa biterwa n,ubikoze imbaraga afite.ahaaaaa nzaba mbarirwa ibifi binini byo kwiba no kunyereza ibya rubanda birabyemerewe nta kibazo…..turatabaza H.E PREZIDA WACU ngo adutabare kuko birakabije kwiba no kunyereza ibya rubanda mu bayobozi bakuru.

  • @Kalimu: Wow! Gufunga abibye ibya Leta aribyo by’abaturage bihundutse agahomamunwa nk’uko ubivuga rero?? Wowe na Kabanda muri muri ba bandi batanyurwa n’ikintu na kimwe! Aba babihorere rero? Ubu Angelique Kantengwa wayoboraga RSSB arihe? Kandi ndibuka ko nabwo hari abateraga hejuru ko arenganye! Abanyarwanda turagoye koko!

Comments are closed.

en_USEnglish