Umuyobozi wa ‘World Bank Group’ arasura mu Rwanda uyu munsi
Sri Mulyani Indrawati, Umuyobozi wa ‘World Bank Group’ aragera i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2015 mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gukomeza ubufatanye bw’ikigo ayoboye na Guverinoma y’u Rwanda mu kurwanya ubukene nk’uko byatangajwe n’iki kigo.
Sri Mulyani Indrawati umugore ukomoka muri Indonesia ayoboye iki kigo gikomeye gitanga inguzanyo ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere. ‘World Bank Group’ ni ikigo gihuriyemo ibindi bigo bitanu by’imari bikomeye, Banki y’isi (World Bank) ikaba ari ishami rya ‘World Bank Group’ iyobowe n’uyu mugore.
Indrawati mu ruzinduko rwe arabonana na Perezida Kagame ndetse azabonana n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.
Azasura imishinga imwe n’imwe iterwa inkunga na Banki y’Isi anaganire n’abagenerwabikorwa bayo. Uyu mugore kandi azabonana n’abahagarariye abikorera ndetse n’urubyiruko ruri mu bushabitsi kugira ngo amenye amahirwe n’imbogamizi urwego rw’abikorera rufite mu Rwanda.
Indrawati aje mu Rwanda avuye muri Congo Kinshasa aho yakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri. Kuri uyu wa kabiri akaba yari i Goma.
Mu Rwanda ‘World Bank Group’ ihafite imishinga 13 itera inkunga n’indi itandatu mu karere u Rwanda rurimo yose izatwara miliyoni 751 z’amadorari. Myinshi muri iyo mishinga igamije guteza imbere ubuhinzi, kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage, imiyoborere myiza, ubwikorezi n’ikoranabuhanga ndetse no kubaka ubumenye mu iterambere.
Indrawati ayoboye ‘World Bank Group’ kuva mu kwa gatandatu 2010, mbere yari Minisitiri w’Imari n’umuyobozi w’iby’ubukungu (2005-2010) muri Indonesia, mu gihe yari muri iyo mirimo ubukungu bw’igihugu cye bukaba bwarazamutse kubera politiki ye yo kwihutisha no korohereza ishoramari nubwo bwose hari ibihe bibi by’ubukungu.
Uyu mugore akaba yarigeze kuba umuyobozi mukuru mu kigega cy’imari ku isi (FMI/ IMF). Ni umwarimu muri Kaminuza zitandukanye akaba afite PhD mu by’ubukungu yo muri University of Illinois.
UM– USEKE.RW