Digiqole ad

President Kagame na Goodluck icyo bashaka ni amahoro muri Africa

President Goodluck Jonathan wa Nigeria na president Kagame kuri uyu wa kane batanze ikiganiro n’abanyamakuru. Aba ba President bombi bakaba batangaje ko icyo bifuza ahanini ari amahoro ku mugabane wa Africa.

President Kagame kandi yakiriye Goodluck Jonathan mu Urugwiro
President Kagame kandi yakiriye Goodluck Jonathan mu Urugwiro

President Goodluck yatangaje ko yazanywe mu Rwanda ahanini no kuganira na President Kagame ku buryo bwo gukemura amakimbirane avugwa mu bihugu bimwe na bimwe bya Africa.

We na President Kagame bavuze ko abantu badakwiye guta uwanya wabo ku bintu biba bivugwa hanze  bidafite icyo bimariye abaturage bayoboye. Ko bo bahangayikishijwe gusa  n’iterambere ry’abo bayobora .

President Goodluck Jonathan yavuze ko ibibazo n’amakimbirane ku gihugu cya Africa icyo aricyo cyose, bihindukira bikagira ingaruka no ku bindi bihugu bya Africa, ariyo mpamvu yaje ngo aganire na President Kagame ku cyakorwa ngo amakimbirane ahoshe muri Africa.

Akaba yavuze ko ava mu Rwanda yerekeza muri Ethiopia naho akazahava yerekeza muri Ghana hose aganira n’abakuru b’ibi bihugu ku cyakorwa ngo amakimbirane avugwa mu bihugu bimwe na bimwe bya Africa agabanuke ndetse ashire.

Ba president bombi bitanaga abavandimwe (Brothers) muri iki kiganiro, batsindagiye ko abayobozi ba Africa bagomba gushyira hamwe kugirango byibura amakimbirane n’intambara bishire muri Africa, bityo inzira y’amajyambere ibone uko yinjirwamo nta nkomyi.

President Kagame na Goodluck mu kiganniro n'abanyamakuru
President Kagame na Goodluck mu kiganniro n'abanyamakuru

President Jonathan abajijwe impamvu Nigeria itagira ambasade mu Rwanda, yavuze ko koko bibabaje kumva ko umuntu ushaka kuva mu Rwanda yerekeza muri Nigeria ajya kwaka Visa i Kampala. Ati: “Aka kanya sinavuga ngo bizakemuka iyi tariki, ariko hano hari ababishinzwe kandi ndasaba ko byihuta

Iyi nama igitangira, abahagararaiye Ububanyi n’amahaganga b’ibihugu byombi basinye amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu mahoro n’iterambere.

U Rwanda na Nigeria ni ibihugu bifite ingabo nyinshi zagiye kubungabunga amahoro mu karere ka Dharfur muri Soudan, ahavugwaga ubwicanyi aba Janjaweed bakoreraga abaturage.

Photos PPU

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • Ni byiza rwose nibakomereze aho, bashakira amahoro umugabane wacu, ubwo ni n’isi muri rusange kuko ariho higanje intambara kandi zihitana abantu benshi.

  • Ni byiza cyane kuba ba presidents bahuye, amahoro arakenew muri Africa.

  • twishimiye ibyo biganiro twese twifuza amahoro muri africa

    • kuko ariryo terambere ry’africa.
      kandi turabashimira uburyo mutugezaho amakuru ashyushye kandi vuba.

Comments are closed.

en_USEnglish