Digiqole ad

Rwanda: Abepiskopi Gatolika n’Abangilikani bahuye basaba gusengera u Burundi

 Rwanda: Abepiskopi Gatolika n’Abangilikani bahuye basaba gusengera u Burundi

Abasenyeri b’itorero Anglican na Gatolika nyuma y’ibiganiro bafashe ifoto rusange. Photo/T.Ntezirizaza/UM– USEKE

Kicukiro – Abapesikopi ba Kiliziya Gatolika n’abapesikopi b’itorero Anglican mu Rwanda kuri uyu wa 07 Gicurasi bagiranye inama igamije kurebera hamwe  impamvu z’amakimbirane avugwa mu ngo bigatuma zitana, ndetse bareba uruhare rw’amadini bayoboye mu kubaka amahoro mu  ibihugu byo mu karere, aha bakaba basabye abakirisitu nk’abavandimwe impunzi z’Abarundi no gusabira iki gihugu ngo kibone amahoro arambye.

Abasenyeri b'itorero Anglican na Gatolika nyuma y'ibiganiro bafashe ifoto rusange. Photo/T.Ntezirizaza/UM-- USEKE
Abasenyeri b’itorero Anglican na Gatolika nyuma y’ibiganiro bafashe ifoto rusange. 

Mgr Smaragde Mbonyintege wari uyoboye itsinda ry’Abepiskopi Gatolika muri iyi nama yavuze ko iyi nama yateranye ngo irebe uko amadini bayoboye yarushaho gufasha Leta mu kubaka imiryango myiza mu gihugu no muri gahunda zo kubaka amahoro mu karere.

Mgr Onesphore Rwaje wo mu itorero ry’Abanglican mu Rwanda yavuze ko umuryango nyarwanda ufite ibibazo byinshi birimo imyumvire mibi ku bwuzuzanye(Gender) kuko usanga umugore abyumva ukwe n’umugabo akabyumva ukwe bityo bigatera ubushamirane hagati yabo.

Abayobozi b’aya madini biyemeje ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku mpamvu z’amakimbirane mu ngo atuma zitana, kugira ngo batore imyanzuro y’icyakorwa ngo ingo zubatse zikomere kuko urugo arirwo shingiro ry’itorero n’igihugu.

Aba banyamadini biyemeje kandi gushyigikira Leta muri gahunda yihaye y’integanyanyigisho nshya kugira ngo ireme ry’uburezi bw’u Rwanda ribashe kurushaho kuzamuka.

Aba banyamadini bieyemeje ko inyigisho zabo zigomba kurushaho kugaruka ku kubaka amahoro n’urukundo mu mibanire y’abantu, kuko ngo abantu babaye babana neza nk’ibiri kubera i Burundi bitababamo.

Aba basenyeri basabye abakristu bo mu Rwanda muri rusange gusengera cyane u Burundi ngo bwongere kubona amahoro, ariko kandi basaba ko impunzi z’abarundi zakirwa kivandimwe nubwo bwose zaza hari uwo zitunguye.

Mu gihe i Burundi abaturage bari mu mihanda bamaganda mandate ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, mu Rwanda ho abaturage benshi bamaze kugaragaza ko bifuza ko Perezida Kagame yiyamamariza mandat ya gatatu kubera ibyo batangaza byiza yabagejejeho.

Abasenyeri bakoraniye muri iyi nama yabereye i Gikondo birinze kugira uruhande bagaragaza kuri iyi ngingo. Mgr Onesphore Rwaje yavuze k obo icyo bakora nk’abanyamadini ari ugushishikariza abakirisitu gukora ikintu cyose cyizana amahoro mu gihugu.

Abasenyeri b'amadini yombi nyuma y'inama bagiranye kuri uyu wa kane
Abasenyeri b’amadini yombi nyuma y’inama bagiranye kuri uyu wa kane
Amadini ya Anglican na Gatulika zihuriye kuri Yesu/Yezu Kristu, kuri batisimu n'ijambo ry'imana
Amadini ya Anglican na Gatulika ngo ahuriye kuri byinshi birimo Yesu/Yezu Kristu, batisimu n’ijambo ry’imana
Ba Musenyeri Onesphore Rwaje (ibumoso) na Smaragde Mbonyintege (hagati) nibo bari bayoboye iyi nama
Ba Musenyeri Onesphore Rwaje (ibumoso) na Smaragde Mbonyintege (hagati) nibo bari bayoboye iyi nama

Photos/T.Ntezirizaza/UM– USEKE

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Yooo Mbega Abasenyeli beza!!!Urabona ko bafite ubutore bwa Nyagasani.Ndagushuhuje cyane Mgr Nathan Gasatura,Nyagasani akomeze agukoreshe ,dukunda ibikorwa byawe no kwitangira Intama waragijwe.

  • Abo bepiskopi ntibasengere u burundi gusa, ahubwo nibasenge kugirango shitani ili mu karerere iturutse hanze ya Afrika isubire iwabo, ireke u Burundi bukore amatora bwemerewe n’amategeko abaturage bishiliyeho ubwabo.Ubu ni ubwa kabili Petero Nkurunziza azaba agiye gutorwa n’abaturage bose nk’uko itegeko nshinga ry’i Burundi libitegeka. Ubwa mbere yali yatowe na abadepite gusa, ntabwo byali elections generales.Abo bvasenyeri nibasenge kugirango iliya myigaragambyo ili i Burundi, na Shitani iyiyoboye ive mu Burundi Perezida Petero Nikurunziza akakomeze yiyamamaze n’abandi bashaka biyamamaze maze hatagira undi wongera gupfira mu myigaragambyo idafututse.

  • Ndakeka ko aya madini yombi ariyo ayobowe n’abantu bumva ibyo bakora,kuko uretse kuba barize, usanga bativanga muri politiki cyane. Muyandi madini ho ho hari abo usanga bameze nk’abatekamutwe, ukibaza niba ari abanyapolitiki cyangwa abanyamadini. Ubona baratannye, ahanini ibyo bigisha ari politiki gusa.

  • Noneho ga bikubise agashyi? nyamara génocide yakorewe abatutsi mu Rwanda yabaye bituramiye, habe n’uwakopfora ahaaa! Nibasenge simbujije ariko noneho bajye basengera bose

  • Dore abize bazi icyo bakora…naho uratambuka muri quartier ugasanga ingoma muri quartier uti Yesu ashimwe twashinze urusengero nimuze…nta bible education yagize nugushakisha nkushinga cooperative,,,ngaho zimwe mu nsengero mu tubari izindi hejuru yamasoko amaduka….

    Aya madini abiri kandi ntuzayumvamo abatekamutwe babahanuzi birirwa bayobya abanyarwanda ….nta Bishop wabo ukora nka Gitwaza ngo neretswe neretswe niyo yakwerekwa ntiyirirwa abigira publicite atumira abanyamakuru etc

  • dusengere aba bavandimwe bacu bugarijwe n’ibibazo iwabo bigatuma benshi bahunga Imana ibafaseh abahunze ndetse n’abasigaye bakomeze bashake uko bakumvikana amahoro agaruke burya utarahunga ntagahunge kuko cyiza kibamo

Comments are closed.

en_USEnglish