Digiqole ad

Burundi: Abigaragambya batwitse umuntu baranamwica

 Burundi:  Abigaragambya batwitse umuntu baranamwica

Uwishwe mu Nyakabiga abanje gutwikwa

Abigaragambya mu mujyi wa Bujumbura mu gace ka Nyakabiga kuri uyu wa kane bafashe umusore bavuga ko ari uwo mu mutwe w’imbonerakure baramukubita baranamutwika kugeza ashizemo umwuka.

Uwishwe mu Nyakabiga abanje gutwikwa
Uwishwe mu Nyakabiga yakubiswe cyane nyuma bakagerageza no kumutwika.

Imyigaragambyo imaze hafi ibyumweru bibiri yamagana mandat ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza we wamaze gushimangira ko aziyamamaza mu matora azaba mu kwezi gutaha.

Umwe mu babonye uko uyu muntu yatwitswe yatangarije Reuters ko bamushyizeho ipine y’imodoka ku mutwe bagatwika.

Hari amakuru avuga ko hari n’undi mugore wishwe kuri uyu wa kane, umunsi upfuyeho abantu bane ari nabo benshi bapfuye ku munsi umwe kuva iyi myigaragambyo yatangira.

Umusore wishwe ngo yari uwo mu mutwe w’Imbonerakure itsinda ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, urwo rubyiruko rukaba narwo ruhangana cyane n’abigaragambya.

Hari ubwoba ko imyigaragambyo iri mu Burundi ishobora kuzura urwangano rwari hejuru y’intambara hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu Burundi my myaka irenga 10 (1993 – 2005) yahitanye abantu bagera ku 300 000.

Nubwo Perezida Nkurunziza yasabye Abarundi kureka kwigaragambya kuko binyuranyije n’amategeko, abo muri Sosiyete Civile n’abatavuga rumwe nawe bavuze ko imyigaragambyo izakomeza kugeza avuye ku mugambi we.

Gabriel Rufyiri wo muri Sosiyete civile ati “Turasaba abigaragambya bose gukomeza kubikora mu mahoro.”

Imyigaragambyo kuri uyu wa kane yari ikomeye kandi mu gace ka Cibitoke ahumvikanye urusaku rwa za grenades ndetse ngo hakaba hapfuye umuntu umwe hagakomereka barindwi nk’uko bitangazwa na RFI. Imbonerakure nizo zishinjwa gutera grenades.

Abigaragambya bakaba nabo bakora ibikorwa byo kwihorera ku Imbonerakure bashinja urugomo ku bigaragambya.

Abantu barenga ibihumbi 40 000 bamaze guhunga igihugu, abagera ku 25 000 bahungiye mu Rwanda.

 UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Igihugu kitagira imfura urumva bareka gukora amahano nkayo kirabananiyepe bagyiyebiha agacirokoko ababantu baravumwekoko!!!

  • Mana tabara uburundi nabarundi.

  • Mana! dusengeye u Burundi uko watabaye u Rwanda rugeze ahakomeye muri Mata 1994 abe ariko ubigaragariza Amen!

  • The only way to resolve Burundi crisis is to respect the constitution and electoral rules, any country that does not respect the laws especially the constitution will always end in crisis.

  • Ntacyo Nkurunziza akomeze atubere draft paper uko bizamugendekera bizatuma tumenya natwe uko tuzabyitwaramo igihe cyacu nikigera.

    • Mwebwe ba nde ntu ? Muribeshya cyane niba urugero muzarufatira kwa Nkurumbi

  • Burundi bwifurije kugira umurundi utekereza agakora nka HE Maj. Gen. KAGAME Paul.

    Naho ubundi buri mu marembera nka Somalie !!!

  • Gatsinzi we,harabaye ntihakabe!

  • Gatsinzi reka nkubwire, Ntuzabona Hano iwacu mu Rwanda hasohoza ibyifuzo byawe. Imana izi uko izakugenza igihe gikwiriye. Uzumirwa.

  • Ariko yarekuye ko abo ashaka gutegeka bamurambiwe. Buriya nuko ntacyo yabagejejeho niyo mpamvu. Nkurikije uko imyigaragambyo ikorwa ntakibazo cya Bahutu na Batutsi kirimo kuko bose barikumwe mumyigaragambyo

  • Ariko araba bigaragambya, nabo bitwa imbonerakure, mwe mubona interahamwe ari bande? babanje guhata abapolisi amabuye, bakubita umwana benda kumwica ngo nuko avuga ikinyarwanda,.. none bageze naho batwika abantu? Polisi yabarasa abantu bagasakuza ngo bari kurasa abaturage binzirakarengane, aba s’abaturage nibyihebe. kwicisha umuntu amabuye warangiza ukamutwika n’ubunyamaswa burenze kamere. Njye ndasaba Police y’uburundi gufata responsabilités zayo. Igakura ibi byihebe mumuhanda par tous les moyens possible. Kurwanya ikibi wihanukiriye ntakosa ririmo.

    • mugisha urikizongwe ngo urasaba police ?uruwuhe se?iyo niyo bita politique yamagambo kweli wabwiye se uri kugundira ubutegetsi akaburekura ko abo ashaka kuyobora batamushaka?sinda mbi ituma agundira akanga kurekura ngwee abo ngaya ni abamujya inyuma bakarinda ubwo bahasiga agatwe yigaramiye nubwo nawe ake katorohewe gusa abigaragambya iyaba baticaga bene wabo kuko nabavandimwe bakajya nko kungoro yumukuru wabo bakaba ariho bateza akavuyo kuko kwica umuntu byo si ubumuntu nagato.

      • Ariko iyo muvuga ngo ”abo ayobora ntibamushaka” mubivuga mushingiye kuki? ese hari ibarura ryakozwe mugihugu hose ngo hamenyekane umubare wabashaka ko Nkurunziza akomeza nabatabishaka? Ese ubundi iyo myigaragambyo kuki ivugwa muri Bujumbura gusa? ibi bintu birimo tena.

        Dore uko mbibona rero; Abadashaka ko Nkurunziza akomeza (niba aribo benshi koko) bategereza bakabigaragariza mumatora, bagatora undi bashaka. hagashakwa indorerezi mpuzamahanga zidafite uruhande zibogamiyeho zihagarikira amatora. Byagaragara ko nkurunziza yibye amajwi noneho bakisuka mumihanda, bafite impamvu ifatika nibimenyetso byerekana ko umukandida batoye yibwe amajwi. Ibyo ndumva aribyo byakumvikana kurushaho ndetse namahanga yabashyigikira.

        Naho ibi byo kohereza mayibobo nabakalani numuhahanda guterana amabuye na polisi no gutwika abantu n’ubuswa buvanze nubugoryi cyane. Uretse gusenya igihugu ntakindi bishobora gutanga.

  • Holly shit! Abanyafurika kubaha ubuzima bwa muntu biracyari kure kabisa. Nta mpamvu n’imwe ikwiriye gutuma umuntu akorerwa iyicarubozo!

  • Gatsinzi, barakubeshye cyane. Shaka ahandi urotera. Urugero: kina fantasy football, fantasy basketball n’indi mikino yo kwishimisha wumva ushaka. Cyangwa ujye i Burundi nta kibazo. Mu Rwanda nuharotera izo nzozi uzahita ukanguka vuba cyane.

  • Rwanyabugigira shut up fuckin shit iyi nterahamwe reka bayitwike uzi ibibi zirimo zikora wowe ???

    Uwo bafzta batwike kugeza barekeye.

    • niko wamuntu we witwa Mubaraka comment yawe ntacyo imariye abantu muri iki kinyejana kumva ko gutwika umuntu ntacyo bitwaye koko?Imana izakubabarire wenda uzatabaruka warihannye gutekerereza ibibi abo mudahuje.

  • Ntihagire ucungira ku muryango w’abibumbye, ibyo bakoreye muri ETO ya Kicukiro bibere isomo abayobozi bo muri aka karere bishakemo ibisubizo. Abazungu bo niba rusahuriramunduru kandi ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo hakibona. Izo mbonerakure zikora giterahamwe ntabwo zakurwa mu nzira n’imishyikirano ndetse ubwo zamaze kuyihindura ibipapuro.

  • Ange urumutu w,umugabo kabisa ureke Mugisha nonese Imbonerakure zo ziri kubateramo amagrenades aruko zibakunze?Police yo se barinda kuyitera amabuye ataruko ariyo yabashotoye? ahubwo nibabwire Nkurunziza yubahirize itegeko nshinga n,amasezerano ya Arusha barebeko abaturage batava mumihanda.Naho izo Mbonerakure zibatera grenades bazitwike kuko nazo ntiziboroheye.

  • I biri kubera I burundi ngo ni ba gashakabuhake bo muri europe na amerika bahanganye n ‘abarusiya mu ntambara yayo bapfa amabuye y’agaciro yitwa NICKEL ngo uburundi bufite menshi cyane kandi company yitwa KERMAS GROUP yo mu burusiya niyo yasinye n ‘uburundi kuyacukura ahitwa MUSONGATI. None ngo uburakari bafite ba gashaka buhake nubwo gusenya uburundi kugirango baburizemo iyo contrat yabarusiya bashyireho ubutegetsi bishakiye buzabaha iyo mali yayo mabuye ya nickel. Murebe google mushakemo nickel burindi murabona iyo company yo mu burusiya n ‘amasezerano yakoranye nuburundi kabisa abazungu bazatumara batuziza ubukungu imana yaduhaye!!!!!

  • ariko wa Mana we tabara Abarundi rwose naho ubundi birakomeye none se niba bari kwiyereka ngo bimakaze Demokrasi ibyo gutwika umuntu ibi s’amahano koko?

    niba aho uburenganzira bwanjye bugarukira ariho ubwamugenzi wanjye butangirira naherahe nkora ibintu nkibi?

    Imana ibatabare kabisa

    • Oya rwose abarundi baravumwe pe nge ndabona ari imboerakure n’abirata ngo barigaragambya bose ntacyo bamariye u Burundi ,ngewe kubera iyo mpamvu mpisemo gushyigikira NKURUNZIZA ndetse nabahungira i Rwanda nibashake basubizweyo kuko ikigaragara abavuga ngo ntibashaka NKURUNZIZA ndabona bo ari specialiste jenocidaire rwose gufata umuntu ukamutwika kumanywa y’ihangu ni agakabyo ahubwo Police y’i Burundi nikaze umurimo rwose abo bigaragambya bahwanye n’ikitwa ikibi cyose mbamaganiye kure kuko nabo bafite umutima w’ubunyamanswa none nuko bashaka ko u Burundi buyoborwa,bihangane birabagarukira.kubera iyo mpamvu ,nibongera kujya mumuhanda njye mbasabiye kuraswa ntakindi

  • Ese niba mutamushaka mureke yiyamamaze mureke kumutora ,simbona hiyamamaje n’abandi,ese ubundi muramurwanyirizi iki?ko muvuga ongo ntimushaka mandat ya gatatu ,nyuma mugatwika abantu murabona icyo aricyo gisubizo kibafasha cyatuma atiyamamaza,mugira amahirwe sha ,iyonza kuba ndi i Bururundi nari kubereka uko zambarwa ,nta nisoni mugatinyuka mugakubita mwarangiza mugatwika mwankozi zikibimwe,mwiyimbire ngubwo rero muri guharanira Demokrasi nge s’uko rero mumenye ko icyo ari ikosa(icyaha) gihanirwa n’amategeko mpuza mahanga mwitegure kwitaba urukiko mwa ngegera mwe,ngaho muve mumabarabara mwa mburamukoro mwe

  • Oya Isaie ikibi ntikigakosozwe ikibi.Kubera iyo mpamvu ndetse nibyo barikwigira nibyo bari gukora bashatse barekera ho ,kandi nkwiseguyeho nubwo navuzeko bakwiye kuraswa bakava munzira ni agahinda n’umujinya nari ngize bitewe nibyo nari maze kubona batangiye gukora,gutwika gukubita ibyo nibiki se ? birababaje rwose . Kandi rwose nawe Ange ,kungurana ibitekerezo ntibikabe gutukana ,rwose nawe ndakugaye ,none se ko bavuga ngo ayoboye imyaka myinshi rwose niba batamushaka bareke yitoze ubundi ntibamutore. Ese urabona koko niba abahunga bahunga abagizi banabi,urumva badahunga n’abatwika abantu, noneho urabona abafata umuntu mugenzi wabo bagakubita barangiza bakamutwika tubite iki? ese urabona bo nibahungira i Rwanda tuzabakira gute koko? Simbizi mbabarira unsubizanye ubushishozi

Comments are closed.

en_USEnglish