Digiqole ad

Abakinnyi batanu ba Etincelles FC bari mu buroko bashinjwa ruswa

 Abakinnyi batanu ba Etincelles FC bari mu buroko bashinjwa ruswa

Abakinnyi batanu b’ikipe ya Etincelles kugeza ubu bari mu maboko ya Police i Rubavu bakurikiranyweho kwakira ruswa kugira ngo bitsinditse mu gushaka guha amahirwe ikipe ya Musanze FC. Izi zombi zirahatanira kuguma mu kiciro cya mbere.

Myugariro wanakiniye Amavubi igihe kinini Hategekimana Bonaventure uzwi cyane nka Gangi, Pappy Chimanga, Bebeto Lwamba, Ilunga Freddy Mukadi umuzamu wa Etincelles na Pacifique Mugwaneza wahoze muri Gicumbi FC nawe ukina mu bugarira nibo bafunze.

Umutoza wa Etincelles yatangaje ko koko ababakinnyi bafunze kuko ngo babasanganye amafaranga bahawe n’ikipe ya Musanze FC kugira ngo bajye bitsindisha imikino basigaranye maze bahe amahirwe Musanze ntizamanuke nk’uko ngo nawe abyumva.

Etincelles ubu iri ku mwanya wa 13 naho Musanze ni iya 12 mu makipe 14, iyo shampionat irangiye hamanuka amakipe abiri agasubira mu kiciro cya kabiri. Ubu Musanze FC irarusha Etincelles amanota 7.

Aba bakinnyi bamwe batawe muri yombi mbere gato y’umukino Etincelles iheruka gutsindwamo (1 – 0) na Police FC muri week end, abandi bafatwa nyuma yawo.

Mu makipe ari inyuma ubu niho hamaze iminsi havugwa ruswa mu zishora kumanuka. Mu minsi ishize havuzwe ibya ruswa hagati y’amakipe ya Mukura VS na Isonga FC.

Bivugwa ko Mukura yaba yarahaye ruswa umutoza w’Isonga FC kugira ngo yorohereze iyi kipe ibone amanota atatu atuma itajya mu kaga ko kuba yamanuka.

Gusa ngo kuko uyu mutoza atabivuganye n’abakinnyi n’ubuyobozi ntibyashobotse ahubwo Isonga yanganyije na Mukura VS maze havuka umwuka mubi hagati y’abari bumvikanye.

Impande zombi ariko zikaba zarahakanye ko ibi byabayeho. Gusa umutoza Seninga Innocent w’Isonga yemeye ko Mukura yari yamwegereye ngo agire icyo ayifasha ku mukino bakinnye.

Ruswa yavuzwe kenshi mu mupira w’amaguru mu Rwanda ariko gacye cyane nibwo FERWAFA yagaragaje ubushake bwo kuyikurikirana no kuyihana. Kubura ibimenyetso nicyo gisubizo gitangwa.

 

Updates: Aba bakinnyi baje kurekurwa kuwa gatatu tariki 06 Gicurasi bakazakomeza gukurikiranwa bari hanze

Jean Paul NKURUNZIZA & MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • HHHHHHHHHHHH!!!!!!!! MU
    DUHE AMAFOTO NJYE NDUMVA BISEKEJE

  • Hehehe.. Ngayo Nguko !!!!*!

  • Nizere ko uyu mugabo wiyemerera ko bari bamurebye akanirwa urumukwiye. Muribuka ibyabaye kuri nyakwigendera Jean marie.

  • None se ubwo iyo ikipe yabo imanuka bari kunguka iki? Ayo mafaranga angana n’ayo bari guhembwa bari mu cyiciro cya mbere. Ese ni iyihe kipe yabagura bamaze kumanuka?

  • bari gukurikiranwa kuko bishe umugambi wa de gaule wo gusaba marine kubaha atatu ngo bagume mu kiciro cya mbere hamanuke musanze.
    none basanze musanze nayo itoroshye mu kwivugira.

  • abanyamakuru mujye mushakisha inkuru muyikorere ubugororangingo mubaza abo bireba , aba bakinnyi ntibigeze bafungirwa kuri polisi ya rubavu muzababaze nabo ubwabo babahe amakuru ku ifungwa ryabo barabizi neza.

    • aba bakinnyi ntibigeze bafungirwa kuri polisi ya rubavu keretse niba ikipe ya etincelle ifite polisi yayo i rubavu , mwabajijie abo bakinnyi aho bafungiwe ko bahari. bakababwiza ukuri.
      polisi y’u Rwanda ntabwo ifungira ibihuha.
      n’umutoza nawe muzamubaze cyangwa komite uko byagenze barabizi neza uko byagenze n’abo bireba nabo ntaho bagiye .
      abanyamakuru muvuge inkuru mwayigenzuye

  • ruswa yacika ite hakiri abayirya kumugaragaro se? ibaze no mubakinnyi kweri? mubahe ibihano bibakwiye.

Comments are closed.

en_USEnglish