Goodluck Jonathan i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi 2
Ahagana saa kummi n’ebyiri kuri uyu wa gatatu nibwo indege ya Nigeria Air Force itwara umukuru w’igihugu cya Nigeria, yasesekaye i Kanombe izanye President wa Nigeria Goodluck Jonathan, aho yakiriwe na President Kagame.
Ku nshuro ye ya kabiri agendereye u Rwanda President wa Nigeria aje mu Rwanda gutsura umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Nigeria, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Mu bamwakiriye harimo Joseph Habineza, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria uherutse kumushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Nigeria kuwa mbere w’iki cyumweru i Abuja.
Madamu Louise Mushikiwabo Ministre w’Ububanyi n’Amahanga na Ambasaderi Olugbenga Ashiru wa Nigeria bari gutegura amasezerano ari bwemezwe n’abakuru b’ibihugu byombi kuri uyu wa kane.
Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro kuri politi yo mu karere no ku bibazo bya Africa muri rusange, bari kumwe kandi bazatanga ikiganiro n’abanyamakuru
Photos PPU
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
9 Comments
Arakaza neza iwacu i Rwanda.
Nazasubirayo azibuke ko imvura igwa ari isubira. Niyicare agwe neza murwa Gasabo.
ikaze iwacu kani icara ugubwe neza.
urwanda rukomeje kwagura umubano muri afrika,ikindi ni uko urwanda na nigeria duhuriye kuri byinshi,urugero ni aho duhurira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu gihugu cya sudani.
Birashimishije cyane U rwanda rwitwara neza mu mubano mpuzamahanga iyo ni politike nziza izageza urwanda n’Abanyarwanda n’abahatuye en générale kuri byinshi byiza. Courage Muzee ntacyo udakora
Welcome Mr. President Jonathan GOODLUCK. Welcome to Rwanda. Welcome home,
as a Rwandan citizen and a continental African, I appreciate very much your democratic way of leading Nigeria. I hope that our mutual relationship will come down to the grass root level and become a truly friendship between our respective population.
“TULI BAMWE”. Aka kajambo ka Nyakubahwa Perezida Kagame ndagakunda cyane. Kuko ni ukuri-nyakuri. Jyewe wandika ibi, mfite inshuti nyinshi zituruka mu bihugu bitandukanye bya AFRIKA. Umuntu asanga muri rusange, koko tuli bamwe…
Ndangije iyi message nsaba H.E KAGAME ubwe, gutangira gutembera bihagije mu bihugu bya Afrika. Kwagura amarembo ni ngombwa kandi bizagilira Abanyarwanda akamaro kanini, mu minsi iri imbere….
With love and deep veneration,
sincerely yours Ingabire-Ubazineza
TWISHIMIE UBURYO URWANDA RUKOMEJE KUGARAGARA MUBIHUGU BY’AFRIKA .KAGAME WE! TUKURINYUMA MUKUDUSHAKIRA INSHUTI.
Igweeeeee. Oga, welcomooooooo……… Ooohh my Godooooooooh.
Ariko bamwereke uko umujyi wacu usa azatwigireho kuko muri Nigeria ni umwanda gusa gusa mu migi yabo
arakaza neza iwacu mu Rwanda n’amahoro
Comments are closed.