Nishimwe watwaye umudari wa Zahabu yakiriwe neza i Kigali
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Mata nibwo Beatha Nishimwe, wegukanye umudari wa Zahabu akanaca agahigo mu kwiruka 1 500m mu mikino nyafrika y’ingimbi mu birwa bya Maurices, yakiranywe na bagenzi be ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Yavuze ko uko yakiriwe byiyongereye ku byishimo afite.
Beatha Nishimwe yari kumwe na Honorine Iribigiza yegukana umwanya wa gatatu mu kwiruka metero 800 ahabwa umudali wa Bronze na Placide Igiraneza wakoresheje iminota ine n’amasegonda umunani mu kwiruka 1 500m mu bahungu akaba uwa munani.
Iribagiza we yanakinnye umukino wo gusimbuka inshuro eshatu (Triple saut ) aho yaje ku mwanya wa gatatu akabona umudari wa Bronze.
Nishimwe Beatha w’imyaka 16 yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yishimiye cyane kwegukana umudari wa Zahabu no guca agahigo ibintu ngo yabanje kwibaza ko bidashoboka arebye uko abo bari bagiye gusiganwa ku cyumweru bangana.
Mu bangavu batarengeje imyaka 17 agahigo kari gafitwe n’umunyaKenya wirutse 1 500Km mu 4’23’’ mu 2013 naho Beatha akaba yarakoresheje 4’17’’ ku cyumweru gishize.
Ati “Nabanje kubona abanyethiopia n’abanyakenya nkabona baranandusha igihagararo ndatinya. Umutoza ambwira ko abizi neza ko mbasiga kandi mbarusha nanjye mbyiyumvamo maze turiruka ndabasiga.”
Nishimwe avuga ko intego ye ubu ariko ugukomeza kuzamura urwego rwe ntasubire inyuma.
Uyu mukobwa na mugenzi we Honorine Iribigiza wabaye uwa gatatu babonye ticket yo kuzaserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi (2015 World Youth Championships/ Athletics) izabera muri Amerika y’amajyepfo muri Nyakanga 2015 mu mujyi wa Santiago de Cali muri Colombia.
Ku kibuga cy’indege cya Kigali bakiriwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse na bamwe mu bakozi b’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri.
Patrick Niyibigira watozaga aba bana avuga ko koko babanje kwitinya babonye abo basiganwa ariko arabakomeza ababwira ko babishoboye kuko ngo yari yizeye imyitozo ikomeye bakoze.
Ati “Ubu igikurikiyeho ni ukubategura iriya mikino yo ku rwego rw’isi muri Colombia kugira ngo bazitware neza naho.”
Photos/JP Nkurunziza/UM– USEKE
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
6 Comments
abana bato bafite future! courage twana duto tubari inyma kabisa
Bakwiriye cyane gushimwa intego igakomeza kuba ya yindi yo kuba indashyikirwa Rwanda!
Ni byiza pe.
Imana ikomeze imushyigikire dore ko akiri numwana muto courage kbs Nishimwe we
Biranejeje bashyigikirwe please
good
bakomerezaho.
Comments are closed.