Digiqole ad

Amashuri 300 mu cyaro agiye guhabwa amashanyarazi

Ministeri y’ibikorwa remezo ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuri uyu wa gatatu batangije gahunda yo gushyira amashanyarazi mu mashuri yo mu cyaro 300 mu Rwanda.

Hon. Coletta Ruhamya n'uhagarariye EU batangiza amashanyarazi y'imirasire y'izuba
Hon. Coletta Ruhamya n'uhagarariye EU batangiza amashanyarazi y'imirasire y'izuba

Uyu mushinga watangiriye mu ishuri rya Musenyi mu murenge wa Musenyi, mu karere ka Bugesera, uzarangira neza mu mpera za 2012 utwaye akayabo ka miliyoni 18 z’amaeuro.

Amashanyarazi akoresheje imirasire y’izuba azahabwa aya mashuri yo mu cyaro, ngo azafasha mu myigire y’abana kuko cyari ikibazo gikomeye ku mashuri menshi yo mu cyaro cyo mu Bugesera no mu Rwanda muri rusange.

Umuyobozi mukuru wa EWSA, Yusuf Uwamahoro, wari muri uyu muhango yavuze ko kugeza amashanyarazi ku bigo biri kure y’insinga z’amashanyarazi asanzwe, biri muri gahunda zihutirwa za Politiki y’iterambere EDPRS ndetse n’icyerekezo 2020 leta y’u Rwanda yashyizeho.

Amashuri 300 yo mu cyaro mu turere 27 mu gihugu niyo azahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bikazaba byarangiye gukorwa mu mpera za 2012.

Abana bari inyuma mu ikoranabuhanga kubera kubura amashanyarazi
Abana bari inyuma mu ikoranabuhanga kubera kubura amashanyarazi, bahise bahabwa mudasobwa

Hon.Coletha RUHAMYA, Umunyamabanga wa leta ushinzwe Amazi, Ingufu n’Isukura yasabye abagenerwa bene ibi bikorwa kubifata neza, no kubibyaza umusaruro cyane cyane mu ikoranabuhanga batari bafite kubera kubura amashanyarazi.

Muri Nzeri 2010 I Vienna muri Autriche, Umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi (EU) bemeje itangizwa rya gahunda y’ubufatanye mu byerekeranye n’ingufu. U Rwanda rukaba ari kimwe mu bihugu bibonye umusaruro w’ibyumvikanyweho muri iyo nama, yari yanzuye ko hagomba gufashwa abaturage miliyoni 100 muri Africa mu bijyanye no kubona amashanyarazi.

Iri shuri rya Musenyi rikaba ryahawe umuriro ugahagije, ndetse ngo rishobora kujya risagurira n’ikigo nderabuzima byegeranye.

Mu bitabiriye uyu muhango, hari Ambasaderi uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda Michel ARRION, na Hon Colletta RUHAMYA, abayobozi bakuru bahagarariye Minisiteri y’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru wa EWSA Yusuf Uwamahoro.

Hon. Ruhamya yasabye kubyaza umusaruro ayo mashanyarazi baha abana ubumenyi
Hon. Ruhamya yasabye kubyaza umusaruro ayo mashanyarazi baha abana ubumenyi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • ni byiza cyane Imana ibahe umugisha ku bw’ibikorwa byiza bya Govt y’ubumwe bw’abanyarwanda.

  • Ibyo biravugwa ahanini bigahera mumpapuro.
    ubuse amashanyarazi bemeye i Nyagatare mugice cyerekera i Mukama, Kiyombe na Karama
    ko byaheze mumvugo gusa. Abayobozi nibavuge kdi bakore aka wa muzee tuzi twese ko imvugo ye ariyo ngiro.

    • iyo ubwiwe igenamigambi rifitiwe aho utuye,ujye wunva ko ritajya mu bikorwa ako kanya,ntiwibaze ko ari ibintu byoroshye kugeza umuriro aho iwanyu,uzarebe neza wasanga ibikorwa byo kuhageza umuriro bigeze kure,kuko ntibawucukura aho bashaka kuwuzana,bafatira aho uri mugenzi wange

  • Hello dear countrymen,

    jyewe usibye amakabyo ubu natwawe. Ndishimye cyane kabisa. Ntabwo nshobora kubona amagambo yo gushimira navuga, iyo mbonye ifoto ya bariya bana bicaye imbere ya za mudasobwa….

    Gusa ndabamenyesha ko, bene ariya mafoto, jyewe ansigamwo ikizere kinshi kivanze n’akanyabugabo. Mbese ni UMUGISHA nyawo mu buzima bwanjye….

    MURAKOZE CYANE, IMANA IBARINDE.

  • Ni byiza cane kwita ku mashuri yo mu cyaro.Uvuye i Musenyi hakurya yaho wambutse uruzi rw’Akanyaru hari irindi shuri rihari rya Groupe Scolaire KIYONZA naryo bazaricanire.Biragora kwiga ICT nubwo bayisonzeye cyane!!!!!!!!!

  • nibyiza gufasha icyaro kuko niho hari abanyarwanda nya banyarwanda. Naho umujyi wa kigali wuzuye abanyamahanga gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish