Nyaruguru: Abaturage barishimira aho icyayi kimaze kubageza
Ubwo uruganda rw’icyayi rwa Mata n’abagize koperative COOTHENYA bagiraga ibiganiro kuri uyu wa 26 Mata 2015 mu rwego rwo kungurana ibitekerezo hagamijwe kongera umusaruro w’icyayi, abaturage bibumbiye muri iyi koperative bagaragaje ko icyayi kimaze kubageza ku bintu byinshi birimo ubworozi bw’amatungo magufi, kubona ubwisungane mu kwivuza mu buryo butagoranye, kurihira abana amashuri n’ibindi.
Aba baturage bagaragaje ko kuba bakora ubuhinzi bw’icyayi bibafasha cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko ngo nta ibintu bidasaba amafaranga menshi babibona bitabogoye bitewe nuko ngo baba barizigamye kandi bafite n’ubworozi buciriritse.
Vanessa Nyampeta umuhinzi w’icyayi ubarizwa muri koperative COOTHENYAyavuze nibura buri kwezi abona amafaranga ibihumbi 32 kubera ubu buhinzi.
Yagize ati: “ubuhinzi bw’icyayi buradufasha cyane, ubu mfite amatungo y’ingurube nakuyemo, kubona ubwisungane mu kwivuza biranyorohera, mbonera abana ibikoresho by’ishuri kandi no mu rugo navuga ko ntabayeho nabi.”
Mu bibazo bafite aba bahinzi bavugamo imihanda idakoze ituma kujya gupimisha icyayi bigorana, kutabonera inyongeramusaruro igihe kandi bakayishyuzwa mu gihe gito ndetse n’igiciro cy’icyayi bavuga ko kikiri hasi ugeraranije n’imbaraga bakoresha bagitunganya dore ko koperative ibaha 65Rwf/Kg mu gihe yo iba yaguriwe ku mafaranga 120 ariko igakuramo ayo kugitwara n’ibindi byose bikenerwa kugirango kigera ku ruganda.
Mungakuzwe Yves Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rukoana na koperative COOTHENYA avuga ko uruganda rukoresha icyayi kivuye muri koperative n’icyayi cy’uruganda ubwarwo ariko ngo ibice byombi bisenyera umugozi umwe kugirango umusaruro urusheho kwiyongera.
Mungakuzwe ati: “Twese dusenyera umugozi umwe kuko imirima y’icyayi niho tuba duteze umusaruro, dufasha abagize COOTHENYA kubona amafumbire no kubahugura kugirango imikorere, imisoromere n’imitwarire y’icyayi igenda neza.”
Mungakuzwe avuga ko igiciro cy’icyayi kigenda kizamuka bitewe n’uko isoko rihagaze bityo ngo 120 ahabwa koperative atari make ariko azagenda yiyongera.
Uruganda rw’icyayi rwa Mata rugeze ahashimishije kuko bari kuri 67% mu kugira icyayi cyiza nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kivuga ko kugirango ubashe guhanga n’isoko ku rwego mpuzamahanga ugomba kuba uri hejuru ya 70%. Iki kigero ngo kikaba kizagerwaho mu gihe cya vuba.
Uruganda rw’icyayi rwa Mata rwahoze rucungwa na Leta ariko nyuma ruza kwegurirwa abikorera, rukoresha icyayi kivuye mu mirenge ya Mata, Ruramba na Kibeho mu mirima ingana na 614ha y’uruganda na 425ha y’abaturage bagize koperative COOTHENYA.
Abanyamuryango 1 827 b’iyi koperative batumye ubuyobozi bwabo ku nteko nshinga mategeko ngo ihindure ingingo 101 y’Itegeko Nshinga rya Repulika y’u Rwanda kugirango Perezida wa Paul Kagame azabashe kugongera kwiyamamaza igihe izaba asoje imirimo ye kuko ngo umutekano, iterambere muri byose bafite ariwe babikesha maze n’ubuyobozi bubemerera ko bugomba kubatumikira mu gihe cya vuba.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW