Ratomir Dujkovic na Patrice Neveu ninde bazaha Amavubi ?
FERWAFA mu minsi iri imbere izamenyesha umutoza mushya w’Amavubi uzasimbura Sellas Tetteh weguye mu kwezi gushize. Umunya Croatie Ratomir Dujkovic nUmufaransa Patrice Neveu bari mu bahabwa amahirwe.
Iyo urebye urutonde rw’abasabwe, usanga aba bagabo bombi basa n’abafite amateka azwi muri Africa kurusha abandi.
Neveu,57, ni umushomeri (nta kipe atoza) kuva mu Kuboza umwaka ushize, ariko azwi cyane mu makipe y’Africa nka Niger, Guinée na RDCongo aherukamo. Ariko kandi yanatoje amakipe (clubs) yo muri Tunisia, Maroc na Misiri.
Naho Ratomir Dujkovic we, usibye amateka meza afite yo kujyana u Rwanda bwa mbere mu mateka yarwo mu gikombe cy’Africa mu 2004, yanajyanye Ghana mu gikombe cy’isi cya 2006 bwambere mu mateka yayo.
Amakuru agera k’UM– USEKE.COM ni uko uyu mukambwe,65, nawe wirukanwe n’ikipe y’igihugu ya Syria mu Kuboza 2010 (nubwo we avuga ko ariwe wabasezeye banze ko azana abamwungiriza be), Abamuhaye akazi mu 2004 baba kandi aribo bamuhamagaye ngo yongere atoze Amavubi.
Uyu mwanya uri guhatanirwa n’abatoza benshi; Jean Marie Ntagwabira (Rwanda), Antoine Rustindura (Rwanda), Bordoli Livio (Swisse), Peter James Butler (England) Roberto Alejandro Rodrigo (Argentine) Stewart Hall (England), Patrice Neveu (France) Dragoslav Stepanovic (Serbia) Chris Sarramagna (France), Gomes Da Rosa Didier (France), Tomislav Obradovic (Croatia) Adel Amrouch(Algeria) ari gutoza ikipe y’igihugu cy’u Burundi, Tosi Noel(Ubufaransa), Stephen Keshi(Nigeria), Zoran Djordjevic(Serbia) na Micho Milutin Sredojevic(Serbia)aba bose rero ngo barushwa amahirwe kure na Ratomir Dujkovic
Umukino wambere ku mutoza bazimika azawutoza tariki 15 Ugushyingo u Rwanda rukina na Erithrea, nyuma yo gutora Umuyobozi mushya wa FERWAFA tariki 22 Ukwakira.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
13 Comments
Murahoneza?nshimishijwe nokwumva iyinkuruk’umutoza ufite amateka akomeye mu Rwanda nomur’ Afric,ukuntu yaba ahatanira nabagenzibe kugaruka mu Rwanda gutoza amavubi,tumuhaye ikaze,kd,arisanga.
nanjye ntyo pe! nonese uretse abaza bakadushushanya ngo bazakora ibi, ahri urusha amateka Ratomir Djukovic? gusa ntazabe nka Tete waje kwanduza izina rye dore ko ari n’umutoza w’umuhanga(ubwo FERWAFA Izakosore ibitaragenze neza kubwa TETE).
Tuguhaye ikaze mu Rwanda,ngwino udusubize ishema twahoranye!.
Ratomir Djukovic n’umutoza nemera kandi ufite gushishoza akamenya uko yakubaka ikipe mwibuke ko nyuma ya 2004 nibwo wabonaga ko umupira wazamutse ba karekezi baramenyekana nabandi ni mumugarure maze yonge tujyeyo
u’re wellcome
Ratomir karibu kabisa, karibu vieux twese abanyarwanda turagukunda na Ferwafa kandi irabizi rwose.
Nange ntyo!Rwose ababishinzwe nibahitemo RATOMIR,kuko nkuwigeze gutoza AMAVUBI azi byinshi k’umupira wacu!
RATOMIR naze!
Ratomil ni umugabo cyane njyewe naramwemeye niba abashinzwe umupira wamaguru mu rwanda bareba kure nibatugarurire uwo musaza turamukunda cyane kandi yatugejeje kuri byinshi kdi byiza
Rotomir naze ariko bamushakire n’abakinnyi babishoboye kuko na TETE ntiyari umuswa ariko iyo udafite abakinnyi n’ubwo waba MORINHO ntiwatanga imusaruro.
Si ratomir wajyanye amavubi muri CAN wenyine icyo gihe hariho team spirit Itami aho ubu. Mwibuke na inputs ya desire mbonabucya wadushakiye ba mwanamwana etc..
Ariko se bene mama,aho ntimurigushima Djukovic kuko ariwe muzi gusa!Nonese aho avuye bo yabasigiye iki!Ababishinzwe bashishoze,banashake abakinyi iriya kipe ntakipe irimo.
ibyo byo mureke Ratomir Djokovic yongere atoze murebe ko amavubi yakongera agasubira mu cy’africa kuko imyaka ishize ari myinshi itarenga umutaru.wabona hari icyo agarukanye dore ko we yabaye mu rwanda akaba azi n’abamwe mu bakinnyi.
Comments are closed.