USA: Film kuri Genocide yo mu Rwanda irerekanwa muri WSU
Umuryango uhuza abanyeshuri biga muri Kaminuza ya ‘Wichita State University’ muri Leta ya Kansas muri Amerika, urerekana kuri uyu wa gatatu nijoro (kuwa kane mu Rwanda) film documentaire kuri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ni documentary ivuga ku barokotse Genocide ndetse n’abakoze Genocide mu Rwanda mu 1994.
Iyi documentaire yitwa “Ikizere” yerekana uburyo itangazamakuru ryakoreshejwe mu gukangurira abantu kwangana no kwicana, ikanerekana uburyo abarokotse Genocide bagerageza guhangana n’ihungabana, aho abarokotse bahura n’ababiciye 10 bakiyunga nkuko tubikesha umurongo wa internet Wichita Public Radio.
Abanyeshuri benshi b’iyi Kaminuza ngo bari abana bato ubwo aya mateka mabi yabaga ku Rwanda nkuko byatangajwe na Ashley Brink, umwe mu bakuriye umuryango wa WSU Student Activities Council, akaba ariyo mpamvu bahisemo kuyibereka.
Uyu munyeshuri yagize ati : « twatekereje ko iyi documentaire yaba nziza ku banyeshuri ba hano, dukwiye kumenya inzira u Rwanda ruri kunyuramo ngo rukire ibikomere rwagize, kuko tubwirwa ko ari kimwe mu bigihugu bituje muri Africa »
Uwakoze iyi film documentaire, umunyaKenya Patrick Mureithi, akaba yatumiwe mu muhango wo kwerekana iyi film, ndetse araza guhabwa umwanya wo kugira icyo avuga no gusubiza ibibazo by’abanyeshuri ba Wichita State University’
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
3 Comments
Mu rwanda seho bazayitwereka ryari? Ariko ntibyaba byiza bagiye babanza kuyereka abanyarwanda,nibura inteko ishinga amategeko!
izi film zijye zerekanwa henshi bityo abatazi amahano yagwiririye abatutsi bayamenye,ni nabyo bizatuma abayihakana bafatirwa ingamba.
Ururubuga nirwiza pe kandi urubyiruko turarwemera. ariko bishobotse mwajyamushyiraho uburyo twabona indirimbo ziri kuri top. from Anastase
Comments are closed.