Digiqole ad

Nepal: Abasaga 2 200 bishwe n’umutingito

 Nepal: Abasaga 2 200 bishwe n’umutingito

Abatabazi bakura abantu mu binonko

Nibura abantu 2 200 bamaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’umutingito ukomeye wajegeje igihugu cya Nepal, abayobozi baravuga ko hari ubwoba bwinshi bw’uko haba hakiri abandi benshi bakiri mu binonko.

Abatabazi bakura abantu mu binonko
Abatabazi bakura abantu mu binonko

Uyu mutingito ukase wibasiye umurwamukuru Kathmandu, ku gipimo cya magnitude 7,8 ndetse wanakoze ku mujyi wa Pokhara.

Umutingito wumvikanye no mu bihugu bituranyi nk’Ubuhinde, Bangladesh ndetse no ku musozi muremure wa Everest.

Minisitiri ushinzwe gutanga amakuru muri Nepal, Minendra Rijal yavuze ko ibintu bitagira ingano byangiritse aho uwo mutingito wageze.

Yagize ati “Turasaba ubufasha bw’imiryango mpuzamahanga itandukanye ifite ubushobozi bwo gutaba mu bihe byihutirwa nk’ibi turimo.”

Umuvugizi wa Pilisi muri icyo gihugu yatangarije BBC ko abantu 876 bamaze kumenyekana ko bitabye Imana.

Uyu mutingito wangije ibikorwaremezo byinshi n’ibijyanye n’itumanaho, umunara wubakiwe umwami witwa ‘Dharahara tower’ kamwe mu bice byasurwaga cyane na wo wirundumuriye hasi, ndetse n’inyubako Televiziyo y’igihugu yakoreragamo ngo yakozweho n’umutingito nk’ukoNew York Times cyabitangaje.

Nepal yigeze gukorwaho n’umutingito nk’uyu ukomeye mu 1934.

Imwe mu mitingito yabayeho ikaze cyane ku isi:

Igihugu cya Chili, mu 1960, umutingito wa magnitude 9,5 wateje ‘tsunami’, abantu basaga 1 700 bahasiga ubuzima.

Mu gace ka Alaska, mu mwaka wa 1964, umutingito ukomeye wa magnitude 9,2 wahitanye abantu 131.

Mu gihugu cya Indonesia, mu mwaka wa 2004, umutingito ukomeye ku gipimo cya magnitude 9,1 wateje tsunami, nibura abantu 230 000 bahasize ubuzima mu bihugu bigera ku 10 wagezemo.

Mu gihugu cy’Ubuyapani, mu mwaka wa 2011, umutingito ufite ubukana ku gipimo cya magnitude 9 wateje tsunami, uhitana abantu 18 000.

Igihugu cy’Uburusiya na cyo mu 1952, umutingito ufite magnitude 9 wangije ibintu byinshi ariko ntihavuzwe umubare w’abahasize ubuzima.

Iki gihugu cya Nepal, gituwe n’abaturage basaga miliyoni 27, kiri ku mugabane wa Aziya kituranye n’Ubuhindi, Ubushinwa ndetse na Bangladesh.

Umutingito ugitangira
Umutingito ugitangira wangije byinshi birimo n’imihanda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ahhh ibi bintu biteye ubwoba kabisa.ndebera nkiyi photo ya nyuma wisanze mumuhanda uri gucikamo ibice!Imana ibafashe

  • Nibihangane nta kundi. Mushatse mwakosora aho mwanditse “ku gipimo cya magnitude 7,8” mukandika “ufite ubukana bwa 7,8 ku gipimo cya Richter”, nicyo bapimisha imitingito. Magnitude ubwayo ivuze igipimo, ingano, ubukana…

  • Imana ibatabare naho ndabona bitaboroheye nagatope!

  • Ni igitangaza,njye iyo mbonye nk’ibi bimpa isomo rimwe rukumbi” : “Kudakoreshwa ikibi no guharanira ibifatika/Iby’isi”
    Ibaze nk’uwaraye yishe/yicishije mugenzi we ashaka ubutunzi none nawe akaba asize atabushyikiriye? Ntiyiyandurije ubusa?
    Dukwiye kwiga guharanira amahoro rusange, tukabana amahoro kuri ino isi bityo kubemera tukazanabana amahoro twimutse kuri iyi si.
    ICYEREKEZO KIMWE TWONGERE IMBARAGA MU MYUMVIRE ITUBASHISHA GUHITAMO NO KWUBAKA ICYIZA RUSANGE

Comments are closed.

en_USEnglish