Goma: Abakozi batatu ba MONUSCO bashimuswe n’abantu batazwi
Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa kane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo abakozi batatu bo mu mutwe w’ingabo za MONUSCO bashimutwaga n’abantu batazwi muri Km 30 uvuye i Goma ku murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Hari abatangiye kuvuga ko umutekano mu Burasirazuba bwa Congo waba muri iki gihe utizewe.
Ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba ni bwo abo bantu bo mu ngabo za UN bashimuswe, imodoka yabo bayisanze ku muhanda yonyine.
Aba bantu bari boherejwe n’ubuyobozi bwa MONUSCO, ni Abakongomani babiri n’umwe ukomoka muri Zimbabwe bari bagiye gutegura ibisasu.
Ubwo biteguraga gusubira i Goma bafashwe n’abantu bataramenyekana bahise baburirwa irengero.
Iki gikorwa cyabaye kuri MONUSCO ni icyambere nubwo imodoka z’abantu ku giti cyabo hashize igihe kinini zibasirwa, bikaba bisa n’ikimenyetso cy’uko umutekano muri kariya gace ka Kivu y’Amajyaruguru utameze neza.
Hervé Ladsous, umunyamabanga wungirije ushinzwe ibikorwa by’ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, yirinze kugira byinshi avuga, ariko agaragaza ko impamvu izo ngabo zihari ari ukugarura umutekano kandi ngo biragaragara ko ushobora guhungabana.
Yagize ati “Impungenge ziracyahari, ariko kuba haba hari ingabo zizwi nta kimenyetso cyabigaragaza. Nibaza ko hari imitwe y’ingabo harimo n’iza UN muri aka gace, dukomeje gukora iperereza ku bivugwa, gusa nta kiragaragara.”
Yakomeje agira ati “Nemera ko bigaragaza ko muri aka gace k’Uburasirazuba bwa Congo hari ibintu byahungabanya umutekano mu buryo buboneka kuri buri wese. Hari imitwe y’inyeshyamba z’Abakongomani n’iz’abanyamahanga.
Ni yo mpamvu byabaye inshingano nyamukuru ku Muryango w’Abibumbye mu myaka ishize, kugerageza kubuza kwiyongera kw’iyo mitwe yitwaje intwaro, kuyiburizamo no kuyambura izo ntwaro.”
Hervé Ladsous wari mu nzira ava i Kinshasa, agomba kugera mu mujyi wa Goma kuri uyu wa gatanu.
Julien Paluku, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru avuga ko hari umutwe mushya w’inyeshyamba ugizwe n’abahoze muri M23 na CNDP ushobora kuba uri kwisuganya muri Uganda.
Uyu mutwe ngo ushobora kuba wariyise ‘Mouvement chrétien pour la reconstruction du Congo’ (Umutwe w’ingabo za Gikiristu ziharanira kongera kubaka bushya Congo). Gusa ngo ayo makuru inzego z’umutekano muri Congo ziracyayashakira ibimenyetso, nk’uko umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mendé yabitangaje.
Ikimenyetso cy’ubwoba mu batuye muri kariya gace, abanyeshuri ba Kaminuza i Goma, bamanitse icyapa cyanditseho ngo “Twebwe abanyeshuri turasaba Guverinoma ya Congo kurinda abaturage no kurinda umutekano w’igihugu cyose cya DRC.”
RFI
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ubwo baraza kuvuga ko rdf ayiyo yabashimutse,ko wayitika
Maze biravugwa ku mugaragaro!
Ibiki bibigwa ku mugaragaro ???
Comments are closed.