u Rwanda mu hantu 20 hatoshye ho gusura ku Isi
World Travel Guide ishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu ku isi ku hantu abakerarugendo bakwishimira gusura bakahasanga igihugu gifite isuku kandi gitoshye. Costa Rica na Equateur nibyo biza imbere.
1.Costa Rica: (ijambo rivuga ‘ubuzima budafite inenge’ ) nicyo gihugu cya mbere ku isi gikoresha ingufu zikomoka ku bidukikije nk’umuyaga, izuba, imvumba z’inyanja n’ibindi ku kigero cya 94% , niho hantu ha mbere ku isi usanga imyuka micye ihumanya ikirere.
Costa Rica ifite ibirunga biteye amatsiko n’imisenyi yo ku Nyanja ikurura abantu benshi ikagira n’amashyamba atangaje y’inzitane n’imvura nyinshi ituma igihugu gihora gihehereye.
2.Equteur: Nicyo gihugu cya mbere cyashyize mu Itegeko Nshinga ingingo irengera ibidukikije, cyamaze igihe kinini ari icya mbere ku isi mu hantu hatoshye ho gutemberera ku isi. Nayo ifite amashyamba ahoramo imvura iakanakoresha imbaraga nyinshi ivana mu bidukikije kurusha iziva ku makara cyangwa uranium.
3.Rwanda: Ikidasanzwe aha ni umuhate w’abatuye iki gihugu mu kwikorera isuku y’igihugu cyabo. World Travel Guide ivuga ko kujya mu Rwanda kuwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi uri umunyamahanga utungurwa n’uko igihugu cyose abagituye baba bari gukora isuku ku mihanad batuyeho, ndetse na Perezida ubwe. Ni umuganda.
Kuri ibi hiyongeraho kuba mu Rwanda hatakiba amashashi bikaba ngo bituma iki gihugu kigira isuku mu bindi byinshi byo ku isi. Mu Rwanda kandi ngo gahunda yo kubungabunga ingagi n’ibizikikije ndetse n’ubushake bwo kongera kugarura Intare n’isatura muri Pariki y’Akagera ni bimwe mu bigira byiza u Rwanda.
4.Uruguay: Iki gihugu ngo cyarahindutse cyane mu kuba icyatsi kubisi. Nubwo iki gihugu ari cya mbere ku isi cyemeye ihingwa n’iciruzwa ry’urumogi ngo ubu ni n’igihugu gitoshye cyane. Umuyaga, amazi n’ibisigazwa by’ibikomoka ku buhinzi nibyo biha 95% by’amashanyarazi iki gihugu muri uyu mwaka. Abakerarugendo ngo bakagikundira cyane ibice bitarakorwamo byinshi aho bajya kwishimira ubuzima butagira amashanyarazi, imihanda, amazu asanzwe n’ibindi.
5) Recife muri Brazil: Ni agace mu mujyi wa Rio de Janeiro gatatse za ‘jardin’ z’umucanga w’izahabu, amazu ya gikoroni yakera, amashyamba y’imvura nyinshi, ndetse n’imiturirwa igoswe n’ibyatsi. Hafi 1/2 cy’umujyi wose ni icyatsi kibisi kubera amategeko akarishye arengera ibidukikije.
6) Torri Superiore, Italy
7) Switzerland
8) Helsinki, Finland
9) Pitcairn Islands
10) The Isle of Eigg, Scotland
11) Bhutan
12) Sweden
13) Lady Elliot Island, Australia
14) Copenhagen
15) Chumbe Island, Thailand
16) Bristol, Britain
17) Iceland
18) Vancouver, Canada
19) Azores Islands
20) Portland, Oregon
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ariko iyo suku yo mu Rwanda na ya mabyi mwatwerekakaga yo kwa Mutakwasuku(bihabanye n’izina rye) muri Stade i Gitarama!!!!! Inkuru zanyu ni ubujajwa. Mu kanya amabyi, mu kandi hari isuku, mu kanya u Rwanda rwateye imbere, mu kanya hari abaturage bashyizwe ku ngufu mu byiciro by’ubudehe by’abakire……………..
uwiyita yewega,uwiteka akurambureho ibiganza, kandi wibuke ko duherutse no kuba aba15 ku isi mubihugu bitekanye. jyawicecekera ibibi utekereza bizaguheremo, kuko kubivuga ninkogusunika isi.
Xavier we, uravuga ngo ibibi ntekereza, urambeshyera, ahubwo unshimire uti ibibi Yewega yerkana ngo bikosorwe. Simbitekereje sinanabihimba ahubwo nerekana ibihari kandi byanditswe n’iki kinyamakuru cyacu umuseke. Iyaba wahumukaga rero, ukareka kubyina hejuru y’amakuru y’amaclassements atampaye agaciro ahubwo waharanira kuvugurura ibitagenda neza u Rwanda rwacu rugakomeza gutera imbere. Ugire umunsi mwiza
Mwembi muransekeje ha ha ha
UWAMBAYE IKIREZI NTAMENYA KO CYERA BIBONWA NABANDI KOKO ARIKO TWEKWIRENGAGIZA MU RWANDA RWACU NI HEZAAA PEEE
ahubwo iriya phoyo ya mbere ngizengo ni mu bihugu byo muri Amerika yepfo, maze kubona ari mu Rwanda nsanga koko uwambaye ikirezi atamenya umweru wacyo!
Yewega aho bari kuvyga verdure n isuku si ubudehe,niva ari ibyo haru umugi wo mu bihugu by I burayi unukamo inkari.ntabyera ngo de rero bareba average
Mu byo twaregaga ikinani umuganda wari urimo!!!!!!!!!!
Mu Kinyarwanda turavuga ngo “ntabyera ngo de”. Wowe wiyita Yewega, ni byiza kuvuga ibitagenda, ariko ni byiza kurusha no gushima ibigenda neza kugirango abantu badacika intege. None se ko amaso yawe abona ibitagenda gusa, uravuga ko ntabigenda dukora? Niba wibuka, uzi amasashi yahoraga mu kirere igihe cy’umuyaga ukagira ngo ni ibisiga? Ubuse uracyayabona? Uzi inkari zabaga kuri buri giti cy’inguni z’imihanda mu mujyi? Ubuse uracyabona Abanyarwanda bagitinyuka kwihagarika aho babonye hose? Imihanda irakuburwa buri munsi, abayikubura ntubabona? Reka ndekere aho. Niba utabibona, ubwo ufite ikindi ushaka kubona, ariko abafite amaso bo barabibona. Nanjye nongere nti, uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera! Tugire amahoro y’Imana, dukomeze twubake U Rwanda rwacu.
Comments are closed.