Umwanda ukabije muri stade ya Muhanga
Abafana b’amakipe ya AS Kigali na Rayon Sports zakiniye umukino kuri stade ya Muhanga kuri iki cyumweru binubiye cyane kubura aho bikinga kubera umwanda ukabije ugaragara kuri stade ya Muhanga. Iyi stade ngo nta mazi ifite.
Mu bwiherero rusange bw’abafana kuri stade hari umwanda utakwihanganirwa n’uwariwe wese, ku miryango yabwo wakirwa n’imyanda myinshi cyane ituma ntawajya imbere.
Mu bwiherero bw’abanyacyubahiro naho bijya gusa n’ibyo kuko naho nta mufana wabashije kuhitunganyiriza.
Umwe mu bafana ati “Birakabije, stade nziza gutya, bahaye ikibuga cyiza ariko ubwiherero bwayo bukananira abayishinzwe. Birababaje.”
Abakozi bakora isuku kuri stade babajijwe n’umunyamakuru impamvu y’iki kibazo bavuze ko ari uko stade ya Muhanga nta mazi igira, bityo nabo ntacyo babirenzaho.
Mu gihe cyashize FERWAFA yatangaje ko amakipe yakiriye umukino yakwa 10% ku mafaranga yinjiye ku mukino ayo mafaranga agahabwa ubuyobozi ngo bukore imirimo irimo no gukora isuku kuri stade.
Umuseke wagerageje gushaka ubuyobozi i Muhanga ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo kugeza ubu ntibyashoboka.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
15 Comments
Ubu koko n’ ibi bisaba ingengo y’imari ihambaye ? Ubu babajije umuyobozi ubishinzwe wakumva avuze ngo ” icyo kibazo turakizi turi gushaka uko cyakemuka!” Really…
Umva Sela, we, uwabaza umuyobozi ubishinzwe yavuga ko isuku ikorwa buri munsi biriya byahashyizwe n’abantu bajemo mu gitondo cy’umunsi umunyamakuru ahajya kandi ko “inzego z’urubyiruko n’aizabari n’abategarugori bafatnyije na DASSO” bagihagurukiye. Nicyo gisubizo cy’abayobozi.
Yewega Mutakwasuku! Ko mbona izina atariryo muntu! Uri mutakwasuku kweri! Mujye muva mu biro murebwe ibikorerwa abo muyobora.
niko babaye
Kubwanje, umukozi ufite mu nshingano iriya Stade yagombye guhita ahambirizwa kuko umuntu udakemura akabazo koroshye nka kariya nta kindi wamutegerezaho.
Amabyi muri Stade kweli! Ibi birakabije ni ukuri
Uwareba iriya Tapis yagirango ni ahantu! Ariko se Abayobozi baba barihe iyo ibintu birinda bimera gutya? Bigaragara ko aka Karere nta kurikiranabikorwa rihaba. Ahaaaaaaaaa nzaba ndeba
Biteye isoni kabisa mui Gihugu nk’u Rwanda kimakaje umuco w’isuku.
Harya sinjya numva ngo mayor waho(cg gitifu) yitwa Mutakwasuku? Ahaaa !!!!
Hahahahaaaaaaaaaaa! Ni Mutakwasuku koko!!!!!!!!!! Biraboneka rwose!!
BIRABABAJE CYANEEEE NONE SE KO ABAYOBOZI BAGOWE BAZAZA NO KUTWIGISHA KU MU MUSARANE ESE NKUMUNTU IYO AVUYEMO NTATEKEREZA MUGENZI WE URIBUHAKENERE KOKO CG KO NAWE YAZA KUGARUKAMO NUKURI MUREKE TWIREMEMO UMUCO WO GUTEKEREZA KURI IRIYA NZU BITA SURWUMWE PE KUKO NIBA HARI IKINTU KIBANGAMA NIYO USANZE ISA NABI KANDI UZIRIKANE KO IBYO UKENEYE GUKORERAMO NA MUGENZI WAWE ABIKENEYE NUKURI BANYARWANDA SI HARIYA GUSA KANDI UBU BASHYIZEHO KWISHYURA MWABABARA KUKO GUTANGA IGICERI NABYO BIRAVUNA KO NTA RUHINJA RUBA RURIMO ABANTU BAKURU GUSA OYAA NUKUI DUFATE NEZA IBIKORWA BYACU TWIGISHE ABAJENE BACU ISUKU KUKO ABANSHI NIBO BABA BAHARI ESE UBUNDI IYO UKOZE KURIYA UBUTAHA UJE UJYA HE?
Birababaje cyaneeee none se ko abayobozi bagowe bazaza no kutwigisha ku mu musarane ese nkumuntu iyo avuyemo ntatekereza mugenzi we uribuhakenere koko cg ko nawe yaza kugarukamo ni ukuri mureke twirememo umuco wo gutekereza kuri iriya nzu bita surwumwe pe kuko niba hari ikintu kibangama niyo usanze isa nabi kandi uzirikane ko ibyo ukeneye gukoreramo na mugenzi wawe abikeneye.
Banyarwanda si hariya gusa kandi ubu bashyizeho kwishyura mwababara kuko gutanga igiceri nabyo biravuna ko nta ruhinja ruba rurimo abantu bakuru gusa oyaa. Dufate neza ibikorwa byacu twigishe abajene bacu isuku kuko abanshi nibo baba bahari ese ubundi iyo ukoze kuriya ubutaha uje ujya he?
Nguko uko twesimihigo kandi tukabiratira amahanga.
Birababaje kubona ahantu nka hariya hasa kuriya,mu gihe abanyamahanga baza barata isuku y’uRwanda.
Ese ba ba Coach babera iyo babibonye batwara ubuhe butumwa,abo bireba bose baribakwiwe guhita beguzwa kuko ntabwo turi mu kerekezo kimwe
Ibi birarababaje!Biraduhesha isura mbi cyane.Iyo utiyubashye, ntiwubaha abandi….
Comments are closed.