Nirere Anatolie wakiniraga Ikipe y’igihugu yitabye Imana
Nirere Anatolie wakiniraga ikipe ya Inyemera FC muri shampionat y’abagore yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kane azize indwara mu bitaro bya CHUK nk’uko bitangazwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore. Uyu mukobwa yari amaze imyaka irindwi ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abagore.
Kuva shampionat y’umupira w’amaguru mu bagore yatangira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Nirere yari atarakina umukino n’umwe kubera uburwayi.
Nirere wakinaga hagati mu kibuga mu basatira, yatangiye gukina umupira w’amaguru mu buryo buzwi mu ikipe ya Musanze y’abagore, ubwo ikipe ya APR FC y’abagore yatangizwaga iramuzana maze isenyutse ajya mu ikipe ya Inyemera FC y’i Gicumbi ari nayo aheruka gukinira.
Kuva mu mwaka wa 2008 uyu mukobwa yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abagore. Mu 2009 akinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mikino nyafrika.
Mu ikipe y’igihugu iheruka guhamagarwa umwaka ushize yari yahamagawe mu bakinnyi 36 b’ibanze (pre-selection) ariko ntiyagira amahirwe yo gukomeza kuko umwanya we wari wabonetseho abandi bashya bamuhiga nk’uko bitangazwa na Grace Nyinawumuntu utoza iyi kipe.
Uyu mukinnyi kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru yari arwariye mu bitaro bya CHUK i Kigali. Uyu mukinnyi arashyingurwa kuri uyu wa gatanu.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
9 Comments
RIP, agiye yarakiri muto p
Bavandimwe mwese mukunda siporo muri rusange dushyire hamwe dusabe Imana imwakire mubayo kuko yari umwana uzi kubona n’abantu bose kd wubaha bose gusa jye nk’uwamubereye muganga igihe yakiniraga ikipe ya Musanze w fc byambabaje cyane yewe mbuze icyo mvuga
IMANA IMUHE IRUHUKO RYIZA KD NATWE TUZAJYA TUMUSABIRA KUZAGERAYO AMAHORO KD NDASABA ABO BARI BAHUJE UMWUGA KUMUHA ICYUBAHIRO AKWIYE MURAKOZE
Oooo. Rip anatolie yazize iyi ndwara gs twiganye arumwana. Mwiza
Oooo. Rip anatolie yazize iyihe ndwara gs twiganye arumwana. Mwiza
Ugiye ukiri muto Anatolie,Nyasani yakire Roho yawe mu biganza bye.
RIP Nirere,
Rest in Peace , gone but not forgotten ,
twarakuranye, twakinanaga karere muri quartier ,, yaritondaga bitavugwa ariko niko Imana yabishatse ntituzakwibagirwa.
RIP
Oh my God! Anatole twariganye muri College Inyemeramihigo. RIP Friend! JP nkurunziza courage ndagukunda cyane
Comments are closed.