Digiqole ad

Nkurunziza asanga nta mpamvu ifatika ituma Abarundi bahunga

 Nkurunziza asanga nta mpamvu ifatika ituma Abarundi bahunga

Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza asaba Abarundi gushima Imana ku migisha iha igihugu cyabo

Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza abicishije ku rubuga rwe yatangaje ko nyuma yo gusura Intara za Kirundo na Muyinga zikora ku Rwanda akaganira n’abahatuye, nyuma kandi yo kuganira n’abanyamakuru batandukanye ngo amenye ukuri, ngo yasanze nta mpamvu ifatika hari impunzi z’Abarundi ziri guhungira mu Rwanda.

Perezida w'u Burundi Petero Nkurunziza asaba Abarundi gushima Imana ku migisha iha igihugu cyabo
Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza asaba Abarundi gushima Imana ku migisha iha igihugu cyabo

Imibare yo kuwa 16 Mata 2015 itangwa na Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza mu Rwanda ni uko Abarundi 7 099 ubu bari mu nkambi za Bugesera(5 098) na Nyanza(2 001) nk’impunzi. Muri bo 4 021 ni abana.

Perezida Nkurunziza yatangaje ko ibihuha n’amakuru ababeshya akwizwa na Radio zitandukanye zo mu Burundi ngo ari byo bituma aba bantu bahunga.

Abamaze kugera mu Rwanda bo bavuga ko bahunga ubwicanyi n’iterabwoba bakorerwa n’insoresore zo mu mutwe witwa Imbonerakure wo mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Perezida Nkurunziza avuga ko yabajije abaturage amazina cyangwa amatsinda y’abantu babatera ubwoba ariko ngo ntihagira icyo bamubwira.

Kuri uyu wa 16 Mata 2015 ubwo izi mpunzi zasurwaga na Reveriano Nzigamasabo Buramatare w’Intara ya Kirundo zamubwiye ko zidashobora gutaha mbere y’amatora. Zamuhaye amazina y’abo mu mutwe w’Imbonerakure bahungabanya umutekano wabo ndetse bababwira ko bazabica.

Nkurunziza avuga ko mubyo yamenyeye i Muyinga no mu Kirundo ari uko ahubwo abahunga ari abo mu miryango ikennye cyane ngo bagera mu Rwanda bagafata ibigenerwa impunzi ndetse bamwe ngo bagahita bagaruka i Burundi ngo bigatuma n’abandi benshi bahunga kugira ngo babigenze batyo.

Umukozi muri Minisiteri y’impunzi no kurwanya ibiza mu Rwanda yabwiye Umuseke kuri uyu wa kane ko muri iyi minsi bari kwakira impunzi zikabakaba 1 000 buri munsi, kandi batarabona abasubira iwabo kugeza ubu.

Perezida Nkurunziza yasabye abayobozi ku nzego zose i Burundi gukora ibishoboka ngo ntihagire umurundi n’umwe wongera guhunga igihugu cye ndetse ngo n’abahunze bakwiye gutaha vuba.

Perezida Nkurunziza avuga ko itangazamakuru rifite uburenganzira bwo kuvuga ibyo rishatse ariko ngo rikwiye ingaruka byagira ku baturage.

Ati “Ku barundi bose bakunda igihugu cyacu, nimukore ibiha icyubahiro igihugu cyacu mukomeze gukora imirimo yanyu ya buri munsi. Mwirinde ibihuha kandi mufatanye kwirindira umutekano, muhe Imana icyubahiro ku migisha myinshi idahwema guha igihugu cyacu.”

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Abaturage 4.000 bose bahuriye kuwo mugambi ubabeshyera ???
    Urashaka kubamara ahubwo wowe.

    Abarundi hakwiye kugira uvamo akitambika akarengera bene wabo batarashira.

    • Ibihe bihora bisimburana iteka.

      Uyu muyobozi niyemere ko abaturage be bahunga umutekano muke hanyuma ahubwo abagaragarize uko agiye kuwugarura kuko arabishoboye.

      Ntakabuza,abaturage nibumva umutekano wagarutse bazasubira mugihugu cyabo.

  • Nibyo Wigira Sha WA Mugabo weee.. Igihe Kimwe Uzavaho

  • byiza

  • Uyu mugabo ukira ibibi azi Imana ni mubi cyane.
    Ibyago azagira azababaza mbarwa !!!

  • PK and his rebellion stopped the genocide. We always say that Never again…other nations watched as tutsi were being slaughtered. Are we rwandans and our learder PK going to watch and do nothing if burundian are slaughtered? I hope not.

  • mbese niba avuga ko bahunga inzara kuki ntacyo ari gukora ngo iyo nzara bahunga icike?

    biriya arimo ntabyo azi

  • Ntibakajye bakora amakosa ngo bashinyagurire abantu!Ubuhunzi buraryana ntawakwifuza kuba impunzi k’ubushake bwe!

  • “avuga ko mubyo yamenyeye i Muyinga no mu Kirundo ari uko ahubwo abahunga ari abo mu miryango ikennye cyane ngo bagera mu Rwanda bagafata ibigenerwa impunzi ndetse bamwe ngo bagahita bagaruka i Burundi ngo bigatuma n’abandi benshi bahunga kugira ngo babigenze batyo”.

    Abayobozi bararutanwa koko!!!!!!

  • Iki nigitangaza. prezida w’Igihugu aratinyuka akavuga ko abaturage be bahunga Inzara, yarangiza akavuga ngo bakumire abandi bahunga nabahunze babagarure? Niba atari Umutekano muke akaba ari Inzara se ahubwo niki gitera umutekano muke kurusha Inzara.

    Ahubwo ibyo ubwabyo bihagije ko asaba imbabazi byashoboka agahereza abandi inkoni bakarwanya iyo nzara nibindi.

  • Ndabona niba ari ikibazo cyi nzara Uburundi bukwiye kwitabaza PAM / WFP, aho kubirira mu Rwanda bakabirira iwabo mu Burundi kugeza inzara ishize nukuvuga bejeje ibyabo niba kandi ari ninzara leta yabo yarabatereranye kuko ntacyo yakoze mbere yuko bafata iyamberete mu guhunga igihugu cyabo, ariko niba koko hanugwanugwa insore sore (imbonera kure), zitegura kuzabica igihe aricyo cyose, nibakuremo akabo bicungire umutekano nigihugu bahungiyemo kibari hafi bahumure.

  • Birababaje kuba muri 2015 hari igihugu gishobora kuyoborwa n´umuntu nkuyu!! Si ubugoryi bubimutera ikibabaje nuko azi ibihari,ibiriko biraba,nibyo ateganya(bitavugwa).Iyo abo bantu bose bahunga inzara KANDI AKUNDA IGIHUGU CYE yari gutabaza PAM ikagaburira abaturage maze abashonje bose bagatahuka. Iyaba yashaka no gukemura ibibazo by´umutekano EASTAFRICAN STANDBEY FORCE ikamufasha kugarura umutekano no kwambura intwaro ziri mu baturage. Ariko we ibyo byose ntabishaka kuko NTANGORANE ZIRI MU GIHUGU. aBANTU BARIHUNGA,NI IBIHUHA ,NUKO AMATORA YEGEREJE NIKO BIMEZE!!!!!!ubutegetsi bubi burica(kubera ubuswa bwa politique cg kubera inda ndende ni nyungu za politique

  • Mu Rwanda bijya gucika ni uko byatangiye. Reka rero ejo Umuryango w’abibumbye n’ibihugu bikomeye ku isi bizabe bivuga ko habaye gutungurwa. Ese ikibura ni iki ngo botse igitutu abayobozi b’u Burundi bunamure icumu babanza kwambura intwaro izo mbonerakure uroye zikora nk’inkoramaraso z’interahamwe zahekuye u Rwanda?

  • abayobozi batera failure ntibagikenewe muri EAC Byumwihariko

  • Biratangaje ndetse biranababaje kubona Nyakubahwa Petero Nkurunziza ajyaho akitaka ko abaturage b’u Burundi bahunze inzara kure y;umutekano. Rekase twemere koo aribyo arumva ari Proud yo kuvugako mumyaka icumi yose amaze kubutegetsi niba abaturagee bagihunga inzara yaba yarabamariye iki? Yavuye kubutegetsi akabisa abandi bagakora neza ko bashoboye kdi babigeraho ahubwo izo mbonera kure ashatse yazibwira zigahindura gahunda kuko nawe byzamugwa nabi peeh.

Comments are closed.

en_USEnglish