Digiqole ad

Muhanga: Umuryango w’abantu 10 utuye mu nzu y’icyumba kimwe

 Muhanga: Umuryango w’abantu 10  utuye mu nzu y’icyumba kimwe

Umuryango wa Mukamurenzi Annociata, mu bana barindwi n’umwuzukuru Umwe niwe wiga.

Mukamurenzi Annociata  utuye mu mudugudu wa  Musezero, akagari ka Kinini, Umurenge wa Shogwe, mu karere ka Muhanga, urasaba  ubuyobozi  ko bwabashakira icumbi kubera ko inzu barimo ari nto kandi ikaba igiye kubagwaho. Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko butari buzi iki kibazo, ariko ko  bugiye  kumufasha kubona icumbi.

Umuryango wa Mukamurenzi Annociata, mu bana  barindwi n'umwuzukuru   Umwe niwe wiga.
Umuryango wa Mukamurenzi Annociata, mu bana barindwi n’umwuzukuru, UMWE gusa niwe wiga.

Mukamurenzi  Annociata,  washakanye n’uwitwa Samuel Kanyamanza , usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe, yavuze ko  ikibazo cyo  gushakirwa  aho kuba bakibwiye  ubuyobozi bw’akagari ka Kinini nubw’Umurenge wa Shyogwe guhera mu mwaka wa 2006 ariko ngo ubuyobozi bukajya bubasiragiza, bubabeshya ko bugiye kubafasha kubona icumbi kubera ko  inzu batuyemo  ari nto kandi ko  iri hafi yo kubagwaho.

Uyu mubyeyi  avuga ko kubera ubushobozi buke uyu muryango udashobora kubaka inzu, Leta niyo ibishyurira  ubwisungane mu kwivuza.

Mukamurenzi avuga ko ubwo bamenyeshaga ikibazo bafite  bategetswe  kubumba amatafari kugira ngo bubakirwe bakabikora bagategereza kugeza amatafari babumbye anyagiwe akangirika ntibubakirwe.

Ati “Iyo imvura iguye turasohoka tukajya hanze kugama mu baturanyi dutinya ko  inzu ishobora kutugwaho. Mu bana barindwi dufite batatu muri bo  barara mu baturanyi”

Emmelien Ntagwabira, Umukozi mu karere ka Muhanga, ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko ngo iki kibazo cy’uyu muturage  batari bakizi, ariko  ko bagiye  gukora ibishoboka byose bagatanga ibikoresho by’isakaro amatafari n’ibiti bigatangwa n’umurenge wa Shyogwe akubakirwa vuba.

Jean Baptiste Mugunga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, yabwiye Umuseke ko ejo taliki ya 16 Mata 2015 bazimura uyu muryango  bakawucumbikira ahandi, kugirango imirimo yo kumwubakira ihite itangire.  Kandi ko bateganya kumushyira  muri VUP  kugira ngo abashe kubaho.

Usibye  kubura icumbi, uyu muryango ntugira igikoni n’ubwiherero.

Ibarura akarere kaherutse gukora ryerekana ko  abaturage  360 bo mu murenge wa Shyogwe bari mu bakeneye ubufasha.

Ubuyobozi bukaba bwarabageneye  inkunga yihutirwa ya  miliyoni 88 z’amafaranga y’u Rwanda aya mafaranga akazajya anyuzwa muri  VUP.

Iyo Imvura iguye barahunga batinya ko ibagwaho
Iyo Imvura iguye barahunga batinya ko ibagwaho
Nta gikoni batekera  hanze
Nta gikoni batekera hanze
Nta bwiherero, aho bikinga si ubwiherero
Nta bwiherero, aho bikinga si ubwiherero
Umwana umwe mu munani niwe wiga
Umwana umwe mu munani niwe wiga

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW-Muhanga

18 Comments

  • Ariko se ibi ni ibiki ra Uyu muturage atuye mu Rwanda koko Muzehe azavuga agze ryari

  • UBUYOBOZI BW’AKARERE BWIHUTISIHE GAHUNDA YO KUMWUBAKIRA KANDI BAREBE NEZA HASHOBORA KUBA HARI N’ABANDI BAMEZE NKA WE.

  • jye ndashimira abanyamakuru cyane kubera ko baba hafi y’abanyantege nke bakabakorera ubuvugizi mukomereze aho

  • ubwose abayobozi bababareba iki?ubwose abobanakukibadakurikiranwa

    • Ariko abayobozi bagiye bakora inshingano zabo batabanje gutegereza itangazamakuru? Ngo ntibari bamuzi ariko ararara yimuwe? Birababaje. Muzasure na MUKANYANA Agnes wo mu kagari ka NYAMUGALI, umurenge wa GASAKA muri NYAMAGABE. Yenda nawe yakubakirwa.

  • njye nshimiye cyane umuseke.com k,ubwitange nk,ubu mubamugize.nukuri muri inkubito z,icyeza.ariko njye mpisemo kuba ijwi rya rubanda mfatanyije n’uru rubuga nkunda gusoma buri munsi. Mubi nyemereye,ngiyi numero 0785493763

  • Nukuri aba bantu nibafashwe ariko nabanyarwanda bakomeze bigishwe kubyara abo bashoboye kurera rwose.ntimuzi ko rimwe bill gates bamubajije bati ese ko utabyara umwana undi mwana.ati “nzamureresha iki?” Ngayo nguko…rwose mubushobozi buke dufite nimureke tujye twibyarira umwe nko muri China

  • Bravo umuseke.rw

    Nshimire byu mwihariko umunyamakuru wakoze iri cukulbura.

    Ngaba rero abanyamakuru dukeneye mu rwanda ureke bamwe babiracitse bitekanye nkaba Kangura ni nki bindi niibyooooo !!!!

    Gusa nkwibutse kimwe nubona abo bireba ntacyo babikoze ho jyu kora ubuvugizi ukoresheje ibaruwa ubaregera ba boss babayobora bishyigikirwe na basomyi babyifuza utubwire aho tubasanga dushyireho signature.

    U Rwanda rwubu nta mutibozi lubi ukurufite mo ulwanya erega.

    • Wowe witwa MUNYARWANDA mbere yo kohereza igitekerezo cyawe jya usubiramo ibyo wanditse urebe ko nta makosa arimo kuko urakora menshi bigatuma igitekerezo cyawe kitumvikana! Nk’ubu uwasomye iriya nteruro yawe ya nyuma avuze ko yumvise icyo washakaga kuvuga yaba abeshye!! Niba kwandika ikinyarwanda byanze, andika mu rurimi uzi neza kugira ngo ubashe gutambutsa neza igitekerezo cyawe n’aho ubundi byarutwa n’uko ubireka niba iyo nzira ya kabiri itagushobokeye! Murakoze banyamakuru bacu.

  • murashyire aho mubonye.aziyubakira nahakenera . abo ubundi bajyagahe.

  • Bravo kuri UM– USEKE.COM (Especially uwanditse iyi nkuru) nguru uruhare ruba rukwiye buriya nibigerwaho muzaba mwubatse ubuzima bw’abantu icumi mu bushobozi mufite.

  • Ariko kandi abaturage bakwiye kurushaho kukangurirwa kuringaniza imbyaro. Nonese ko mubona bafite abana 7 nabo baramutse bashatse kurushinga ko bizasaba ko bubakirwa .Aho mu minsi irimbere ibibazo by’Abatishoboye ntibizarenga ubushobozi bwa Leta .Umusazi ati ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe?

  • Ariko se nk’uriya mugore iyo bamubwiye ngo hindukira ari muburiri abona inzu igiye kumugwaho akemera aba yibaza iki?

  • NDABONA VISION 20/20 MUGIYE KUYIGERA PEEE

  • Uwo niwamuvuduko w’amajyambere bamwe badashobora gukurikira!!!!! Visio 2020

  • Umuseke urakoze, nkwisabire ikindi utange ubukangurambaga bwo kubyara abo dushoboye kurera iyo Leta idukangurira kuringaniza imbyaro si ukutubuza kubyara ngaho nawe ndebera n’abana babo batangiye kubyarira iwabo niba ntibeshye ngo harimo umwuzukuru. Twumvire inama za Leta kuko iyo tutayumviye nibyo bibazo byose tuyihekesha.

  • Mu rwanda hari ibitangaza makuru bibiri gusa birebera kandi bkavugira abatagira kirengera. Umuseke na TV 1 naho ibindi nukwirirwa bituereka indabyo z’ikigali ukagirangu nizo turya cyangwa turaramo cg wagira ngo kigali nirwo rwanda!

  • Nkuko Imana ijya irengera abantu bayo nabo bagirirwe neza rwose, kangi igira inzira nyinshi zirenga ibihumbi nkuko yakoresheje abanyamakuru ubuyobozi bwihangane bukemure icyo kibazo. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish