Digiqole ad

Ubushyamirane mu bayobora itorero EPR Iburengerazuba

 Ubushyamirane mu bayobora itorero EPR Iburengerazuba

Itorero rya EPR Paroisse Rubengera

Abasengera mu itorero rya Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) Paroisse ya Rubengera bavuga ko ubushyamirane hagati y’abayobozi babo hamwe n’umuyobozi ku rwego rw’Iburengerazuba bibagiraho ingaruka. Abayobozi kuri Paroise bashinja ubakuriye kubayobora nabi we akabihakana avuga ko kuri iyo paroisse hari ibibazo byihariye.

Itorero rya EPR Paroisse Rubengera
Itorero rya EPR Paroisse Rubengera

Kuri iyi Paroisse ya Rubengera niho haherutse kuvugwa icyumba cy’amasengesho abakijyagamo ngo babanzaga kumarana irari ry’umubiri babisabwe n’umwe mu bayoboraga amasengesho. Iki ngo cyarakemutse kuko byahise bicika bigeze mu itangazamakuru.

Ubu haravugwa ubwumvikane bucye, gupingana no gufatirana imyanzuro idashimishije hagati y’umuyobozi wa EPR ku rwego rw’Intara (uri ku rwego rwa Musenyeri) n’abayobora Paroisse ya Rubengera.

Bamwe muri aba bayobozi b’i Rubengera batifuje gutangazwa amazina babwiye Umuseke ko Mme Albertine Nyiraneza uyobora Eglise Presybiterienne du Rwanda mu Burengerazuba ngo yivanga cyane mu miyoborere ya Paroisse ya Rubengera.

Bamushinja atabaha umwanya mu byemezo bya Paroisse ndetse banenga imwe mu myanzuro yafashe nk’aho ngo yaburijemo igikorwa bari bateguye cyo kujya kuremera umwe mu bacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka agategeka ko bisimbuzwa amasengesho ku itegeko rya Nyiraneza.

Aba b’i Rubengera bavuga kandi ko ubuyobozi bw’itorero EPR butemera ko hari uwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ujya mu mwanya uwo ariwo wose mu itorero ariko ngo hari umwe mu bigeze gukatirwa ku ngengabitekerezo ya Jenoside ubu Mme Nyiraneza yashyize mu bakuru b’itorero muri ako gace.

Aba kandi bakavuga ko iyo hari umushumba (wo mu itorero) ugerageje kubaza impamvu ibyo bikorwa ngo ahita yimurirwa ahandi. Bagasaba ko ubuyobozi bw’iri torero ku rwego rw’igihugu bumanuka bugakemura ibi bibazo.

Mme Alebertine Nyiraneza uyobora itorero  rya EPR Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko abayobozi muri Paroisse ya Rubengera bifitemo amatiku no kudakorera hamwe bityo n’ugerageje gukemura ibibazo bafite bamureba nabi.

Ati “EPR Iburengerazuba ifite Paroisse nyinshi ntabwo numva rero uburyo iya Rubengera ariyo naza gutezamo ibibazo nk’uko babivuga. Icyo nzi ni uko bifitemo amatiku, uje gukemura ibibazo byabo bamureba nabi, niyo mpamvu uzasanga benshi batanyiyumvamo. Ariko abakora ibyo ntabwo ari abakristu ni abapagani.”

Uyu muyobozi avuga ko akomeza gukora ibishoboka ngo amatiku n’amakimbirane avugwa muri Paroisse ya Rubengera ashire abantu bongere kuvuga rumwe.

Umwe mu basengera muri iyi Paroisse witwa Mukagasana yabwiye Umuseke ko amakimbirane ari mu bayobozi babo Iburengerazuba atuma abakristu babona urugero rubi ku bayobozi babo.

Ati “Mu rusengero umwuka ntuba ari mwiza kubera abayobozi, ubwo rero urumva ko umuntu ataba asenga mu by’ukuri mu gihe umutima uri ku bindi.”

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

83 Comments

  • Iri torero rigomba guhabwa indanga gaciro na kirazira biranga umuco nyarwanda .

    • Ikibazo mwese ntimukizi. pasteur uyobora iyi paroisse yitwa Sebyenda Viateur sinzi ukuntu ateye, yatangiye ahagarika icyumba cy’amasengesho abuza abantu gusenga, Albertine aritambika barongera barasenga, abonye ibyo byanze atangira gusebya icyo cyumba cy’amasengesho agarura ibintu byabaye mu myaka nk’itandatu ishize (biriya byo kumarana irari ni ibintu byabaye kera cyane twe twari twaranabyibagiwe), ibyo nabyo birarangira, ubu noneho yibasiye umuyobozi we Albertine n’ubwo ntacyo azamutwara. amahirwe Albertine afite ni uko abantu bose bamuzi uyu Viateur kandi natwe tukaba duhari dushobora kuvugisha ukuri kw’ibibera i rubengera. naho ibi byo kumusebya bitwaje itangazamakuru ntacyo bizageraho rwose nakomere turahari turamushyigikiye

      • None se Albertine nk’umuyobozi mukuru ntafite uburenganzira bwo kumwimura ko mbona nabyo babivuzeho mu nkuru? muri EPR tumenyereye ko aba pasteur babahinduranya, kumwimura nta kibazo kirimo niba bitameze neza namwimure kuko ubu ntibaba bagikoranye kandi ubona bafitanye ibibazo, kandi nkurikije ibyo wowe Alice wanditse, washatse kuvuga ko uyu pasteur Sebyenda ariwe wabijyanye no mu itangazamakuru, abaye aribyo bnabyo byaba bigayitse nanjye namugaya

      • uwo wahagaritse icyumba cy’amasengesho ndumva n’ubundi nta cyiza yazana, biriya by’icyumba byo nanjye ndabizi ni ibya kera cyane no kubyumva byagarutse byarambabaje. ndumva rwose ikibazo atari Albertine n’ubwo mbona n’uwanditse iyi nkuru ntacyo yavuze kuri uwo mu pasteur wa paroisse

  • turasaba ubuyobozi bwa EPR RWANDA gucyemura ikibazo cy’i Rubengera kuko Albertine akabije kwica itorero no guca ibice mu torero ndetse namunyangire ikomeje guca ibintu hagati mubakirisitu,kandi akivanga mumyanzuro y’abakuru n’abadiyakoni kandi hari pasiteri ubishinzwe,birakabije kubona aho asebya pasiteri imbere y’abakirisitu,rwose bayobozi ba EPR ni mugire icyo mukora kuko birakabije.biraturenze itorero niry’IMANA ntabwo ari akarima kumuntu kugiti cye!

    • hahaha! Uransekeje rwose! wowe nturi n’umunyarubengera nakumvise niba uri n’uwaho nta kintu wiyiziye cg uri umwe mu bayozozi baho cg ukaba uri Pasteur Sebyenda. itorero ryapfuye kera aho amakosa agaragara abayobozi bakicecekera ngo batiteranya, ubwo byatangiye gusakuza bigiye gukemuka keretse Albertine nawe nacka intege agaceceka nk’abandi bose

    • Wowe wiyise jogger, uwaguseka yakwiriza umunsi kuko nuwagusaba gutanga urugero nibura rumwe ntiwarubona. Ibise ntimwabipanze ari ukurangaza abantu ngo ibyo kwimuka bisinzire, murarushywa nubusa Imana izabagaragaza Kandi izabahana.
      Wibeshyera umuziranenge muramuziza ko yanze akazu kanyu ka munyangire, ariko Imana izamurengera

    • Wowe wiyise Joghoo, uwaguseka yakwiriza umunsi kuko nuwagusaba gutanga urugero nibura rumwe ntiwarubona. Ibise ntimwabipanze ari ukurangaza abantu ngo ibyo kwimuka bisinzire, murarushywa nubusa Imana izabagaragaza Kandi izabahana.
      Wibeshyera umuziranenge muramuziza ko yanze akazu kanyu ka munyangire, ariko Imana izamurengera

    • Nakomeje gusoma izi comments nicecekeye, ntegereje kureba niba hari utubwira ububi bw’uyu Albertine, none ngeze Kuya 78 bose bashyize mu majwi uyu Sebyenda, kuko nabagize Icyo bavuga Kuri Albertine, abandi bahitaga babavuguruza, bigaragarako kuko uyu mupasterikazi mushobora kuba ari itiku mumushoraho, ndagira inama sebyenda gusaba imbabazi kuko nabonye naho yanyuze hose yarasizeyo urwibutso rw’amatiku, amacakubili, no kurema udutsiko tumurwanirira.
      Abandi murabibona mute?

  • niba biri muri paruwasi imwe niyo ifite ikibazo. nkuko babivuze baramutse bahuza ntawabashobora.

  • Ibi ntibitunguranye rwose, umuyobozi mwiza ni uceceka, agahisha amakosa areba kugira ngo batamurwanya?. ubundi ahantu buri gihe umuyobozi ashatse kudakorera mu murongo wabo ayobora n’iyo aribo baba bari mu mafuti baramutuka, bakamusebya, bakamumerera nabi cyane ibi ni ibisanzwe. ahubwo Albertine nashikame asenge Imana imufashe gukemura ibyo bibazo kuko naramuka abyihoreye ngo batamuvuga n’ubundi ntazaba akoze umurimo Imana yamushinze. Kuyobora biragora abatabizi barabibarirwa, njye rubengera ndayizi nabareka bagakora ibyo bashaka n’ibyo bumva bazamukunda pe! ariko nashaka gukora inshingano ze nk’umuyobozi ntibazamwumva rwose njye i rubengera ndahazi

  • Sinshatse kwivuga izina benshi b’i Rubengera bahita bamenya. kuva aho Pasteur Albertine ahagereye, nibwo i Rubengera batangiye gusakuza kuko yari atangiye kugaragaza no kutavuga rumwe na bamwe mu basanzwe bayobora iyi paroisse kuko agenda amenya ibyo bakora bitari byo kandi agomba gukemura nk’umuyobozi, kandi aho ahagereye hari byinshi bimaze gukemuka, afite akazi katoroshye kuko abitwa abanyarubengera bamaze igihe mu itorero ryaho ntibaba bashaka umuyobozi utagendera muri gahunda zabo

    • Niba hari ibyo imaze gukemura tumuhaye impundu.Nakemure nibisigaye yo kagira Imana wenda amahoro yakunda agahinda

      • Ceceka sha! iyo bahamuzana kare kose se compassion yacu iba yarafunzwe? byose ntibyatewe n’amatiku y’i rubengera yari yarabuze uyahangara, reka umugore abereke ko ashoboye kandi ko adatinya iterabwoba! naho Sebyenda we araza kwimena inda aho bukera kubera kugendera mu kigare.

  • Niba ari Paroisse ya Rubengera gusa nanjye ndumva ariyo ifite ikibazo kuko nkeka ko Presbytery ya Rubengera kugeza ubu ariyo ifite Paroisse nyinshi kurusha izindi, ahubwo abayobozi bakuru b’itorero n’aba Presbytery nibashake aho ikibazo kiri bagikemure naho kwitana ba mwana byo ntacyo byabagezaho

    • Ahubwo kuki ayo matiku ayazana irubenngera gusa? ayasaranganyije paruwasi zose rubengera yakoroherwa

  • Ubundi se umuyobozi wa Paroisse ya Rubengera we ni nde ko mutamuvuze? ngo twumve niba we yaba ari shyashya!

    • Mana yanjye ndapfuye! nanjye ubwanjye ndi mu kigare cya Sebyenda agira akarimi keza ariko nanjye maze kubibona ko ari umugome mubi. ishyari ryaramumaze ngiye kumusengera bamwirukane muri EPR. njye ibyo mbabwira ndabizi afite abantu benshi yamaze gusesekamo in gangabitekerezi yishyari afitiye uriya mudamu. gusa Imana imbabarire hari inzandiko ziri kwandikwa z’akagambane gusa nanjye ubwanjye nabigizemo uruhare ariko umutima undya ari ukubera uburyarya bwa Sebyenda, ndivuguruje pe! nta kibi nzi kuri Albertine kandi musabye imbabazi, nk’uko amakosa nakoze nanditse, no gusaba imbabazi nzandika! Imana yo mu ijuru imbabarire, icyampa abayobozi go hejuru akaba ari abashishozi naho ubundi hari ushobora kurengana. aba pasteur baragwira Sebyenda we ankuyeho pe!

    • Ese twe mwaduhaye nomero zo hejuru bagahamagara basebanya babeshya natwe tukavuga ukuri tuzi. njye muzimpe ndihamagarira Perezida mubwire Sebyenda uwo ariwe kuko ntamuzi! nyakubahwa Perezida yirirwa avuga ko mumushyigikiye nkibaza rero ukuntu mwashyigikira umuntu nk’uyu bikanyobera. njye bampe iyo nomero nihamagarire mvugishe ukuri kw’icyo Albertine bamuziza

  • Yewe, uwashaka kumenye iby’i Rubengera yabaza n’ubuyobozi bw’akarere cyangwa ubwa polisi kuko nta gihe batarwanye n’ibibazo bya rubengera kuva kera, ahubwo uyu mudamu yanze kurebera agaragariza abitwa abayobozi b’i rubengera ibitagenda neza bituma bamurwanya ngo bakomeze gukora ibyo bashaka. Ni ubwa mbere i rubengera tubona umuntu uvugisha ukuri. ahubwo abadukunda nibamushyigikire, hari ibyahinduka

  • I rubengera haba imitungo myinshi, abantu bakoresha uko bishakiye, umupasteri uhageze bamushyira mu kazi kitwa icara twirire nk’ako uyu sebyenda yicayemo, uriya mupasiteri kazi yashatse kubatoza gukorera mu mucyo bati tuhamuvane. Muzabaze abarimo batari muri ako kazu mwumve ko hari umuvuga nabi, twese turamwemera, akomeje atyo akabaducogoreza, na fibrosima twazikura ku rusengero kuko turayatanga bakirira, ahubwo amaze igihe muri rubengera natwe twamera nk’abandi. amatiku agacika yabaye karande muri rubengera

  • sinsengera i rubengera, ariko ibyaho bingeraho kuko natangiye guhura n’ingengebitekerezo yabitwaga abayobozi mu myaka myinshi ishize. Uyu mugore yanze gushyigikira ingengabitekerezo bamwe mu bayobozi bamaranye igihe kirekire, kuko inzego z’ubuyobozi ntako zitakoze ngo iri dini rikire, ahubwo tubonye abandi nkawe nibura 2, natwe twakoroherwa tugakora inshingano igihugu cyaduhaye aho guhora turwana nabaporoso b’i rubengera.

  • Ariko ubwo nk’awe ushimagiza Nyiraneza uramuzi? njyewe twarabanye inyamata ndamuzi bihagije. Harya yarenze gucibwa muri paroisse byagenze gute? Uzaze umbaze nzakubwira. Rubengera we warahuye ariko ihangane Nyagasani muri kumwe azabatabara. Ariko sinumva icyo abayobozi bagendeyeho bamuha umwanya nk’uwo ukomeye? Umuhamagaro se? Ubwenge se? Ubwitonzi se? Ibanga se?Iki koko? Birababaje! Icyakora njye mbona akwiye kugirwa inama akamenyeshwa umurimo ashinzwe uwariwo akareka kwivanga mu yabandi.Bitaba ibyo agahabwa indi mirimo idafite aho ihuriye n’abakiristo kuko kubana nabo byamunaniye.

    • Njye nkora mu nzego z’ubuyobozi butari ubw’idini, ariko icyo tumaze kubona nuko icyo abanyamadini bapfa ni amanyanga n=ashingiye kunda nini.
      idini rigezemo umuyobozi udakora nk’ibyo abo bakorana baramurwanya ni ibisanzwe.
      nimutuze dutegereze turebe wenda bazihana kuko uyu mupasiterikazi, natwe aradufasha cyane. turamwemera

    • Ariko nkawe muntu w’i nyamata uvuga ibyo uzi ko nta soni ugira! nta n’isoni ufite ko akagambane kanyu kafashe ubusa? ukuntu mwirirwaga mushuka Jean D’Amour mu mafuti yanyu nawe ubu ntarimo kwicuza? agihari natwe twari tumaze kumenya EPR icyo aricyo dutangiye kuva mu kazu kanyu Paroisse muyitwarira uko mushaka, mu karere uvuga EPR bakumva icyo aricyo, mbere se yari izwi? ariko ubu byasubizye i rudubi mbona Kaneza nawe afite ubwoba n’ubwo agerageza kwihagararaho ariko we aragerageza, gusa Albertine yarabacogoje ku buryo Kaneza amenye ubwenge agakomereza aho yari agejeje i nyamata naho haba ahantu, gusa ndatinya ko nawe muzamwifatira agata umurongo dore ko akiri no muri stage byinshia atabizi. Umbabarire sinkubwiye nabi nzi ko nawe ntacyo uyobewe

  • Ndi umukristo wa epr Nyamata, kandi turaziranye nubwo uvuga gutyo, ibyawe sinshatse kubivuga, ariko Uyu mupasteur, yari yagize ibyo acogoza nuko mwamuviriyeho inda imwe mukamuca intege nicyo namugayiye gusa. Iyo akomeza amafuti yanyu yose akayagaragaza ubu natwe tuba tumeze nk’abandi. ariko nuwamusimbuye aragerageza, nuko mumutera ubwoba. Rata niba unyumva ntuzatezuke ku kugaragaza amafuti y’abihisha mu idini

  • Reka njye mbabwire mwese, uyu mugore icyo namubonyeho ni ukuri no kudahishira abanyamakosa. niba aho i rubengera bahari, nta banga azabagirira ndamuzi.
    Cyakora bene abo ntibamwumva kuko ku manyanga ntaca ku ruhande, ahubwo abayobozi ba epr bazi gushishoza.

  • Ariko uyu muntu ushyigikirwa n’abanyamasengesho, mwe ntimwumva icyo bivuze? komereza aho turagushyigikiye, usenye akazu k’abagome b’i Rubengera

  • Ukuri guca mu ziko ntigushya, ntucike intege Imana muri kumwe, naho abavuga ubareke bavuge twe ibyo tumaze kubona birahagije,
    Ukuri kw’i rubengera kwari kwarabaye nk’inzozi pe, naho sebyenda umwihorere baramushukisha udufaranga, mu minsi mike bazamushyira ku karubanda . ndabazi

  • Ariko ingorane zibaho, pasteur Albertine ndamuzi kuva yatangira akazi k’ubupasteur, ni umugore udatinya, udaca ku ruhande kandi utajya yigura na gato, akora ibyo agomba gukora ubundi abavuga bakavuga. i gihinga yahavuye amanyanga yose agerageje kuyagabanya n’ubwo hari ababa barabaye icwende batoga, ko yasize yubatse urusengero, kuva yagenda ko nta kindi gikorwa ndahabona? ageze i Nyamata, amanyanga n’akazu kaho yari amaze kugasenya ugero nk’ako muri compassion, baba ndi ntavuze barahaguruka bakora iyo bwabaga bamuca intege ariko nzi ko nabo babizi ko yari yabashyize ku mugaragaro, yasize atangiye kubaka urusengero rw’ i mwogo, kuva yahava hari n’itafari byibuze rimwe bongeye gushyiraho?

    • Ndi uw’irubengera kandi mfite byinshi nzi kubihabera. umuti n’umwe ushoboka, nibafate uriya mu pasteur ngo ni SEBYENDA Viateur bamukure hariya nibishoboka bamujyane ahubwo no mu yindi presbytery ave muri rubengera, igihe cyose akiri hariya ntabwo ibi bibazo bizacika kuko nawe siwe ukora ibyo akora abikoreshwa n’akagozi aba nyarubengera bamushyizemo.

      Imyaka yose maze i rubengera Albertine niwe wenyine washoboye guhagarara atagendeye mu kigare cy’i rubengera, none bari gukoresha Pasteur Sebyenda mu bintu nawe atazi, ari mu kigare gusa ntazi ko bizarangira amakosa yose bigaragaye ko ari aye kandi akaba ariwe ubigenderamo.

  • Albertine Nyiraneza, niba uzasoma ibi, njye ndagushyigikiye rwose, komereza aho. Nanjye mfite ikizere ko bizakemuka ubwo habonetse uwo kubirwanya, ikibazo ni nka Pasteur utazi icyo amaze muri paroisse ndavuga uyu SebyendaViateur, icyo apfa na Albertine ni uko amugira inama nk’umuyobozi we kandi abo ayobora baramaze kumubikamo ingengabitekerezo ya ntawe utuvuga, none ari kugambanira Albertine ntazi ko Imana ariyo yimika! nzaba mbarirwa, nibamwimure uyu Viateur badushakire undi uzajya yumva inama agirwa ahubwo baduhaye undi mugore byaba byiza ndabona abagore aribo bahashobora, abagabo bo wapi rwose

  • ariko koko ibi Ni iki? ITORERO rirengeje imyaka ijana! basi se ibukuru ndavuga Kwa Bataringaya ibi birazwi? niba bizwi babikoraho iki? njye munsobanurire simbizi amakimbirane ya Rubengera avahe?

    • Aya makimbirane ni Aya kera kubwa nzabahimana kubwa elifazi sibomana rukera selesitini n’abandi. Kandi aba bapasiteri mvuze haruguru buri wese yabaga afite abakristo bamuri inyuma. Ayo matsinda basize niyo agihanganye nubu. Leon Fidele we bapfa ko abashyira ahagaragara.

    • Niba ibi bibazo ari ibya kera ikibazo si Albertine nk’umuyobozi mukuru cg Pasteur wa paroisse Sebyenda, ahubwo ikibazo ni abakristo, Sebyenda nareke guhangana n’umuyobozi we bafatanye bakemure iki kibazo nibwo nawe azayobora Paroisse nziza nawe bikamworohera. kuko nubwo uwakoze iyi nkuru atigeze avugamo Sebyenda, izi comment zonyine zirerekana byinshi kandi ubona ko biri kuvugwa n’abantu babizi, rero nareke guhangana n’umuyobozi we ahubwo amusabe ubufasha bakemure ibyo bibazo.

  • Nkurikije izi comment zose, nshobora guhita mfata umwanzuro wo gukemura ikibazo. ikigaragara ni uko ibibazo by’i rubengera bimaze igihe ahubwo bikaba bibonye ahari ubihangara, njye sindi uw’i rubengera ariko amakuru y’itorero yose ndayakurikirana, niba Albertine ahageze bigasakuza n’igihe byahereye, ubwo ni ikigaragaza ko adacitse intege byakemuka kuko ubwo ni nk’aho akojeje agati mu ntozi. ahubwo akeneye inkunga y’amasengesho kuko guhangana n’ibintu nk’ibyo bimaze n’igihe ntibyoroshye na gato. Imana izamushoboze tuzajya tumusengera

  • Wa mugani iby’irubengera ntibyoroshye! ndabona amakosa yose ahubwo byarangiye abaye aya Sebyenda nkurikije ibyo abantu bagiye bandika. ubundi uyu Sebyenda we ni muntu ki? ni Pasteur kuva ryari? ni izihe paroisse zindi yayoboye? Albertine we turamuzi yaba ari igihinga cg i Nyamata ayobora n’ururembo rwa Bugesera. uzi uyu Sebyenda nawe natubwire amakuru ye n’ibigwi bye twumve

    • Yes, ibyo uvuze nibyo. izi comments zose ni ingenzi kuko nizo ziri kwerekana umuzi w’ikibazo, niba pasteur wa Paroisse imwe muri Paroisse zirenga 34 Albertine ayoboye ariwe bafitanye ikibazo, Pastoral ya presbytery nize isuzume neza aho biri gupfira hakiri kare nibasanga ari uyu mu pasteur wa Paroisse nk’uko benshi bagiye babitunga agatoki, bamwimure cg bafate undi mwanzuro, nibasanga ari umuyobozi we hari inzego zimukuriye zigomba kumugira inama

  • Njye Sebyenda uyu muzi i Rubengera gusa! ariko n’ubwo ntabizi neza ariko na none ndahamya ko ari nawe wahamagaye itangazamakuru mu bibazo biri toto gutya, kuko ubu ndabizi abantu bose bazi ngo i rubengera byacitse! nta kidasanzwe gihari, ibi bibazo ni ibya kera twe turabimenyereye na Albertine atarahaza, ahubwo we yashatse kubahiriza amabwiriza y’itorero nk’uko ribimusaba kandi nk’umuyobozi, noneho bihuza n’uko umuyobozi wa Paroisse ari Jya iyo bijya biba bifashe iyi ntera.

  • Bayobozi b’itorero, mudukize sebyenda. Afite ingengabitekerezo y’amoko, nta kindi Ahora uyu mugore. Kuva yagera i rubengera nta wacitse ku icumu uvuga mbese wagirango ni elifazi wagarutse kuko yari yaraduhahamuye bamwe barivamo abasigaye tuba nkibicibwa. Imana idufashirize uyu Madame.

    • Njye uwampa nomero ya President wa EPR namuhamagara nkamubwira byinshi atazi kuri uyu mugabo njye maze kumenya mu gihe gito amaze ayobora hano i rubengera, si umupasteur rwose ahubwo ni (………) ntinye kubivuga, yarangiza bakibasira Albertine nk’aho twe tutamuzi. umuntu ufite nomero ya Albertine nawe yayimpa rwose njye namuhamagara nkamubwira akarenga dufite muri paroisse yacu, nkanamubwira byinshi uyu mugabo akora atazi, ubundi nkamutera ingabo mu bitugu iterabwoba nk’iri ryo ndabizi ntaritinya

    • Ubundi se ko numva ngo bamwimuye akabyanga! keretse Pasteur Bataringaya na Julie nibaza akaba aribo bamwimura! cyangwa bamusezerere bigire inzira ndumva igi pasteur cyamunaniye, umupasteur ufite ingengasi y’amoko se mwo kabyara mwe! ahubwo Albertine afite akazi katoroshye niba ari ibyo

  • Ahubwo ikintu mwese mutazi, ni uko uyu mupasteur ngo baba baramwimuye akanga no kwimuka. amakuru mfite nk’umukristo wa Rubengera ni uko Sebyenda Viateur bamwimuye ariko ngo akaba yarabyanze akaba ari nayo mpamvu yarakaye akaba ahanganye n’umuyobozi we akaba yabigejeje no mu itangazamakuru. ntibyoroshye!

  • Icyo nzi ni uko na President wa EPR Pasteur Bataringaya ibibazo by’i rubengera arabizi kuko yayoboye ururembo rwa Gaseke kandi biraturanye, n’abanyarubengera arabazi, na Pasteur Albertine aramuzi, rero nibashaka bacishe make bakore umurimo bareke na Albertine yikorere umurimo we. nanjye ndabizi uriya mu pasteur wa Paroisse ndavuga Viateur niwe Nyirabayazana nkurikije uburyo yatangiye ahagarika icyumba cy’amasengesho, akanagarura ibyashize atazi ko arimo gusebya itorero nawe atiretse, none yadukiriye n’umuyobozi we, ikibi cye ni uko ibintu byose abijyana mu itangazamakuru kandi nyamara ntabwo biba biri ngombwa.

  • Njye ndagaya cyane nivuye inyuma, umuntu uba wajyanye ibi bintu mu itangazamakuru.yaba ari uwo Pasteur Sebyenda mubishinza cyangwa niyo yaba ari undi, ibi ntabwo bikwiye rwose, ndabagaye cyane Albertine we ndabizi ntibyamuhungabanya arashikamye ariko ibi ni ugusebya itorero

  • Albertine amaze igihe gito i rubengera ariko ni imfura rwose kandi ni umunyakuri cyane, ibi ni ukumusebya cyane bikaije kandi Sebyenda niwe ubiri inyuma winjiye muri munyangire y’i rubengera, batangiye barwanya Leo Fidel none ndabona n’abayobozi babibasiye, bavuze president wa Presbytery ejo bundi bazavuga na President wa EPR. Albertine nusenya kariya kazu kabo rwose nzakugurira soda uzaba uyikwiriye cg uzahite uba Prezida wa EPR yose.

  • Rubengera ibyaho ni munyangire gusa. Iyo ubyemeye uricara ukaryahoda! Ko rihari se? Muzi aho sebyenda agejeje ishyamba igafumba agurisha? Kandi ntayinjira muri Paruwase. Ibyo Ubuyobozi se bwaba bubizi? Ahaa

    • Sebyenda ni hatari! Ubwo se ayashyira he? yibuka se basi yo kuyatangira icyacumi? abo bamukoresha se bo abahaho basi? Ubuyobozi rwose nk’ibi bujye bubiha agaciro niho amakuru aba abonekeye barebe icyo bakora, Albertine na Zabulon bafatanye bakemure iki kibazo nibiba ngombwa bitabaze Pascal na Julie

  • Ibintu by’i Rubengera nari nzi ko bizakomeza kuba ibanga none birashyizwe bigiye ku karubanda. ninde wundi wabitinyutse mu bayobozi bose bahabaye? twe tuba tubirebera kure ariko Albertine ari mu nzira nziza ahubwo nahagarare ahangane niba yumva ashaka ko ibintu byose bigenda neza byo baramugwa nabi ndabiyiziye. naba Sibomana Fidel barabihasize

  • Njye nsengera mu yindi Paroisse itari rubengera ariko yo muri Presbytery Albertine ayoboye, sinzi ibibazo bya hariya icyo mpamya ni uko uriya mu pasteur waho Sebyenda adashobotse duhuriye mu nama igihe kitari gito ariko uko namubonye ari complicated kabisa! simvuze byinshi ariko Past Albertine twe turamwemera ni umuyobozi mwiza kandi ntacyo tumushinja, turamubwira akumva, akatugira inama kandi zubaka, iby’i rubengera byo ni ibisanzwe natwe tujya tubyumva twibereye iwacu

  • Sebyenda ni danger, ibi yabikoreye kugirango arangaze abayobozi b’itorero bahugire Kuri ibi byavuzwe ibyo kwimuka bibe byigiyeyo. Ayobewe iki se! Nibirangira azashaka ikindi gishyushye bagume muri ibyo kwimuka babyibagirwe

  • Nanjye niko mbibona, Sebyenda ni hatari! iyi ni imitwe yo kurangaza ubuyobozi, ubu arimo no gutegura ibindi ahubwo bikomeye kurushaho, ariko ubundi ni gute umu pasteur muri EPR bamwimura akanga kwimuka? arashaka se ko bazana Police ngo akunde agende? uwagarura Past Karamaga ngo urebe ko atarara avuye i Rubengera! mbabajwe na Albertine uri kubirenganiramo

  • hahaha! Ibyo muri EPR birasekeje, uwo Sebyenda se niba yarananiye umuyobozi wa Presbytery n’uw’Itorero nawe yaramunaniye? njye ndumva ahubwo atagikeneye kwimuka ajya mu yindi Paroisse, ahubwo azimuke ajya iwe ku ivuko ashinge pharmacie cg ka bikonje, igipasteur ndumva cyamubereye inyatsi, abo bakristo nabo b’i rubengera bigize akaraha kajyahe, bajye gushinga iryabo bariyobore uko bashaka, baturekere EPR yacu

  • Yeah, noneho ni agahomamunwa! Nje nubile. Uyu sebyenda muzi ibyo yadukoreye aje kutuyobora nako kutuyobya. Yaratwihereranaga akadusaba gusebya uwari president wa region ya ruhengeli. Bamwe twabigiyemo atwumvisha ukuntu pasteri Munyanziza ari mubi bamwe tubijyamo ariko turicuza. Twabimenye bamaze kubimura yigamba ngo Icyo yashakaga akigezeho. Agirira ishyari abayobozi ahubwo a, irubengera mube maso mutazasigara mwicuza.

    • Nagirango mbwire ngabo wavuze ibya Munyanziza ko utavuze Karimba, ntiyubitsweho urusyo mu maherere bikamenyekana ari uko basubiranyemo na Munyanziza bakabivuga! Yewe, tuzabazwa byinshi. Imana imbabarire

  • Yeah, noneho ni agahomamunwa! Nje numiwe. Uyu sebyenda muzi ibyo yadukoreye aje kutuyobora nako kutuyobya. Yaratwihereranaga akadusaba gusebya uwari president wa region ya ruhengeli. Bamwe twabigiyemo atwumvisha ukuntu pasteri Munyanziza ari mubi bamwe tubijyamo ariko turicuza. Twabimenye bamaze kubimura yigamba ngo Icyo yashakaga akigezeho. Agirira ishyari abayobozi ahubwo a, irubengera mube maso mutazasigara mwicuza.

  • Icecekere wowe wo mu ruhengeli, uwakubwira ukuntu twagiye kwigaragambya I Remera ngo twanga ko bamwimura mu Gacurabwenge. Tuzi ibyaribyo se, agira akarimi keza, birangiye icyatubabaje nuko ajya kugenda yigambye ngo Icyo yashakaga ni longine, ngo ubwo bamwirukanye araruhutse. Afite umudayimoni w’ishyari ahamumaza nuwo guhangana. Rubengera mwitonde azi gukoresha abantu banyuranye. Cyakora njye nasabye longine imbabazi. Sebyenda ntimuramubona. Ni umugome wo mu rwego rwo hejuru

  • Mubyo mwavuze byose ntimwagiriye inama uyu Albertine. Yirinde kariya gatsiko kanamuhitana da. Nje nigeze kumva bavugango arababangamiye cyane ko ngo yasabye ko bagaragaza ibyo bakora, ngo no kwandika byose mu bitabo Kandi iwacu handikwa bike.
    Niyitonde rero rubengera nta transparence Ihaba.
    Niba unyumva witonde mwana wa mama, uzisanga baguteranije nubuyobozi bukuru kuko barabishoboye

  • Abantu bazi uyu mudamu bamubwire yirinde sebyenda.
    Njye izi comments zirampumuye mbivuyemo rwose ndabona ngumye muri iki kigare nazabura nubugingo kuko ndabonye arimo kudushushanya. Ibyo aba b’i ruhengeli na gacurabwenge bavuze nibyo ntawe tubamo. Dore bari baduhaye no ngo duhamagare Kuri epr, ubundi twandike inzandiko dusebya uyu mudamu none ndabona ahubwo aritwe dusebye. Imana imbabarire nawe nzareba uko namusaba imbabazi rwose.
    Mbivuyemo pe.

  • Ndababaye cyane. Uyu mudamu naramukundaga akihagera mbona asabana akunda abantu ariko cyane nkamukundira ko yicisha bugufi cyane. Ariko nyuma baje kumunyangisha, nsanga nta muntu mubi nkawe. None mutumye menya uko ibintu bimeze, niba na epr ishakira rubengera amahoro irebe ibi bitekerezo by’aba buntu bose. Nuko bidashoboka ibyo nanditse nari kubisiba. Reka ahubwo njye kwisuhuriza Albertine ariko sinatinyuka kubimubwira ndunva mfite isoniazid. Imana imbabarire

  • Nyakubahwa perezida wa EPR, ngize amahirwe mugasoma izi comments, ibyo sebyenda yakwije ino ngo muramushyigikiye ubanza mwabireka kuko ateranya abantu cyane. Nonese umuntu uri kwigamba ngo yatsinze presibiteri, nubu ndi ko yari yararahiyeko atazigera amwubaha na rimwe, koko muramushyigikiye cyangwa aratubeshya? ubu bari kubyina in sinzi. Yajyaga atubwira operation ruhengeli tukayoberwa, none aba bavandimwe batumye menya ibyo yakoreye uwari Ubuyobozi we muri Icyo gihe. Perezida nagire Icyo akora naho ubundi aramusebya

  • Nyakubahwa perezida was EPR ubushishozi mwakoresheje muha inshingano Albertine n’ubushobozi mwamubonyemo, nibyo byateye ishyari aba Bose. urumva hari ibyo banditse, babahaye na nomero ngo babahamagare basebanya gusa. reka nizere ko nubwo muri abayobozi mutazakora ikosa ryo kurebera umupasteur nk’uyu Sebyenda wuzuye ishyari n’ubugome. twe tubana nawe ibyo tubabwira turabizi mwabyemera mutabyemera niko bimeze kandi Albertine nawe arasenge kandi yirinde Sebyenda no kumuhitana yamuhitana. bwana Sebyenda, njye sindi kumwe nawe kabisa n’ikindi gihe nzajya mbanza nshishoze!

  • Natwe muduhe nomero zo hejuru ndumva na Sebyenda yazitanze nibahamagara basebanya babeshya natwe duhamagare tuvuge ukuri kw’ibyo tuzi tuvuge n’ubugambanyi Sebyenda yakwije mu Bantu b’inaha, mu ruhengeri icyo yashakaga yakigezeho, gacurabwenge naho satani yaramufashije bicamo, ariko mureke ikibi cye guhabwa intebe I rubengera ngo n’abandi bagendere muri iryo shyari rye kandi byamenyekanye hakiri kare. Albertine komera n’ibitari ibi byararangiye nta joro ridacya kandi ukuri guca mu ziko ntigushye. baragucukirira akobo, ariko Imana izaca akanzu, uko bakurwanya Niko bagusunikira Ku Mana. courage ahubwo!

  • Njye ndagarutse kugirango mbabwireko ko iyi migambi uwitwa Mugenzi ariwe bayicurana, namajoro twarayaraye ducura imigambi mibisha, umutima wandiye nihannye na Albertine namaze kumusaba imbabazi Kandi yambabariye nkumubyeyi. Nsigaje kuzamubwira uko gahunda ipanze ninzandiko bari kwandika zo kujyana mu bayobozi bukuru nabo bose babiri inyuma.

  • Reka mbabwire ikintangaje, uyu mu pasteri iyo agira umutima nama, yari guhita yihana agasaba Albertine imbabazi akaruhuka. Naho ubundi ararushye pe. Nonese ko operation ruhengeli yayikoze region ntibayimuhe arabona operation Rubengera ariyo izamuha Presbytery? Ahaa, watuje muvandimwe ko butangwa n’Imana, ukareka guhora uhanganye n’abayobozi bawe

  • Ndashimira umuntu umpaye no za Pasteri Albertine, niyemeje kujya kumureba nkamubwira neza iyi gahunda yose uko iteguye kuko namaze kuyivamo no kuyanga pe! inama tuzikorera ahantu hatatu mu ngo z’abantu, nzamubwira n’impamvu ari aho dusigaye dukorera, nzamubwira n’iby’inzandiko n’iby’itangazamakuru ryaba iri ryo mu museke ryaba n’irya mbere byose nari mbirimo, ndetse na gahunda yo kujya i Kigali, yewe n’aho inkunga zinyuranye ziva harimo n’iz’ubuhanuzi bumubeshya ngo aracyari i Rubengera, yewe ni byinshi. ariko cyane hari imipango y’ubugome twari dufite, nzakubwira n’ababiri inyuma n’igihe bizabera n’abazabishyira mu bikorwa, ubundi komera icyo tuzi n’uko Imana igukunda kubera ukuri kwawe no gukunda abantu. Komera tukuri inyuma sinzasubirayo rwose

  • Mwe muravuga ko ari umugome. Ntimuzi ibyo yakoze mu Gitega. Ntiyahavuye ashenye abavandimwe. Abahanye inka bazaisubiranye kubera kubateranya. Inama yacuze ngo atahava bikamupfana. Ni umuntu mubi. Iyaba naringize amahirwe BATARINGAYA na KANDEMA bagashishoza. Sebyenda uwamubona muri linete ntiwamenya ko ari umugome. Yigamba yirata yajya no muri education domain yagenda adashenye umurimo w’imana. Ubundi murk education yakora iki uretse amacakubiri. Ashatse yatuza agaca bugufi akihana. Ubu se abantu yambuye utwabo mu Gitega murabizi? Banyarubengera muramenye mwirinde kumukopa. Harya ngo akunda itorero? Araryanga ahubwo mumwirinse. Yakarukunze yakariharabitse mu binyamakuru? Abanyarwanda mu mvugo yabo ngo”umwenda wanduye umeserwa mu gikari. Kandi ngo inkuru mbi wayumva ahandi”naho we? Aha!!!! ¡! ¡?!!??!!!!!?

  • ko numva muzi byinshi, hagize usaba audience kwa Perezida cyangwa mukamuhamagara I rubengera mukamubwira ibyo byose? Sebyenda we kwihana ntabyo agira no gusaba imbabazi ntabyo azi! umuntu uhemuka se yarangiza akigamba! njye ndumva mwashaka uburyo ibi bitekerezo bigera aho bigomba kugera kuko perezida ashobora kuba atajya abisoma na Albertine ubwe ashobora kuba atabisoma, njye ndumva mubikoze gutyo aribwo mwaba mugaragaje ubutwari na Sebyenda Wenda yacisha make! Murakoze

  • Muraho! Ntabwo viateur mumuzi muzamubona!!! Jyewe ndamuzi neza twabanye muri kaminuza imyaka ine yose ariko naramukemangaga none nyumvira vraiment ngo yahagaritse icyumba cy’amasengesho!! !! Niyo cyagira amakosa ntabwo yaba uwa mbere wo kugihagarika kuko atari inshingano ze ahubwo ni ukukijyamo agasengana nabo yarangiza agakosora ibyo abona ko atari byiza cg se a tekereza nk’ubuyobe. Izi rero nizo nshingano zacu naho ubundi rero kunyarukanainkuru zose mu itangazamakuru, gusebya umuyobozi we ntabwo jye namushyigikira rwose kko bihabanye n’ijambo ry’Imana ryo ridusaba kugandukira cg kubaha abatuyobora kko a bayobozi bacu bashyirwaho n’amahirwe.

  • Ndi pasteur ugarutse! Ndifuza gukosora ntabwo nshatse kuvuga ko abayobozi bacu bashyirwaho n’amahirwe ahubwo bashyirwaho n’Imana. Rero umuvandimwe wacu Pasteur sebyenda viateur natuze Kandi ibyo akora byose yubahishe itorero rya kiristo. Mme Pasteur Arbertine niba yararangije procedures zose natange rapport rapport zisabwa kubamukuriye nabo bakore reaction. Nabo bakore reactions kuvuga ngo baramujyana ahandi erega nabo bakeneye umuyobozi mwiza!!! Ahubwo bamushakira indi option bamushyiramo akava muri pastoral. Hari igihe yahagera akabikora neza kurushaho. Ikindi, jyewe nubwo ntari Pasteur muri EPR ariko nzi neza ko ari itorero rifite intego kdi rigira aba intellectuels benshi bazi gukora analysis, nibabikore rero kuri iki kintu. Pasteur sebyenda viateur we niyemere kuyoborwa na Bibiliya bitabaye ibyo azamenye ko yataye umurongo areke kuyobya itorero rya kiristo. Torero ry’Imana rya Rubengera nimureke namwe kwiyobagiza no kumva amagambo y’ubugambanyi aho yaturuka hose! Ubwo se koko uwo mubyeyi ubayoboye mubona mutamuvuna koko??? Ngo viateur yaratubwiye, ngo twaranditse, ngo twakoze amanama ngo viateur adushuka… Mu by ukuri bene data niba koko dukorera Imana ibitari muri bibiliya tujye tubireka kdi ibyo dukora bose tubikore nk’abantu babibazwa cg bazabibazwa. Buri wese azikorera uwe Mutiara, rero mureke kugendera mukigare cy’umuyobozi ubashuka kdi atayobowe n’ijambo ry’imana

  • Ariko se ubundi abo ni bakristo ki babwira ngo mwandike nabo bakandika? nonengo babahaye nomero ngo bahamagare ubwo hari abamaze guhamagara, yewe nta bukristo mbonye aho! hari Sebyenda hari abakristo be Bose ni kimwe. ariko ndabona ari impano ye da ngaho ruhengeri, gacurabwenge none na rubengera!

  • Ariko mwebwe muzi Iwo bits sebyenda viateur muramubarirwa umuvandimwe uvuze mu gitega aranyibukije ubuse abanyagitega ntibari guhangana n’ingaruka z’amacakubiri yabasizemo ubuse NGO guhagarika abanyamasengesho? Mugitega se abitangaga Bose ntiyari yarabaciye murusengero NGO baba baje kurata amafaranga abuse mvugiki Perezida was E PR mugitega twari turuhutse none biranze nibamushakire indi mirimo igi pasteur cyo kiranze pe!

  • Ndagarutse ndagira nti Perezida wa E P R nashakire sebyenda indimirimo igi pasteur cyo kiramunaniye.

  • Izi comments mupostinga aha biragaragara ko mudakijijwe kdi ntimugira nukuli mureke gusebya abapasteurs yaba Arbertine cyangwa Viateur, itorero rifite umurongo rikemuramo ibibazo ni iry’Imana rero izabyirangiriza.Aba bashobora gutumwa n’ahandi bikagenda neza ariko mwebwe banyarubengera muteranya abantub’Imana nimutihana Imana ntizatura muri mwe kuko ibyo mukorera aba bashumba si urukundo mwibuke reroko urukundo ari itegeko ry’Imana.Komudakundana se mwumvs muzagororerwa iki?

  • Addressed to all, Presisdent wa EPR nabamwungirije ndetse nabandi bose bagira icyobakora kuri iki kibazo cya Paroisse ya Rubengera. Nakomeje gusoma byose byanditswe hejuru gusa ntangazwa no kubona ko umunyamakuru ntacyintu yigeze yandika kuri Pasteur Sebyenda kdi ntanicyo yamubajije kdi tuziko ariwe byose ubigeza muri media yemwe nubushize yaragiye guhuruza Poloice ngo ize ifunge abanyamasengesho. Nge ndi uw’ i Rubengera ndahatuye kdi ndahasengera imyaka 30 irashize.
    rero Rubengera ifite icyibazo cyakazu kiyita Nyiritorero, kuzuye ingengabitekerezo mbi, ubugome, inda nini n’ubujiji kdi ibi no mubuzima busanzwe ntibyubaka nkanswe mu murimo w’Imana. Ibi byose babikorera mubwiru bukomeye ngobagumye birire imitsi y’aba christo arinaho SEBYENDA VIATEUR yazikamye. Wasobanure ute ko President wa EPR asaba ko hakorwa audit SEBYENDA akayiburizamo!!!! Albertina Imana imukomeze kdi imuhe imbaraga twe tuziko yuzuza responsabilities ze zose nkumuyobozi. Abayobozi ba EPR nabo bashyire mugaciro niba badashyigikiye ubugome SEBYENDA yagiye akora hirya nohino aho yanyuze hose nkuko abyigamba ko ASHYIGIKIWE Na pasteur president ndetse na NSENGIMANA ngo wifuza kugaruka inaha kuko ngo harika. Icyo Uyu mu maman Past. albertine bamuziza ni ukuri kwe ndetse nogushaka ko buriwese akorera mu mucyo, kereka niba nkuko SEBYENDA abivuga niba abayobozi ba EPR nabo badakunda gukorera mumucyo. Wasobanura ute ko Urusengero Rwacu rugisakajwe na Fibro ciment kdi dutura frw menshi ashoboka yemwe tukaba twaranatanze ayo kuyikuraho byumwihariko!!!! Muzabaze RUMENGE uko SEBYENDA yaramugize ubwo yarimo akora audit, ese ugirango yarakozwe da!!!!! aaahhhh. Barangiza bakitwaza abanyamasengesho ngo nibo kibazo. Gusa ibyo SEBYENDA ashatse gukorera Uyu mu maman Past Albertine, avuga ibitaribyo muri media, bitumye natwe tutaritumuzi Tumenya his life history yaho yagiye anyura hose mukazi nubugome nubugambanyi yifitemo doreko nyuma yabyo byose anabyigamba (Ruhengeri batubwiye, Remera batubwiye, Gitega yatubwiye,…). SEBYENDA zirikana ko IMANA yo mu Ijuru ariyo izaca urubanza kdi abagukoresha barikugushuka cyane. Maman past. Albertine komera kdi wicika intege twaritugukeneye ngo ukosore byose i rubengera, turagusengera kdi tuzagufasha muri byose uzadukeneraho ubufasha.
    EPR nayo izirikane kdi ihe agaciro izi comments zose.

  • Turasaba Ubuyobozi bw’itorero ko budusura ku munsi dusengaho bakareba. Muzatungurwa nuko ibyo bababwiye ntabyo muzahasanga. Tugira gahunda isobanutse niyo mpamvu aba Pasteur twasenganye Bata dusebya keretse sebyenda utazi iyo biva niyo bijya. Muzabaze Albertine na Zabulon bahasengeye mwumve. Biriya ababwira ni uguharabika gusa, muzahagere murebe, muzamera nk’abahurujwe ngo habaye imyigaragambyo bahagera bagasanga umutuzo ari wose. Imana ibafashe bayobozi bacu dukunda

  • Nkwibarize wowe wiyise Joghoo, nubu nturahumuka ngo usabe imbabazi z’ibigambo wavuze? Ubuse ntubonako ukuri kwagiye ahagaragara? Ahubwo Gira inama sebyenda yihana guhora ahanganye aho ageze hose. Ngaho Ruhengeli Gacurabwenge, gitega none asoreje I Rubengera,ngo n’iya Ruyumba yagonganye n’abanyamasengesho aho umugore we yasengeraga, aho hose yanyuzese naho ni Albertine ra? Ntimugatinye ukuri kurakiza

  • Nimuhumure Imana niyo nyir’umurimo mugihe gikwiye izatanga igisubizo kiboneye ndababwira ko itakwemera ko umurimo wayo unaware. Mme Albertine hagarara wemye mumwanya wawe, Pasteur sebyenda viateur reba neza koko ko uri gusohoza inshingano z’uwagutumye ndashaka kuvuga Imana. Nusanga ari oya ndagusaba nkwinginga ngo wemerere umwuka wera maze uce bugufi wihane
    Rero izindi, niwandika commentaire ujye unasengera aba bene data bafite urugamba rwo kubuzwa gusenga nabashaka indamu mbifurije. Nimureke rero dutegereze intervention y’Imana kko itazatinda
    Murakoze

  • Reka rero mbabwire, mureke izi comments tuzigarukirize aha tubanze turebe ko n’ibi twavuze bihabwa agaciro, naho ubundi abapagani batazasoma ibi bintu bagatangazwa n’uko dufite umu pasteur nk’uyu muri EPR bakaduseka. ntegerezanije amatsiko kureba umwanzuro abayobozi babishinzwe bazakora. ariko ibya Sebyenda nimubirekere aha ibyo mutubwiye birahagije ubundi turebe umwanzuro uzavamo, mwakoze mwese kutihererana ibitekerezo nk’iki, ndahamya ko Sebyenda azashaka izindi nzira zitari izo kujya mu itangazamakuru, iri naryo ni isomo araribonye.

  • Ubu ibibazo byarakemutse Sebyenda yaragiye ntituzi aho bamujyanye, i Rubengera uhu hari undi mu pasteur mushyashya uri Pause kandi ukorana neza n’abayobozi be. kandi ndashimira Albertine kuko ntiyigeze acika intege ahubwo mumusengere akomeze yikorere umurimo we neza

  • Ubu ibibazo byarakemutse Sebyenda yaragiye ntituzi aho bamujyanye, i Rubengera uhu hari undi mu pasteur mushyashya uri Posé kandi ukorana neza n’abayobozi be. kandi ndashimira Albertine kuko ntiyigeze acika intege ahubwo mumusengere akomeze yikorere umurimo we neza

  • Past Albertine ubu yibereye mu budage (Germany) mu ruzinduko rw’akazi, urumva ko ibyo gucika intege ntabyo yifitiye! nakomereze aho!

  • Ariko nyiraneza w’umusambanyi kuva kera yabaye umushumba ate yihaniye he se? Ikimenyimenyi yitwaga nyirandaya kandi izina riba umuntu. Iyi nkuru natinze kuyibona mba narabisobanuye neza

Comments are closed.

en_USEnglish