Digiqole ad

Rwanda: Uruganda rw’imyenda rugiye guha akazi urubyiruko 500

 Rwanda: Uruganda rw’imyenda rugiye guha akazi urubyiruko 500

200 bari guhugurwa bafite ikizere cy’ejo hazaza

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuri uyu wa 13 Mata 2015 yasuye uruganda rukora imyenda rwa C+H Garment Ltd rumaze ukwezi rutangiye gukorera i Masoro mu cyanya cy’inganda n’ubucuruzi, uru ruganda ngo rugiye guha akazi ko kudoda imyenda urubyiruko rugera kuri 500.

200 bari guhugurwa bafite ikizere cy'ejo hazaza
200 bari guhugurwa bafite ikizere cy’ejo hazaza

Kugeza ubu uru ruganda ruri kumenyereza abakozi 200 gukoresha imashini zidoda rwazanye nyuma y’aba ngo haziyongeraho abandi 300. Mu bari guhugurwa ubu bose bari hagati y’imyaka 20 na 30, 75% muri bo ni igitsina gore.

Jeanette Uwamahoro umwe mu bari guhugurwa yabwiye Umuseke ko uru ruganda bishimiye ko rugiye kubafasha kwibeshaho no kubongerera ubumenyi n’icyizere cy’ejo hazaza.

Ati “Twasinye amasezerano y’amezi atatu yo guhugurwa, duhabwa amafaranga y’urugendo kandi twunguka ubumenyi bwinshi. Dufite ikizere ko niturangiza guhugurwa tuzahabwa akazi gahoraho.”

Minisitiri Francois Kanimba yari yagiye kureba imikorere y’ uru ruganda, imbogamizi ruhura nazo n’uko ruri gufasha abanyarwanda mu kugira ubumenyi bwo kudoda hakoreshejwe imashini zitandukanye.

Malou Jontilano umuyobozi mukuru w’uru ruganda yasobanuye ko ruzafasha urubyiruko rw’u Rwanda kubona ubumenyi bwisumbuyeho mu gukora imyenda igezweho ndetse no guha akazi abazitwara neza mu mahugurwa.

Jontilano avuga ko bafite ikibazo cy’amashanyarazi ndetse n’amazi asaba MINICOM gushyiramo imbaraga ngo bikemuke.

Jontilano yatangaje ko imyenda bakora ari imyenda myiza yo ku rwego rwemewe n’isoko mpuzamahanga ndetse hari igihe bazatangira kuyigurishiriza no mu Rwanda ku giciro gito.

Alexis Zibukira umuyobozi ushinzwe iterambere ry’inganda muri MINICOM, yavuze ko aya ari amahirwe ku gihugu cy’u Rwanda  kuko abantu benshi babonamo akazi, bakiteza imbere kandi n’igihugu kikongera ibintu bijyanwa mu bihugu byo hanze.

Ati: “U Rwanda ruzwiho ko rwohereza ikawa n’icyayi gusa ariko n’imyenda murabona ko tugiye kugera ku rwego rwo kuyohereza.”

Nubwo i Masoro  ariho batangiriye bashyira icyanya cy’inganda zikurura abashoramari, ngo bafite gahunda yo kuzishyira no mu tundi duce tw’igihugu nk’i Musanze, Bugesera, Muhanga,  Huye, Rusizi Nyabihu  na Kicukiro  kugirango ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda kibashe gukemuka.

Inyubako ikoreramo uru ruganda mu cyanya cyagenewe inganda i Masoro
Inyubako ikoreramo uru ruganda mu cyanya cyagenewe inganda i Masoro
Minisitiri Kanimba asobanurirwa imikorere y'uru ruganda
Minisitiri Kanimba asobanurirwa imikorere y’uru ruganda rushya
Malou Jontilano avuga ko bakeneye abakozi nibura 500 b'urubyiruko rwize kudoda
Malou Jontilano avuga ko bakeneye abakozi nibura 500 b’urubyiruko rwize kudoda
Imwe mu myenda uru ruganda ruri gukorera i Masoro
Imwe mu myenda uru ruganda ruri gukorera i Masoro
Abari gukora ubu 75% ni abagore
Abari gukora ubu 75% ni abagore

Photos/T.NTEZIRIZAZA/UM– USEKE

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Bravo leta y’u Rwanda dore ibikorwa bisobanutse weeeee

  • Wawww

  • Nkibi ni byiza cyane!!!! Maze rero nubwo uru ruganda rutatanga akazi ndagirango mbe nitangiye Remarks kuribi bikurikira:

    1) Nizereko tutagura ibitambaro mumahanga ngo hanyuma tubiteranye na ziriya mashini mbonye hanyuma ngo tuvuge ngo ni uruganda kandi aruguteranya gusa.
    2) Nifuza nibura ko twatangira dukura mumahanga ibikoresho bidatunganyije nk’ipamba (raw materials) hanyuma tugakora full processing kugeza igihe habonekeye mo umwenda wo kwambara. Hanyuma hakazakurikiraho igice cyo kwihingira ibivamo ubudodo nk’ipamba cyangwa ya mabweja yaheze mumagambo kugirango dukore imyenda dukuye ibintu hanze bishoboka cyangwa se ntanibyo tuhakuye;
    3) Imyenda y’uru ruganda igomba gusohokana ubuziranenge buhagije kandi ihendutse igereranyije n’iva mumahanga.

    Ibyo byose nibikurikizwa, bizatuma dushobora kubika amadovize twoherezaga mumahanga, (aribyo bita foreign currency substitution), cyangwa tubone amadevize aturutse mumahanga igihe twohereje iyo myenda hanze. Ingaruka nziza izavamo nuko amadovize azagabanuka igiciro cyane cyane idolari rikomeje gutumbagira.

    Inganda nkizi kandi mungeri zose zirakenewe.

  • Wenda guhita bikorera n’ibitambaro twaba tububitse ho urusyo kuko tuzi u Rwanda nta nahamwe hahinze ipamba.

    Ahubwo wabonera ho gusaba abayobozi bagashakisha undi mushoramari uza gushinga uruganda rukora ibitambaro.

    Noneho abo bashoramari bazaba magirirane u Rwanda ruhazamukire.

    Nshimiye cyane uwagize uruhare wese mukuzana aba bashoramari.

    Abakozi 500 bakora mu ruganda imbere bivuze ikintu gihambaye !!!!
    Ukojyera ho ababona imirimo kubwuko urwo ruganda rutumiza cg rwogereje ibicuruzwa ,aba declara, abakarani, aba securite, aba chafeur,….

    • Ibyo muvunga ntibyashoboka ugereranije na Situation Geographique y’u Rwanda kuko industries de transformation des matierères premières ziba ari inganda nini cyane zikenera kuba kuri Pays Côtiers( Ibihugu bikora ku nyanja) ou au pres des ambouchures des flueves( hafi y’aho fleuves zirohera mu Nyanya).
      Kugirango zibashe kugera ku isoko mu buryo bworoshye.

      Ubwo rero ndabizi neza ko hari n’abanyarwanda bafite bene izo nganda ariko ntibazizana mu Rwanda kuko babihomberamo.

      Car il faut aussi rester sans ignorer le marche rwandais est aussi insufisante no !!?

  • Ahubwo rwose reka tushimire aba bantu baje kurwanya ubukene batwigisha kwikorera. Abo letat yakabafashije rwose.Minister anashake nabandi benshi bazane inganda zibe nyinshi tubone amafaranga twige tumenye noneho duteze imbere igihugu cyacu kandi birashoboka nawe ajye ahiga avuga ngo Mu mwaka utaha tuzagira inganda 10 mu gihugu hose zizakoresha abanyarwanda 10.000 maze urebe ko haruvuga ngo ni mubi ariko .Ubuyobozi bwa baringa Mzehe ntabushaka burundu. urebye buri mwaka hagiye haboneka akazi 10.000 umutungo wakwiyongera mugihugu mwabwira. Ikica abantu nukurya udakora mu myaka izaza ubukene bwagenda buheririheri pe. bazahavana ubumenyi buruta ubwo aba mira inyuguti muri UNR baza bakicara hamwe nabarushye babishyurira. wapi. Bravo MINISTER COURAGE.

    • Ko ndeba amagambo yakurenze…Abo bashinwa ntabwo baba baje gufasha, baje kuko Leta hari incentives ibaha: ikibanza gihendutse, kubavaniraho imisoro imwe n’imwe, weak fiscal and environmental regulations n’ibindi !! N’ubundi ibyo bitambaro bizajya bigurwa China, baze babidodemo imyenda bagurishe hanze, amadevise avuyemo nayo bayohereze iwabo….! Nshobora kwemeza ntashidikanya ko mu myak 50 iri imbere, nibura 70% by’abanyarwanda bazakomeza kwambara imyenda ya caguwa !

      Ibyo gutanga akazi byo wait and see uzumirwa ! Ese wazambwiye niba hari umuntu ukora muri SULFO cg UTEXRWA wavuye mu bukene…it is just exploitation.

  • Rero niba arukudoda imyenda gusa ntabwo byagombye kwitwa uruganda kuko nta transformation cyangwa processing bakora! Ahubwo byaba nko guhuriza hamwe abadozi bo guterateranya ibitambaro. Reka twizere nibura ko hari ka Value added na gato bazakora. Ibyaribyo byose bazaha abantu akazi kandi nabyo ni byiza cyane.

    • Mahoro ,uruganda mu kinyarwanda se ni n iki… kuko nziko n ahandi textile industries atari izikora ibitambaro gusa ahubwo hajyamo n abayidoda…
      ahubwo ibyo wari wavuze uti iyo haboneka n abakora ibindi byaba ari sawa.
      iyo umwenda wanditseho ngo Made in ( ) ntibivuga buri gihe ko ariho igitamabaro cyakorewe …Iyambarwa mu Rwanda ibaye ihadodewe nabyo
      bizana akazi kandi bikagabanya ibyo dutumiza hanze.. Tujye dushima ibyiza n intambwe zitewe ,aho kwirukira gushakisha ibyo tunengaho (rimwe na rimwe dushaka kugaragaza ko turi abanyabwenge..

  • Great job done / Now this is true investment happening in Rwanda.

  • nibyo gushyikirwa

  • Nsuti yanjye Jimmy; Ntabwo nabinebze nabishimye peeeee… Ahubwo nifuzaga ko hiyongera process ntitudodeshe icyarahani gusa ngo tubyite uruganda. Naho ubundi ni byiza ariko ntitwavuga ngo twageze iyo tujya kandi dukoze gusa stage ya nyuma ya production itagize icyo yongera cyane (value added) kuri raw materials usibye guteranya igitambaro.

  • No muma caritiers kuri za boutiques baradoda ubwo nabo baba bafite inganda.

  • UTEXIRWA y’Abashinwa!!?? Hahahaaa aba ndabemera bazi gutubura!!

  • Inganda zitanga akazi kandi na SMEs zizaboneraho kuko inganda zidakorana n’abikorera batoya ntabwo ziramba.
    Bene inganda bagomba kubimenya ko gukora byose bituma itera mbere rutihuta. Uwo mushoramari ni ahe ibindi bigo subcontracts

  • Ibi ndabikunze cyane, kuko ni nabyo bteza imbere ibi bihugu by imahanga, umuntu ntapfe kubura akazi. ariko hakwiye kwitabwaho umushahara w abakozi, kuko hari henshi usanga babahemba urupfusha kandi bunguka ama billions hano north america ariko cyane cyane muri asia. leta ishyireho umushahara fatizo cy ayo batagomba kujya hasi bahemba ku isaha( minimum wage) niko north america babigize basi bipfa guha agahenge abakozi,ninayo mpamvu inganda nyinshi zahise zimukira muri asia na america y epfo aho batagira minimum wage, bityo umukoresha agakandamiza abakozi be kandi akabahemba bitajyanye, mube maso rero leta yacu ishyireho minimum wage batagomba kujya hasi.tx

  • Muzi kugaya !!!!

    Kwar’iwanyu murimwe mugaya nsanga muciye akejye ese mu maze gushinga nibuze Company ikora iki ???
    Ikoresha bangahe ???

    Ibyiza birimo kuza mubihe igihe n’ibisigaye bizaza.

  • aho ni sawa kabisa

  • Iki gihugu Imana yagihaye umugisha
    Muhumure igihugu kizatera imbere kandi abantu babone imirimo .
    Icyo abato basabwa ni ukwiga no kwyigisha ntakujenjeka no gutakaza umwanya mu miziki,films no kuzerera

  • ndabona ari byiza da, yego si uruganda nka UTEXRWA . kuko yo ihera ku i pamba ikagera ku mwenda udoze.

  • Sha nkunda comments abantu bo k’umuseke batanga, hari iziba zisekeje gusaaa

  • njye ndisabira ababishinzwe ko ikibazo cy umuriro n amazi bikemuka burundu. kuko hashobora kuba hari abashoramari benshi ibyo bizitira. biravugwa cyane ariko ibisubizo ntibiza vuba!

  • Paul kuzana umuliro na mazi birakenewe cyane ariko birahenze ku buryo bitakorwa mu munsi umwe gusa birimo gukorwa.

    Ex ubashe kubyumva neza nkubu mfite marche yo gushyira umuliro ku baturage bo mu gice kimwe kiri aha hoze hitwa Gitarama ariko nkumenyeshe yuko igiti 10m (poles) imwe inyuzwa ho insinga z’umuriro igura 400.000Frw ibaze ku girango zuzuzwe hose mu gihugu birahenze !!!!

    Wojyere ho guhemba twe tuzihashyira bindi bikoresho. Bikenerwa !!!!

    Gusa ikizanuko birimo gukorwa.

  • Iri ni itangiriro ryiza biraboneka ko mu minsi izaza abashoramari babanyamahanga bazingira no muri industries de transformation (transformation and processing raw materials). c’est un bon point de depart.

Comments are closed.

en_USEnglish