Digiqole ad

Nyuma ya shampiyona y’isi,bari kwitegura Kigali Peace Marathon

 Nyuma ya shampiyona y’isi,bari kwitegura Kigali Peace Marathon

Abakinnyi bavuye mu Bushinwa ubu bari kwitegura Kigali Peace Marathon

Nyuma yo kuva muri shampiyona y’isi mu gihugu cy’Ubushinwa ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku maguru iri kwitegura isiganwa mpuzamahanga rya marathon y’amahoro (Kigali Peace Marathon) rizabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.

Abakinnyi bavuye mu Bushinwa ubu bari kwitegura Kigali Peace Marathon
Abakinnyi bavuye mu Bushinwa ubu bari kwitegura Kigali Peace Marathon

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku maguru bitwaye neza mu Bushinwa muri shampiyona y’isi kuko bavanye u Rwanda ku mwanya wa 16 rwariho rukagera ku mwanya wa munani.

Bamwe muri aba bakinnyi babwiye Umuseke ko ubu bahugiye mu gutegura Kigali Peace Marathon ngo bazahangane n’abanyaKenya bakunze kuryegukana.

Felecien Muhitira umwe muri aba bakinnyi yabiwye Umuseke ati “Twagize amahirwe yo kubona imyitozo ikomeye yaba gutegurwa ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga kuburyo twizeye kwegukana irushanwa ry’i Kigali.”

Muhitira avuga ko bamaze kumenyera gusiganwa na bamwe mu bakinnyi bo muri Kenya bakunda kwegukana Kigali Peace Marathon kuko bahurira mu marushanwa mpuzamahanga.

Jean Pierre  Ndacyayisenga ushinzwe tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri mu Rwanda yavuze ko imyiteguro ya Kigali Peace Marathon igeze  kure.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11 mu Rwanda biteganijwe ko rizatangira tariki ya 23 Gicurasi 2015, ritangizwa no gucana urumuri rw’amahoro (Peace Torch Relay) iki gikorwa kikazabera ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi i Nyanza ya Kicukiro mu gitondo.

Kuri uwo  Saa sita abana baturuka mu mpande zitandukanye bazasiganwa ahareshya na kirometero eshanu.

Tariki ya 24 Gicurasi niwo munsi w’isiganwa nyir’izina hazasiganwa  igice cya marathon (Half Marathon) ahareshya na kirometero 21, icyiciro cy’abasiganwa bafite ubumuga  n’abasiganwa bagamije kwishimisha (run for fun) no gusiganwa ahareshya na kirometero mirongo ine n’ebyiri (42km) ari yo marathon yuzuye (Full Marathon).

Umwaka ushize abanyaKenya nibo bihariye ibihembo by’iyi Marathon y’amahoro. Icyo gihe Eric Sebahire niwe munyarwanda waje hafi ari ku mwanya wa 5, Muhitira Felicien aza kumwanya wa 7 naho Potien Ntawuyirushintege aza ku mwanya wa 10.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • komera komera back rukinagizi bacu mutere mujya imbere nanjye mbar I inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish