Nyuma yo kuyibuza igikombe, AS Kigali irakira Rayon
Tariki 20 Mata 2014 Rayon Sports yanganyije umukino w’ishiraniro wayihuje na AS Kigali bituma itabona igikombe cya shampionat mu mukino wakurikiwe n’imvururu, kuri uyu wa 19 Mata 2015 AS Kigali irakira Rayon Sports ihagaze nabi ku rutonde rwa shampionat.
Uzaba ari umukino w’umunsi wa 23 wa Shampionat uzahuza Rayon ubu iri ku mwanya wa munani na AS Kigali iri ku mwanya wa mbere. Umwaka ushize nk’iki gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa mbere ndetse iyo itsinda umukino nk’uyu yari kwegukana igikombe ariko AS Kigali yarayihagaritse gitwarwa na mukeba APR FC. AS Kigali ubu nayo iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe.
Nyuma y’umukino wa Rayon na AS Kigali umwaka ushize, hakurikiye imvururu biviramo abafana bamwe gukubitwa n’inzego z’umutekano zakoresheje imbaraga mu guhagarika ibikorwa by’urugomo ndetse bamwe muri bo barafungwa, abakinnyi barimo Hamiss Cedrick n’umutoza Luc Eymael bahagaritswe amezi atandatu.
Uyu mukino w’umwaka ushize wabaye kandi imbarutso yo kurebwa nabi k’umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita ku bafana ba Rayon bamushinjaga kubogama mu byabaye.
Ku cyumweru tariki 19 Mata 2015 ubwo umukino hagati ya AS Kigali na Rayon uzaba ukinwa hazaba hibukwa cyane ibyabaye tariki 20 Mata 2014 umwuka n’ingaruka byasize.
Ku mukino wo kuri iki cyumweru Rayon Sports izaba ishaka amanota cyane kuko mu minsi ishize yatsinzwe ibitego bitandatu na Zamalek mu mikino ibiri ya CAF Confederation Cup ndetse ikaba ihagaze nabi ku rutonde rw’agateganyo rwa shampionat.
Ku ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana uyitoza nta kosa yemerewe gukora kugira ngo adatakaza amanota atatu kandi ari mu rugamba rwo kuba yakora amateka muri AS Kigali akayiha igikombe cya Shampionat ubu yirukankanaho na APR FC.
Indi yo ku munsi wa 23 wa shampiyona:
Amagaju FC vs APR FC Nyamagabe 19/04/2015
Kiyovu vs Gicumbi Fc Mumena 18/04/2015
Sunrise Fc vs Espoir Fc Rwamagana 18/04/2015
Mukura VS vs Isonga Muhanga 18/04/2015
AS Kigali vs Rayon Sports Kicukiro 19/04/2015
Marines Fc vs Etincelles Fc Tam Tam 19/04/2015
Police Fc vs Musanze Fc Kicukiro 18/04/2015
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nta nyungu Rayon ifite yo kubuza Kigali igikombe. Niyireke ijye kwihanganira na APR. Ikindi Rayon y’ubu Ntampaka yayikuye amenyo, ntikiryana. Ubu iri kumwanya wa 8. Ni ubwambere mu mateka ya Rayon ikipe yacu irangiza kuri uyu mwanya. Ntampaka Imana izamuhembe.
wapi Vbvc Akebo kajya iwa Mugarura………….byavuzwe n’umunyarwanda, tuzatera ruhago tutitaye kuri course AS Kigali n’Igikona birimo twishakira 3 yacu….Chaque pour soi et Dieu pour Tous!
Comments are closed.