Walk to Remember: Urubyiruko rwasabwe kugira ubutwari
12 Mata 2015 – Mu rugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) rwatangiriye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kugera kuri Stade i Remera, urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwasabwe gushyira inyungu z’igihugu imbere y’ibintu byose kugira ngo ibyagezweho bibungabungwe kandi ko rugomba kurangwa ubutwari buturuka kuri bakuru babo mu rwego rwo kubaka ibitaragerwaho.
Brigadier General Andrew Kagame yasobanuriye urubyiruko amateka y’intambara kuva mu 1990 kugeza mu 1994 aho FPR – Inkotanyi yarwanyaga Leta yashyiraga imbere ivanguramoko. Yavuze ko aya mateka afasha urubyiruko kumenya imbaraga bakuru babo bakoresheje mu kubohora u Rwanda bityo narwo rugakunda igihugu mbere ya byose.
Yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ko hari urundi rugamba rugitegereje uru rubyiruko.
Brig Gen Kagame ati: “ Nubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye, urugamba rwo komora no kuvura ibikomere abanyarwanda bagize ruracyakomeje kandi bisaba uruhare rwa buri muntu wese.”
Uyu musirikare mukuru yabwiye urubyiruko ko ibi bizashoboka ari uko abana b’u Rwanda bumvise ko bose ari abanyarwanda ntihagire abibona mu moko.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yasabye uru rubyiruko kutaba imbata y’amateka ahubwo ko rugomba kuyigiraho kugirango bubaka ejo hazaza.
Minisitiri Uwacu ati: “Tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo bakuru bacu bakoze, iyo hatabaho abanyarwanda b’umutima muzima ntabwo tuba turi hano ariko nanone tugomba kubakira kuri iryo shyaka bagize kugirango dukore ibitarakorwa.”
Ishimwe Adeline umwe mu bakiri bato bari bitabiriye uru rugendo yavuze ko amateka adashobora gutuma urubyiruko rw’u Rwanda rusubira inyuma ahubwo ko agomba kuba impamvu yo gukora cyane mu rwego rwo kujya mbere.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
kwibuka ni ngombwa kandi tugomba kubikora tutinuba, dushimiye inzego zadufashije muri iki gikorwa kandi ni koko buri wese abisgire ibye
Comments are closed.