University of Nairobi: umunyeshuri 1 yapfuye abandi 150 barakomereka
Kuri iki cyumweru mu gitondo muri University of Nairobi kubera guturika kw’insinga z’amashanyarazi abanyeshuri bakikanze ko ari igisasu gituritse bakwira imishwaro mu kubyigana no guhunga umwe yitaba Imana abandi 150 barakomereka.
Insinga z’amashanyarazi zashwanyaguritse zitera urusaku hafi y’aho abanyeshuri bacumbika, nubwo inzu bacumbikamo itagezweho ariko StandardMedia ivuga ko aba banyeshuri bikanze ko ari igitero cy’iterabwboba maze buri wese agerageza guhunga.
Ni nyuma y’iminsi 10 muri Kaminuza ya Garissa habaye igitero cya Al Shabab cyahitanye abantu 148 barimo abanyeshuri 142.
Abanyeshuri bo muri University of Nairobi bagize ubwoba maze bamwe basimbukira mu madirishya y’igorofa bacumbitsemo. Ababarirwa mu 150 bakomeretse naho umwe ahasiga ubuzima.
Benshi ngo bakomeretse bidakanganye ndetse bahita basezererwa kwa muganga nubwo ngo 20 bakiri mu bitaro.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kuki Kênya indakura abasirikari muri Somália ko aribyo babasabye pewzinda kuki Akina nubuzima
Comments are closed.