Digiqole ad

Karongi: Babiri bafungiye ‘guhohotera’ uwacitse ku icumu

 Karongi: Babiri bafungiye ‘guhohotera’ uwacitse ku icumu

Mu karere ka Karongi

12 Mata 2015- Ku mu goroba wo kuri uyu wa gatandatu mu kagali ka Bubazi  mu murenge wa Rubengera Police y’u Rwanda yataye muri yombi Seraphine Nyirabahizi na Nkurunziza  bakurikiranyweho guhohotera umwe mu barokotse Jenoside baturanye witwa Joyeuse Bihoyiki.

Mu karere ka Karongi
Mu karere ka Karongi

Nyirabahizi na Nkurunziza bakurikiranyweho guhohotera mu magambo no gukubira Joyeuse bamusanze iwe mu rugo ubwo yariho yitegura kujya mu biganiro bijyanye no kwibuka ku mudugudu batuyemo.

Joyeuse Bihoyiki yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Karongi ko ubwo yari iwe ari gukaraba ngo ajye mu biganiro yagiye kubona akabona Nyirabahizi amusanze mu rugo akamubwira amagambo yo kumukomeretsa.

Joyeuse ati “Seraphina yaje arambwira ngo ‘Nyirabusizo! ko utarajya mu biganiro ngo bakuganire, si wowe baba bari kuvugaho?’ Akomeza kumbwira n’andi magambo ankomeretsa maze ntora ibuye ndarimutera.”

Uyu mugore avuga ko ngo Seraphina yahise aza agashaka kumukubita bagafatana bakagundagurana maze hakaza undi mugabo witwa Nkurunziza agafatanya na Seraphina bakamukubita agata ubwenge.

Joyeuse Bihoyiki avuga ko aha atuye naho bamaze iminsi bamuhohotera kuko ngo bamuhimbye izina rya NYIRABUSIZORI, ndetse ngo umurima w’intoryi aherutse guhinga abaturanyi be bawirayemo bakazirandura.

Ubwo icyunamo cyari gitangiye Bihoyiki avuga ko yegereye ubuyobozi akabubwira ikibazo cye ndetse akavuga ko yababwiye ko ashobora kugirirwa nabi kuko bari batangiye kumubwira amagambo amukomeretsa kuva icyunamo cyatangira.

Bihoyiki avuga ko amaze imyaka itandatu yimutse ava mu murenge wa Rugabano aho ngo yari atuye hagati y’imiryango yahoraga imuhohotera kuko ifite abayo yashinje mu nkiko Gacaca kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Deo Karera umuyobozi w’Akagari ka Bubazi avuga ko koko babonye ko uyu mugore wacitse ku icumu yahohotewe kandi ikibazo bamaze kugitangira raporo ndetse abamuhohoteye bagashyikirizwa Police.

Police y’u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu bagera kuri 25 ahatandukanye mu gihugu bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bisa n’ibi.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nibajye mu casho ubwo nibwo bungutse Police na rdf bari maso. uwarokotse ihangane ntibizongera.

  • Niyihangane burya si buno aho abo bagizi ba nabi bari baramenyerejwe kubwira inzirakarengane amagambo mabi bataretse no kubica. Nanjye nti uwarokotse we, Ihangane burya si buno! Ntibizongera.

Comments are closed.

en_USEnglish