Ntibisanzwe!! Impanga zavutse imwe ari umwirabura undi ari umwera
Ibimenyerewe ni uko impanga zisangira byinshi kenshi zigasa. Impanga zavutse ahitwa West Midlands mu Bwongereza zo zaje zidasa ndetse imwe ari umwirabura undi ari umwera. Abaganga bavuga ko bene ibi bishobora kubaho rimwe kuri miliyoni.
Ababyeyi b’aba bana bavuga ko batangajwe no kubona babyaye abana batandukanye cyane.
Nyina wabo witwa Rebecca Horton ati “Bakivuka twarabitegerezaga ntitubyemere. Byari biteye ubwuzu ariko binateye icyoba.”
Curtis Martin, Se w’izi mpanga z’abakobwa ni icyotara, akomoka muri Jamaica naho nyina ni umwera w’umwongerezakazi nk’uko bitangazwa na MailOnline.
Izi mpanga zaremwe ku magi abiri n’intanga ebyiri bivuze ko zafashe imisusire itandukanye ku babyeyi babo bombi.
Ubusanzwe ngo bagomba kuvukana uruvange rw’uruhu rwera n’urwirabura cyangwa se rumwe muri zombi ariko bakavuka baruhuriyeho.
Ariko ngo mu bintu bibaho inshuro imwe kuri miliyoni, umwana umwe yafashe uruhu rwa nyina undi afata urwa se rwirabura narwo ruvangiye.
Si ugutandukana impu gusa kuko izi mpanga zifite amezi atatu zinafite imifatire itandukanye. Umwe akunda cyane guhora asinziriye anatuje cyane naho umuvandimwe we akaba agira agasaku cyane, agakunda no kwitabwaho cyane.
Abaganga bemeza ko uko impanga zishobora kuvuga zifite ibyo zidahuriyeho ngo bishoboka ko zanavuka impu zabo zidasa, gusa ngo bibaho gacye cyane ku isi.
UM– USEKE.RW
15 Comments
iCYOTARA ntibikivugwa, pejoratif please
Nonese igitangaje n iki niba se afite amaraso y abirabura. Ariko abanyamakuru bacu kuki mukoresha amagambo adasobanutse. Ngo se n icyotara?!mbega yemwe?!
Murasetsa. Abagore ntubazi! wenda intanga zamurwaniyemo. Cyangwa se uyu mwirabura yari amaze kugwa agacuho undi arinyabya. Nivugiraga da! Ntimunseke.
Ibi bébé binejeje weeee
Iyi nkuru yanyu murabeshya. Ntibishoboka ko umwirabura n’umuzungukazi babyara umuzungu wuzuye utari metisi. Ahubwo uriya muzûngukazi yaciye inyuma Umugabo we aryamana n’umuzungu mwene wabo. Intanga nzungu ihura n’indi ntanga nzungu zivamo umuhinja rýumuzungu wuzuye. Ariko hagataho Umugabo we w´umwirabura Nawe amutera inda yavuyemo uruhinja rýumumetisi babyita mu gifaransa ” surfoetation”. Ibisobanuro mwatànze génétiquement ntibishoboka! Ahubwo nibakora test de paternité, uriya mwirabura azumirwa. Mu Rwanda uriya mwana w´umuzungu bamwita ” jyamubandi”. Ikindi ngo abaturanyi babyara Abana basa!
Jyamubandi usi sure? Ko nabonye se abaribura bombi babyaye umwana w’umuzungu!
Kizwa, abirabura babyara umuzungu Aba ari nyamweru! Kandi nyamweru Aba afite ubusembwa. Hari ikivumbikisho (enzyme ) Aba abuze kidatuma Aba umwirabura.
simbona se na se ari umwirabura?umwe arasa na nyina undi agasa na se. that’s it.
Yewe ga jyamubandi ndumiwe pee..erega urabivuga uri serious rwose
.ni hehe wabonye umugore ashobora gusama inda ebyiri muri interval de temps?Iyo spermatozoide Iihuye na ovule yumugore ..umugore akaba yari muri ovulation icyo gihe umugore ahita asama..kdi iyo asamye le col de l uterus se ferme ..there is no other possibility to get pregnant again..ntibishoboka rerp ibyo uvuzeko abagabo babiri bamuteye inda bose..c impossible il faut reviser ton cours de biologie ugabanye kubeshya abanyarwanda…sinon u can use google as well ..nta gisubizo kitabaho..ask google niba abagabo babiri batera inda umugore umwe icyarimwe ..baraguha reponse .
Akumiro niwowe ukwiye gusubiramo isomo rya biology mbere yo gucondana undi, kubyara impanga zidahuje ba se birashoboka kd bibaho.
Akumiro , Ndabona wigira biologie kuri Google! Uzasome surfoetation Icyo bivuga Wenda uzasobànukirwa! That’s all.
mwembi murapfa ubusa nimwinumire isi irashaje
nakataraza kazaza mba ndoga rwesabahizi
Maze kubona ko muri iyi Si ya Rurema habamo byinshi kdi biturenze jye nibwo nabyumva!
BIRIYA BINTU BIBATWAYE IKI KO NTABO MUZAHAHIRA?
IYABA MU BITARO BYO MU RWANADA BYARI GUSHOBOKA KUKO
KUBERA ITERAMBERE NGO HARI UBYARA UMUKOBWA YAGEZA MU
RUGO AGAHINDUKA UNDI,UTAHANYE UWAPFUYE ,AKAGERA MU
RUGO AGAHINDUKA MUZIMA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.