Digiqole ad

Kwibuka 21: Mu biganiro hari abasaba gukomeza kuyoborwa na Kagame

 Kwibuka 21: Mu biganiro hari abasaba gukomeza kuyoborwa na Kagame

Mu biganiro ku rwego rw’Umudugudu bamwe bari kugaragaza icyifuzo cyabo

Ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi biri gukorwa ku rwego rw’imidugudu usanga bagaruka cyane ku ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya ivanguramoko, kurwanya abapfobya Jenoside, ubuhamya bw’abarokotse, ingaruka za Jenoside n’ibindi…Muri ibi biganiro ariko hari bamwe baboneraho kongera kuvuga ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.

Mu biganiro ku rwego rw'Umudugudu bamwe bari kugaragaza icyifuzo cyabo
Mu biganiro ku rwego rw’Umudugudu bamwe bari kugaragaza icyifuzo cyabo

Hamwe mu bice abanyamakuru b’Umuseke bitabiriye ibi biganiro hagaragaye aho umuturage ku giti cye ahaguruka agasa n’utandukira mu byavugwaga, akavuga ko yifuza ko Perezida Kagame akomeza kumuyobora, gusa uvuze ibi agatanga impamvu ze agashingira cyane ku kuba Paul Kagame ari we wari uyoboye ingabo zahagaritse Jenoside.

Kuwa 07 Mata 2015 ubwo yatangaga ubuhamya bw’ibyo yaciyemo muri Jenoside, umuturage witwa Mahoro Pierre wo mu mudugudu wa Akaruvusha mu murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo yavuze ko umwijima yaciyemo mu 1994 atakwibagirwa uwawumuvanyemo akamuzanira urumuri bityo akaba yifuza ko yanakomeza kumumurikira.

Asoza ubuhamya bwe burebure yagize ati “Cyari igihe cy’umwijima ariko ingabo za APR zirangajwe imbere na Paul Kagame batuzaniye urumuri; kuva ubwo turamurikiwe,  rwose munkundire muzamfashe, baaba ari ababishinzwe n’abaturage Itegeko Nshinga ntirituzitire maze Paul Kagame akomeze atuyobore”.

Mu kagari ka Kabahizi  mu murenge wa Gitega muri Nyarugenge; umuturage witwa Aime Valens Tuyisenge mu biganiro kuwa 08 Mata 2015 muri aka kagari yavuze ko abagize uruhare mu kurokora ubuzima bwa benshi ari nabo bakomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu bityo ko ikipe itsinda idakwiye gusimburwa.

Ati “ Abatifuza ko u Rwanda dukomeza kugera ku byiza barimo n’abagize uruhare mu itegurwa no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yahitanye abo turi kwibuka nibo bakomeje kugaruka cyane ku cyifuzo cy’Abanyarwanda cyo guhindura Itegeko Nshinga

Ni iki cyatubuza kurihindura se?…kurihindura ni ukureba kure kuko ibyo umusaza (Paul Kagame) yatugejejeho ni byinshi harimo no kuba bamwe muri twe tukiriho tukaba tubasha kuzirikana abacu bigendeye tukibakeneye”.

Muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 bamwe muri aba baturage basaba ibyo bavuga ko ari n’umwanya mwiza  wo gushimira no kugaragariza ubayoboye ibyifuzo byabo.

Ahandi hantu hatandukanye hagiye havugirwa ibisa n’ibi abaturage bagaragaza ubushake bwabo ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora nk’uko abantu batandukanye bitabiriye ibiganiro hamwe na hamwe babyemeza.

Ingabo za APR (RDF ubu)zahagaritse Jenoside zari ziyobowe na Gen Maj. Paul Kagame wabaye Minisitiri w’ingabo na Visi Perezida nyuma y’intambara yo kubohora u Rwanda. Nyuma yo kwegura k’uwari Perezida Pasteur Bizimungu kuwa 22 Mata 2000, Paul Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuyobora u Rwanda muri manda y’inzibacyuho yongera gutorwa mu matora rusange y’umukuru w’igihugu muri Kanama 2003.

Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003 riteganya ko Manda z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda zitagomba kurenga ebyiri, imwe imwe y’imyaka irindwi.

Abaturage kimwe na bamwe mu bayobozi bagaragaje uruhande bariho mu bitekerezo batanga bavuga ko Itegeko Nshinga ari bo barishyizeho bityo banafite ububasha bwo kurihindura kubera inyungu zabo kuko ngo rimaze no guhindukaho bimwe na bimwe inshuro enye.

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse guha abanyamakuru yavuze ko mu bice bibiri bihari kimwe kifuza ko agenda ikindi kifuza ko aguma kuyobora, nka we bwite yavuze ko ari ku ruhande rw’abifuza ko yava ku butegetsi ariko afunguye ku kugenda cyangwa kutagenda.

Yavuze ko byose bizaterwa n’uruhande ruzamwumvisha impamvu zarwo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko ibyo abaturage bagaragaza ko bifuza ko Perezida Kagame akomeza kubayobora ari ibyo bahatirwa, gusa bo bakagaragaza ko ibyo bavuga ari ubushake bwabo kuko Perezida Kagame yabagejeje kuri byinshi batabonaga ko bishoboka mu myaka 21 ishize.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Guma guma muvandimwe wanditse iyi nkuru.
    Gusa mbisabire ko abo baturange mubayobora amayira. Mu bibutse ko amagambo mu kinyejana turimo batakiyaha agaciro cyane dore ko abirengagiza babasha kuvuga ko batayumvise. Mubabwire nyamuneka bandikire inteko maze dore ko bashinzwe kwumvira ababatoye.

    Ndabashimiye kandi twese twihangane muri ibi bihe dushinzwe kugaragariza abatumaraga ko turiho kandi neza kuko aho bashyize abacu ari ho twese tugana.
    Amahoro kuri twese

  • Uwo muturage bamufunge ndunva aphobya Genocide? ni gute uvanga kwibuka na mandat za president? natuze ahe agaciro abazize Genocide ibyo azaba abizana icyunamo kirangiye.

  • Buri kintu n igihe cyacyo,izo manda abazishaka bazazisabe icyunamo cyirangiye bareke kuvangira abibabariye.

  • uyu ninawo mwanya wo gushima uwadutabaye, Paul Kagame yahagaritse Jenoside bityo turashaka ko aakomeze kutuyobora kuko yabaye ingenzi, ntabwo tuzahisha amarangamutima yacu

  • ibyo rega abanyarwanda bakomeje kubigaragaza rwose kandi ndatekereza ko inzego zibishizwe zumvise ugushaka kwa abanyarwanda

    • Abo banyarwanda uvuga nibande? aho si kimwe nababandi bavugaga ko Habyarimana ari umubyeyi w’u Rwanda? Kuki tutajya dusubiza amaso inyuma ngo tutazagwa mu mutego abatubanjirije baguyemo?

  • Itegeko nshinga rye guhungabanywa, kwibuka bye kuvangavangwa.

  • njye nacitse ku icumu, Kimironko, aba bavuga ibya Mandat itemewe bakanayivuga mubihe byo kwibuka baratuvangira. Kagame azaveho nyuma ya 2017, aruhuke aho guhindura itegeko nshinga, niba ashakira amahoro abanyarwanda, naho ubundi nanjye abazajya mu muhanda nzabakurikira niba atemeye ngo yubahirize ibyo yarahiriye.

  • Amatora no kwibuka ntaho byahurira. Naho manda 2 za kagame azaba arangije zirahagije rwose, azarekure hajyeho abandi niba ashakira urwanda amahoro koko.

  • Kagame yavuze ko azavaho 2017 ejobundi mu kiganiro n abanyamnakuru, ibi byo guhindura itegeko nshinga se bigarutse bite bivangwa no kwibuka?

  • Ubu koko nkaba bavangavanga kuki batabafunga??Mu banyarwanda bose ubu ntawasimbura Paul? abavuga ko itegeko nshinga rikwiye guhinduka Paul akagumaho bivuze ko atabona umusimbura, ko abanyarwanda bose nta numwe urimo uri serious, abemeza ibi bakwiye gufungwa kuko batuka abanyarwanda. Ubu muri aba banyakubahwa ntawaba Perezida? : Murigande, Tito Rutaremara, Nyamvumba, louise Mushikiwabo, Bamporiki, Kabarebe, karenzi karake…………, nanjye kandi ndi umuhatari nayobora.

  • Kabera Urampaye Kabisa Ngo Bampola Nde ???
    Ariko Uvuze Ukuri Buri Gihe Nicyabyo .
    Kagame Azakore Icyo Ashaka Ariko Kuvuga Ngo Agumyeho Kubera Abaturage Babisabye Bya Ari Icyinyo Cya Mbere Kibayeho Mu Rwanda ?!?
    Anyway I Wish All Our Inocennt Peoples Who Lost Their Lives In Genocide To R.I.P .

Comments are closed.

en_USEnglish