Digiqole ad

RGB irasaba itangazamakuru kwishyira hamwe ngo ritere imbere

 RGB irasaba itangazamakuru kwishyira hamwe ngo ritere imbere

Uhereye ibumoso; Theodor Ntarindwa uyobora ishyirahamwe ry’ibinyamakuru byandika, Prof Shyaka wa RGB na Lamin Manneh wa OneUN

Ikigo k’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) mu muhango wo gutera inkunga ibinyamakuru byandika bigasohora ibinyamakuru ku mpapuro, cyatangaje ko kwishyira hamwe kw’abakora uyu mwuga aribyo byatuma batera imbere mu bushobozi n’ubunyamwuga nk’uko bivugwa na Prof Shyaka Anastase uyobora ikigo RGB.

Uhereye ibumoso; Theodor Ntarindwa uyobora ishyirahamwe ry'ibinyamakuru byandika, Prof Shyaka wa RGB na Lamin Manneh wa OneUN
Uhereye ibumoso; Theodor Ntarindwa uyobora ishyirahamwe ry’ibinyamakuru byandika, Prof Shyaka wa RGB na Lamin Manneh wa OneUN

Ihuriro ry’ibinyamakuru byandika mu Rwanda (Forum of Private Newspaper) byashyikirijwe na RGB inkunga y’ibikoresho by’umwuga wabo kuri uyu wa kane bisabwa gukomeza ubumwe bugamije kwiteza imbere.

Prof Shyaka avuga ko bazi ko itangazamakuru ritaragira ubushobozi buhagije. Ati “Turifuza ko abakora uyu mwuga bagira icyo binjiza, bagakora neza umwuga wabo ukabatunga.”

Avuga ko Leta yafashe ingamba zo gushyigikira amashyirahamwe y’abanyamakuru kugira ngo ifashe ibitangazamakuru kurushaho gukora neza no gutera imbere.

Ibi bikoresho byatanzwe ku bufatanye n’umuryango w’abibumbye, Lammin Maneh uhagarariye OneUN mu Rwanda akaba yavuze ko bishimira intambwe itangazamakuru ryo mu Rwanda rigenda ritera.

Hatanzwe mudasobwa 17, Camera zo gufotora eshatu n’utwuma dufata amajwi dutatu, n’inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda byose bifite agaciro ka miliyoni 18,9.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish