Digiqole ad

Obama yasuye Inzu ndangamurage ya muzika ya Bob Marley

 Obama yasuye Inzu ndangamurage ya muzika ya Bob Marley

Barack Obama yitegereza ibiri mu nzu ya Bob Marley

Mu rugendo arimo muri Jamaica Perezida Barack Obama yasuye inzu ndangamurage y’umuziki wa Bob Marley, icyamamare mu njyana ya Reggae ku Isi. Obama yatangaje ko nawe agitunze buri Album ya Bob Marley.

Barack Obama yitegereza ibiri mu nzu ya Bob Marley
Barack Obama yitegereza ibiri mu nzu ya Bob Marley

Obama muri uru ruzinduko yahise aba Perezida wa mbere ya USA usuye Jamaica mu myaka 33 ishize nyuma ya Ronald Reagan wahasuye mu 1982. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 08 Mata, Obama yabonanye na Portia Simpson-Miller Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Mu ijoro cyane nibwo yasuye iyi nzu ya Bob Marley yabayemo kugeza yitabye Imana mu 1891, yayitambagijwemo yerekwa ibihembo Bob yegukanye ari nako mu nzu hose agenda yumva indirimbo “One Love” mu byuma birangururamajwi.

Iyi nzu iherereye Kingston mu murwa mukuru wa Jamaica

Abo mu muryango wa Bob iyi nzu yabagamo bayihinduye inzu ndangamurage irimo ibintu bitandukanye bya Bob Marley yakoreshaga mu gihe cye n’ibindi bagiye bongeramo.

Obama yagize ati “Mbega urugendo rwiza, nanjye ndacyafite Albums zose ze.”

Obama ari muri Jamaica aho kuva kuwa gatanu azanitabira inama y’ibihugu byo muri Caraibes akaganira n’abayobozi babyo.

Inzu ndangamurage ya Bob Marley niyo yabagamo kugeza mu 1081 yitabye Imana
Inzu ndangamurage ya Bob Marley niyo yabagamo kugeza mu 1981 yitabye Imana
Obama yitegereza amadisque arimo n'igihembo cya Grammy Award Bob yahawe
Obama yitegereza amadisque arimo n’igihembo cya Grammy Award Bob yahawe
Muri 'background' yumvishwaga indirimbo 'One Love' ya Bob
Muri ‘background’ yumvishwaga indirimbo ‘One Love’ ya Bob
Natasha Clark ukora muri iyi nzu niwe wamutambagije muri yo
Natasha Clark ukora muri iyi nzu niwe wamutambagije muri yo

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Obama my nigga

  • Bob yatabarutse muri 1981 si 1891 mukosore kindly. Yapfuye afite imyaka 36

  • Nimbona Akantu Nzanyarukirayo..
    Obama Ntahandi Yari Kurira Ikintu Uretse Mu Nzu Y’umusaza ..
    Keep One Rolled !!

Comments are closed.

en_USEnglish