Digiqole ad

Icyo umusaza w’imyaka 80 asaba Urubyiruko

 Icyo umusaza w’imyaka 80 asaba Urubyiruko

Kayitani Namuhoranye wari witabiriye ibiganiro byo kwibuka mu mudugudu w’Inyange, hamwe n’abandi bakuru batanze inama cyane ku rubyiruko

Kayitani Namuhoranye yavutse mu 1935 ubu atuye mu mudugudu w’Inyange Akagari ka Kabahizi, Umurenge wa Kacyiru, kuri uyu wa 08 Mata 2015 yari mu bitabiriye ibiganiro byo Kwibuka mu mudugudu atuyemo. Aganira n’Umuseke yatanze impanuro z’abakuru ku rubyiruko rw’u Rwanda rw’iki gihe.

Kayitani Namuhoranye wari witabiriye ibiganiro byo kwibuka mu mudugudu w'Inyange, hamwe n'abandi bakuru batanze inama cyane ku rubyiruko
Kayitani Namuhoranye wari witabiriye ibiganiro byo kwibuka mu mudugudu w’Inyange, hamwe n’abandi bakuru batanze inama cyane ku rubyiruko

Namuhoranye avuga ko umuzungu ageze mu Rwanda yasanze abarutuye bafite ubumwe budasanzwe, bahuriye ku rurimi rumwe n’umuco umwe, abona ko bidashoboka kubameneramo atabaciyemo amoko nk’uko byari biri mu bindi bihugu.

Amoko ubundi ashingira ku rurimi, umuco se cyangwa ibice abantu runaka batuyemo, abazungu ngo basanze abanyarwanda bavuga ururimi rumwe, bahuje umuco bafite ubumwe bukomeye kandi bategekwa n’umwami umwe. Byari bikomeye cyane ku bazungu kubategeka.

Kayitani Namuhoranye avuga ko gucamo abanyarwanda amoko atatu abayobozi bakurikiyeho bakabyubakiraho banganisha abanyarwanda icyavuyemo ari Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye miliyoni mu minsi 100 gusa.

Icyo Namuhoranye asaba ababyeyi ubu ni ukwigisha abana babo uko kuri, bakabasobanurira uko amoko yinjijwe mu banyarwanda, bakabasobanurira ko nta kamaro kayo uretse guteranya abanyarwanda.

Ati “Nka gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni nziza kuko yigisha abantu ko ari abanyarwanda atari abo mu bwoko runaka.  Mfite umwana wanjye wa bucura w’imyaka 24, yakundaga kumbaza ibisobanuro byinshi ku moko ariko ubu ntashobora kumenya ngo uyu muntu ni umuhutu, umututsi cyangwa umutwa kuko namubwiye akiri muto ko twese turi abanyarwanda.”

Namuhoranye yasabye urubyiruko kwima amatwi abantu barwigisha urwango rushingiye ku moko kuko ntacyo rushobora kongerera abanyarwanda mu iterambere bagezeho uretse kubasubiza inyuma.

Mu biganiro byabereye aha ku mudugudu w’Inyange ku Kacyiru abatanze ibitekerezo benshi bibanze ku kugira inama urubyiruko barusaba ko ari rwo rukwiye kugira uruhare rukomeye mu gukumira inzangano n’amoko bishobora gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Umukecuru wabaye imfubyi afite imyaka itatu mu 1960 asaba urubyiruko gusenyera umugozi umwe
Umukecuru wabaye imfubyi afite imyaka itatu mu 1960 asaba urubyiruko gusenyera umugozi umwe

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • mwiriwe neza? nanjye uwo musaza kayitani ndamuzi ni imfura cyanee kuko ajya amfasha guha impanuro urubyiruko rw’ umuryango witwa Kacyiru Twakora Iki mbereye president wurubyiruko hano mumurenge wa kacyiru. ikindi nuko afite amateka menshi yanyuzemo kandi hari nuburyo yayitwayemo neza bikaba biri mubitumye ageza iyo myaka myinshi . njye mugihe kibiruhuko ndamwiyambaza akaza akaganirira urwo rubyiruko nkuriye akaruganiriza kumateka yu Rwanda nindangagaciro na kirazira byumuco nyarwanda. ikindi nagirango mbasabe gukosora ako kagali mwavuze haruguru ka Kabahizi ntakaba mumurenge wa kacyiru. kacyiru igizwe nutugali 3 : Kamutwa, Kibaza na Kamatamu . ubworero mwakosora.
    Murakoze tugume tube hafi abavandimwe bacu bafite inkege nke muri ibibihe bikomeye twibuka abacu bazize genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.

    • Kayitani ni nka Data kuri jye.

  • None se ko mbona yisinziriye buriya yabikurikiranye da?inama se yayitanze asinziye?

  • ariko mwagiye mureka gushushanya abantu mugira amateka uko mwishakiye. ubwo uwo musaza ibintu avuze bibaye ihame kuko aganishije aho abari kungoma bashaka. kwemeza abantu ibintu bigomba gukorwa muburyo buri scientific ntabwo ukwemeza amarangamutima yawe. Thanks

Comments are closed.

en_USEnglish