Digiqole ad

Me Evode Uwizeyimana yaganirije Abagororwa ku ihakana no gupfobya rya Jenoside

 Me Evode Uwizeyimana yaganirije Abagororwa ku ihakana no gupfobya rya Jenoside

Me Evode Uwizeyimana ageza ikiganiro ku bagororwakuri uyu wa gatatu

08 Mata 2015 – Kuri uyu wa gatatu Me Evode Uwizeyimana  umukozi muri commission ishinzwe ivugurura ry’amategeko muri Ministeri y’ubutabera muri gereza nkuru ya Nyarugenge yatanze ikiganiro ku “ipfobya n’ihakana rya Genocide yakorewe abatutsi n’ingamba zo kubirwanya” yabwiye abagororwa ko mu cyegeranyo ‘Rwanda, the Untold story’ umunyamakuru wa BBC Jane Cobin yatondekanyije ibitekerezo by’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ko iyi filime ari bumwe mu buryo bukomeye bwo gupfobya Jenoside.

Me Evode Uwizeyimana ageza ikiganiro ku bagororwakuri uyu wa gatatu
Me Evode Uwizeyimana ageza ikiganiro ku bagororwakuri uyu wa gatatu

Me Evode Uwizeyimana yamenyekanye cyane kuri Radio BBC akiba mu mahanga aho yiyambazwaga nk’inzobere mu mategeko akavuga ibyanyuranyaga n’umurongo wa Politiki u Rwanda rugenderaho ubu. Umwaka ushize nibwo yagarutse mu Rwanda avuga ko aje gufatanya na Leta mu bijyanye n’amaetgeko.

Me Uwizeyimana yagereranije uwakoze iyi filimi n’umuntu wifuza kumenya ubunyangamugayo bw’umugabo akajya kubaza umugore batandukanye.

Me Uwizeyimana yagarutse kuri zimwe muri raporo z’umuryango w’abibumbye (l’ONU) ndetse n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ( Human Right Watch) n’imvugo za bamwe mu banyamategeko avuga ko birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ku bwende.

Ati “Buri munyarwanda akwiye kugira uruhare mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya genocide yakorewe abatutsi  kuko nibo bazi neza ingaruka yabagizeho.”

Nk’umunyamategeko yagarutse ku ngingo ya 5 na 11 z’ itegeko 84/2014 zigaragaza zikanasobanura icyaha cy’ihakana n’ipfobya rya Jenoside. Yavuze ko iki cyaha kigaragara mu buryo bunyuranye burimo kuvuga ko icyabaye atari Jenoside, kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri, kuvuga ko Jenoside itateguwe n’ibindi.

Valerie Bemeriki umugororwa ufungiye icyaha cya Jenoside akaba yari umunyamakuru kuri RTLM ivugwaho kugira uruhare rukomeye mu kubiba amacakubiri, yemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akanasaba imbabazi imiryango y’ababuze ababo kubera ubutumwa bubi yatambukije kuri RTLM.

Ati: “Icyo gihe nta mahame y’itangazamakuru twakurikizaga, twagenderaga ku bitekerezo by’abanyapolitiki batubwiraga ko tugomba gukora ibishoboka byose tukicyiza abo bitaga abanzi

Mu bandi bagororwa bafungiwe icyaha cya genocide batanze ubuhamya harimo uwahoze ari burugumesitiri w’icyahoze ari komine Nyarugenge Jean Baptiste Bizimana, Nkubito Isaac  wahoze ari umuyobozi wa MRND ku rwego rwa komine ndetse na Nyabyenda Jean Marie Vianney bose bemera uruhare bagize muri Jenoside ariko bifuza ko ibyabaye ku Rwanda bitazongera ukundi.

Valerie Bemeriki wari umunyamakuru kuri RTLM yicuza ibyo yakoze icyo gihe
Valerie Bemeriki wari umunyamakuru kuri RTLM yicuza ibyo yakoze icyo gihe
Igihande cyari kicayemo abagororwa b'abagore bari baje kumva Me Evode
Igihande cyari kicayemo abagororwa b’abagore bari baje kumva Me Evode

Marie Solange SHIMWE AMANI
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Banza wihekenyere amakash sha ubundi ukomeze uhanyanyaze

  • Mujye mumbariza Evode niba ibyo yavugaga akiri mu mahanga yarabiterwaga niki?Niba yari yaratumwe nabyemera ariko niba yarahindutse aho agereye mu gihugu nakwemeza ko nta muntu umurimo……..

  • Butera we, baravuga ngo SEULS LES IMBECILES ne changent pas. Uti Me Evode niba yarahindutse nta muntu umurimo!!!!! Ejo umunsi ukuri kwakubatuye ugahinduka tuzakwite iki???

  • Uwo Ibyo Avuga Mujye Mumbariza Niba Yashobora Kubisubiramo Inshuro Imwe Gusa.?!? Evode Humura Umunsi Wawe Uzagera Ibyo Byose Uzasinda Cg Uhage Uvuge Ibikuri Mu Mutwe
    Tuve Kuri Icyo Gisambo Kinda Bupyisi …
    Dukomeze Kuzirikana Abana Burwanda Bazize Ubusa ..

  • Aha jye mbona avuga ugukuri nuko mukunda abacinyi gusa jye mbona uriya mugabo nta nubugome bumubamo cyangwa inzangano karande ibyo akora ni akazi ke kandi agakora neza ibindi bya magambo nibyanyu we arimo atera imbere kandi ateza igihugu imbere gusebanya ntanyungu bigira we ariho yubaka igihugu.

  • Yaba igisambo yaba iki amenye ko inkotanyi zidakora ikosa kabili, rimwe kabili ntigashoboka!!

  • Nabuze unsubiza ng,asobanurire,aho ururimi rw,Ikinyarwanda rwavuye.hagati,yamoko atatu yahuriye mu Rwanda.umwe avuye muli abisinia undi,avuye muriTchade,undi avuye mu birunga bya Congo.Ngaho nihagire ungoboka abwire,ayomayobera.Ivode Uwilingiyimana n,umugabo kuko iyo umuntu akebutse akibona mumafuti akayatera ibitugu ubwo nibwo Bugabo.Ubugabo suguhera mubyo wamaze kubonako ar,amafuti.Ivode,n,Umugabo..

  • uyu siwe wajyaga avugira kuri BBC ko u Rwanda ruyobowe n’agatsiko k’amabandi ra?

  • tuzabimenya ko ibyo avuga aribyo akazi akavuyeho ndabazi mwa? Gen KAYUMBA ayobora ayavugaga neza ntibamukuyeho uwamubaza ubu mwaretse.

  • Icyangombwa sibyo umuntu uko yarari kera ahubwo ikingenzi nuko ari uyumunsi nibyo akora niba bifite inyungu ku Rwanda

  • Icyamuzanye, ndavuga uwatumye yisubiraho akaza ni we twasiganuza. Ubundi turebe ibyo yavugaga mbere niba ibyinshi bipfuye. Nkeka uretse gutukana, ubundi yibandaga ku mategeko. Wowe ubaza inkomoko z’abanyarwanda, nakubwira ko ibyanditswe n’abazungu dukwiye gushaka ukuri kwabyo dukoresheje ubushakashatsi. Tuve mu magambo, ducukumbure, twandike.

  • Rwose Kwibuka,ndavuga Evode nk’umuntu twabanye nkaba muzi neza.Sinshidikanya ko ari ikiraka bamuhaye kandi ndabona azakirangiza nabi kandi tugendeye ku mateka ya FPR,abakora ibyo Evode arimo gukora ni benshi kandi ibihembo byabo birazwi.Nk’umuntu urengeje imyaka 18 ni uburenganzira bwe bwo guhindagurika buri munsi.Ikibabaje,abanyapolitike bacu bose babaye nka Evode igihugu cyacu cyagana he?Evode rwose nakomeze inzira arimo ariko azasiga umugani I Rwanda.Urakoze!

  • ubwo twibuka ku nshuro ya 21, twubuke abacu batuvuyemo tukibakeneye kandi dutange amakuru nyayo yuko yateguwe kuko bizatuma turwanya abayipfobya bityo tukizera neza ko itazongera kubaho ukundi

  • Byari kuba byiza iyo ibyo bisabanuro babibona bamaze juré à ukuntu iyo film ipfobya jenoside ndetse inasebya ubutegetsi.

Comments are closed.

en_USEnglish