Digiqole ad

Muri Israel Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside

 Muri Israel Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside

Mu cyumba cy’inama bateraniyemo, hari n’abanyaIsrael b’inshuti baje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka

08 Mata 2015 – Mu majyepfo ya Israel ahitwa Ashkelon kuri uyu wa kabiri habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda bimenyereza iby’ubuhinzi witabirwa n’abandi banyarwanda bari muri iki gihugu, n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda nabo baje kwiga muri iki gihugu ndetse n’inshuti zabo z’abanyaIsrael zaje kwifatanya nabo nk’uko bitangazwa n’umwe mu bari muri uyu muhango.

Mu cyumba cy'inama bateraniyemo, hari n'abanyaIsrael b'inshuti baje kwifatanya n'abanyarwanda kwibuka
Mu cyumba cy’inama bateraniyemo, hari n’abanyaIsrael b’inshuti baje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka

Aba bafashe umwanya wo kwibukamaze bagira ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ariel Maestracci uhagarariye Agro-studies (ifite abanyeshuri bimenyereza ubuhinzi mu nshingano zayo) mu majyepfo ya Israel ari nawe wari umushyitsi mukuru mu butumwa yahaye abari aha yibanze ku kwirinda urwango.

Ababwira ko abari aho biganjemo urubyiruko ari nk’indabyo naho urwango rukaba umuriro, umuriro iyo uje ngo utsemba za ndabyo ariko iyo ntawo indabyo ziratoza zikamera neza.

Asoza yatanze ubutumwa mu nteruro eshatu ngo; – forgive but, -Never forget, -and Prosper.

Avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rudakwiye kubika urwango mu mitima yarwo kuko rusenya nka wa muriro ariko kandi ngo ntirwibagirwe kugira ngo rutazasubira mu mahano ahubwo ko rugomba guharanira kubaho neza rugatera imbere rudaheranywe n’ibyabaye.

Uyu muhango wasojwe no gufata umwanya hamwe uru rubyiruko rugakurikira ijambo rya Perezida Kagame yavuze atangiza icyumweru cy’icyunamo.

Bacanye urumuri rw'ikizere ku Rwanda nyuma y'umwijima wo mu 1994
Bacanye urumuri rw’ikizere ku Rwanda nyuma y’umwijima wo mu 1994
Abateguye uyu munsi biganjemo abanyeshuri bari kwimenyereza ubuhinzi muri Israel
Abateguye uyu munsi biganjemo abanyeshuri bari kwimenyereza ubuhinzi muri Israel
Ariel wari umushyitsi mukuru yabasabye Kubabarira, Kutibagirwa no Kwiyubaka
Ariel wari umushyitsi mukuru yabasabye Kubabarira, Kutibagirwa no Kwiyubaka
Ifoto rusange y'abari muri uyu muhango
Ifoto rusange y’abari muri uyu muhango

UM– USEKE.RW

en_USEnglish