Digiqole ad

Abakobwa 219 bashimuswe na Boko Haram ‘barishwe’

 Abakobwa 219 bashimuswe na Boko Haram ‘barishwe’

Bari barahinduwe abasilamu banashyingirwa ku ngufu

Umwaka ugiye gushira ntagakuru k’abakobwa 219 bigaga mu ishuri ryisumbuye mu gace ka Cibok muri Nigeria bashimuswe na Boko Haram. Ikizere ku babo cyo kongera kubabona cyarayoyotse ndetse kirangira ku makuru avuga ko bose baba barishwe.

Bari barahinduwe abasilamu banashyingirwa ku ngufu
Bari barahinduwe abasilamu banashyingirwa ku ngufu

Nubwo Perezida mushya wa Nigeria Muhammadu Buhari yari yijeje ko hari icyo aje gukora ngo aba bakobwa bagarurwe ubu ikizere ni gike cyane.

Zeid Ra’ad al-Hussein umukozi mu gashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri UN yatangaje ko aba bakobwa bashobora kuba barishwe mbere gato y’ibitero ingabo za Niger na Chad zagabye kuri Boko Haram aba barwanyi bahunga umujyi wa Bama bari barigaruriye muri Leta ya Borno.

Uyu mukomiseri muri UN yabwiye ikinyamakuru ‘This Day’ ko hari amakuru yabagezeho mu byumweru bishize y’ubwicanyi bw’abantu benshi. Mu bishwe ngo haba harimo bariya bana bari abanyeshuri muri Lycee i Chibok.

Aba bakobwa benshi bari abakiristu bari baragizwe abasilamu n’abarwanyi b’uyu mutwe ndetse banabishyingira ku ngufu nk’uko byagiye byerekanwa mu mashusho ya Boko Haram bivugwa n’uyobora uyu mutwe Abubakar Shekau.

Umwe mu bagore barekuwe n’umutwe wa Boko Haram yavuze ko yari yarabonye bariya bakobwa ahitwa Gwoza, hamwe mu hantu habaga abarwanyi b’uyu mutwe.

Ubwo aka gace kari kagiye guterwa n’ingabo aba bakobwa bari barashyingiwe aba barwanyi ngo barabiyiciye mbere y’imirwano ngo kugira ngo aba bagore babo bagume nta nenge bafite. Ngo nibwo buryo bwonyine bwo kuzongera kubabona mu ijuru nk’uko ngo Abubakar Shekau yabibasabye.

Kugeza ubu nubwo uduce twa Gwoza na Bama twasubiye mu maboko y’ingabo za Nigeria nta kanunu k’amakuru y’aba bakobwa uretse ibyobo byinshi byuzuye imirambo y’abantu byabonetse muri utu duce.

Kwicwa kw’aba bakobwa bikazemezwa bwa nyuma nihamara gukorwa igenzura rya kiganga ryo kumenya imibiri y’abishwe.

Nta kanunu ko baba bakiriho
Nta kanunu ko baba bakiriho
Byarangiriye aha
Inkubiri yagumye mu mafoto gusa

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Birababaje cyane kandi biteye agahinda. Africa iracyafite urugendo rurerure mu kwiyubaka kwayo no kugira agaciro muri iyi si

    1. Byagiye bivugwa kandi bikanagaragara ko Boko Haram ifashwa kandi igahabwa amakuru n’abantu bamwe bari mu ubuyobozi b’igisirikare na plolitiki bya Nigeria.

    2. Nigute aba bana banyazwe bakinjizwa mu amashyamba ntihagire umenya irengero ryabo kandi mu amajyaruguru hari Niger, iburasirazuba bw’amajyaruguru hari Chadi, iburasirazuba handi hari Cameroon yewe ntihabe no gukurikirana kandi batigeze bambuka umupaka numwe.

    3. Nigeria ni igihugu cya mbere gikize muri Africa ariko cyananiwe guhashya no kurwanya Boko Haram ese byaba biterwa niki?

    Ikigaragara muri byose nuko Africa yuzuyemo abagambanyi gusa gusa badatinya no kugurisha no kugambanira ibihugu byabo bagamije inyungu runaka barangiza ngo USA, EUROPE……niba twisenyera amaherezo yacu ni ayahe?

    Birababaje kubona abantu bakomeje gupfa nk’ibimonyo muri Africa ntihagire igikorwa ahubwo ugasanga turirukira USA na EUROPE gusaba umusada ari nako tunagambanirana. hari amakuru numvise ariko sinzi niba ari ukuri ngo Boko Haram yashyizweho na bamwe mu abayobozi ba Nigeria bagamije kwerekana ko President Good lucky Jonathan n’ishyaka rye ntacyo bashoboye ko bananiwe kurinda igihugu, bibaye aribyo byaba ari akamaramara!!!! reka turebe ko uwamusimbuye hari icyo ari buze guhindura.

    Imana ikomeze gufasha no gukomeza abaturage ba Nigeria.

  • ABA BANA NIBA BAZIZE UBUKRISTU NTIDUKWIYE KUBAHANGAYIKIRA CYANE, KUKO BABA ARI ABAMARTIRI, ARIKO NKABANTU TURABABAYE, AHUBWO NI GENOCIDE, ABANTU 219 BAZIZE UBUSA! ESE UWO MUKURU WA BOKO HARAMU, NTABWO ARI NKA SADAMU CYANGWA USAMA BEN RADEN? KO AMERIKA ITAMUFATA? NIBAMWORORE, NABO AZABATERA, ABICIRE ABANA.

    IMANA IBAHOZE MU BIGANZA BYAYO, ABO BAZIZE UKWEMERA KWABO.
    TUYISHIMIRE TWE TUBA MU GIHUGU KITATUBUZA AHO D– USENGERA NO GUHAMYA UKWEMERA KWACU KANDI GIHA AGACIRO UMUGORE N’UMUKOBWA HARAKABAHO PAUL UKURIYE YRWANDA, IMANA IMUHE UMUGISHA, PRESIDENT WACU OYEEEEEEEEE

  • Koko abanyafurika tuzava ibuzimu tujye ibuntu ryari? kwica abana nka bariya ntabwo aribyo bizadukiza ubukene butwugarije.Boko haramu ngo ikorera Imana? Idini ry’ukuri ni ukubaha ikiremwa muntu.Ntabwo wakwanga umuntu ureba kandi muvugana ngo uzakunde Imana utigeze ubona.

  • nyakubahwa IMANA uzaza ryari ngo udutabare ko turushye.

  • when it comes to africa no one react…kuki america itadufasha kurimbura Boko haram.yego nitwe bambere bo kuyirwanya ariko mugihe tunaniwe bakagombye kudufasha.boko haram ntikomeye nka sadam cg bin laden igihe cyose bashaka kuyikuraho bayikuraho but they dont want.

  • Nonese bayikuyeho, intwaro zabo zagurwa na bande? erega ibibera muri iyi si ya Rurema, nta butabera buyibamo, mutekereza ko intambaro zose ziri mw,isi ziramutse zihagaze,hari ababihomberamo, aba mbere ni abafite inganda zikora ibitwaro, ni USA na Europe, Russia, aba rero ntabwo bakwishimira ko inganda zabo zihomba kandi arizo zibatunze, gusa ni uko ibitambo bya mbere ari twe abanyafurika. Muzarebe ko intambara zose ziri mu barabu Amerika iba ariyo ya mbere izishyigikiye, ntabwo ari urukundo rwo kuvuga ngo ikunze Arabia Saudite ahubwo ni inyungu ya Peteroli iyishakaho, kuko nibo baguzi ba mbere b, ibyo bitwaro byayo.

  • Kanamugire Jean, ibitekerezo byawe rwose ni ibyakigabo. Abanyafurika huzuyemo abagambanyi gusa, babeshya ngo barakunda igihugu. Nawe banza urebe nka Burukina faso, abantu bari munzibacyuho, wowe ugahirika ubutegetsi! ubugoryi burenze ubwo ni ubuhe koko! Reba Nigeria rero, bariya bana, koko bakwiye kuburirwa irengero? izo drone za Amerika se, yazinyanyagije muri Nigeria bagashakisha. icyo mbona hariya harimo politique yo mu rwego rwohejuru too. Kubyumva ntibyoroshye.

Comments are closed.

en_USEnglish