Digiqole ad

FDLR yishe abasirikare 9 ba Leta ya Congo

 FDLR yishe abasirikare 9 ba Leta ya Congo

Ingabo za Congo zishwemo icyenda n’abarwanyi ba FDLR

Abasirikare icyenda bo mu ngabo za Congo barimo aba ‘officiers’ batatu bishwe mu gico batezwe n’abarwanyi ba FDLR kuwa mbere tariki 06 Mata mu masaha y’umugoroba mu gace ka Masisi muri Kivu ya ruguru. 

Ingabo za Congo zishwemo icyenda n'abarwanyi ba FDLR
Ingabo za Congo zishwemo icyenda n’abarwanyi ba FDLR

Gen Maj Léon Mushale wo mu ngabo za FARDC yatangarije JeuneAfrique ko abapfuye barimo Colonel Raphaël Bawili wari uyoboye ingabo za Leta mu karere ka Masisi. Ntibishe icyenda gusa banakomerekeje n’abandi nk’abo.

Gen Maj Mushale avuga ko bakomeje ibikorwa byo kurandura umutwe wa FDLR ari nayo mpamvu batezwe igico n’aba barwanyi. Uyu agasaba abaturage ba Congo kwirinda gukorana na FDLR.

Leta ya Kinshasa iherutse gutangaza ko yatangiye kugaba ibitero ku barwanyi ba FDLR hagamijwe kubarandura muri Congo batitaye ku bufasha bari bemerewe n’ingabo za MONUSCO zikaza kubihindura.

Perezida Kagame w’u Rwanda mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko bibabaje kubona ikibazo cya FDLR kidahagurukirwa n’abavuga ko bashaka kugikemura ahubwo bakaba bashakira impamvu za politiki uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Umuryango w’Abibumbye washyizeho itsinda ridasanzwe (Brigade d’Intervention) y’abasirikare 3 000 biyongeraga mu mutwe w’ingabo za UN usanzwe muri Congo wa MONUSCO ngo urwanye imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, iyi brigade yavanyeho gusa abarwanyi ba M23. 

Mu kwezi kwa gatatu Umuryango w’Abibumbye wongereye manda y’umwaka y’ingabo za MONUSCO ziri muri Congo. Martin Kobler uyoboye ubutumwa bwa MONUSCO tariki 01 Mata yatangaje ko yifuza ko MINUSCO yakongera kumvikana n’abayobozi ba Congo bagafatanya kurwanya FDLR ibarirwa abarwanyi hagati ya 1500 na 2000.

UM– USEKE.RW  

12 Comments

  • Sawa sawa reka FDLR ibereke ko ntabushuti igira nubwo bibabaje kumva ngo inyeshyamba zishe colonel w’igihugu kingana kuriya ariko kandi nibo babyiteye ahari yenda bazageraho bamenye kandi bumve ukuri kw’Abanyarwanda maze batuzanire abo bene wacu kuko ntabwo tubahakana ni Abanyarwanda bacu nubwo ibikorwa n’imigambi byabo bigayitse.

  • Nubundi ibitugu by’umupfapfa bikwiye inkoni

  • Ko Fdlr itakibaho aho abasirikari ba Congo sibo biyishe?Kabarebe yatubwiye ko Fdlr yarangiye kera ko ari Baringa!Muri Congo hari abasirikari ba ONU hafi 20000,Congo ifite hafi 250000,u Rwanda hafi 1500000.Fdlr muravuga hagati 1500 na 2000!!!!Ubwo iyo mubivuga nta soni biba biteye!!cg nuko muri politike nta soni zibamo!Narumiwe!!!!!!!!

  • Reka ibanyuzeho akanyafu nibo bayishotoye, yabasabaga ko Congo yayifasha bakumvikana nu Rwanda mumahoro , abakoze Jonoside bakajyanwa munkiko . None reba ,
    Ubu nabo bagiye kujya mubaturage binzirakarengane baritagure ngo bari kwihorera

  • Ibi ni ukubeshya.ntabwo FDLR yishe abo basilikali. Ntimukabeshyere FDLR kuko nubundi FDLR ntibaho

  • MBA MURI CONGO KANDI ABASIRIKARE BA CONGO NABESCRO GUSA
    KAGAME AGOMBA KUNVIKANA NABANDI BANYARWANDA ATARIBYO, NABINDI TUZAMURWNYA GENERATION AFTER GENERATION PAKA!!!.

    • Sha ntawubuza inyombya kuyomba keretse ushaka kuba nkayo pe. Hahahahahaaaaaa! Mbega ngo irata igihe weeeeeeeeeeeee! Ngo muzamurwanya? Wowe nande c di! Gusa umutindi arota arya nawe ujye urota urwanya Kagame ariko nawe urabyumva ko ari inzozi.

  • Uwiyita NZIZA, nagirango nkwibarize ubwo se ibyo mwirirwamo muri Congo mwica Abasivile murwana na FARDC niko kurwanya KAGAME???? Ubwo se ibintu byabananiye akibafatana Igihugu mukagita mufite intwaro n’imbaraga nyinshi mushyigikiwe na ba Shobuja ,mubona ubu aribwo muzabigeraho koko mwa Nterahamwe mwe zamaze Abanyarwanda? ubu se we ko yari afite impamvu yumvikana mwebwe mufite iyihe mpamvu mwa bicanyi mwe?Bene wanyu birirwa bataha buhoro buhoro bakanamena amabanga amwe n’amwe buretse ko ibyinshi tuba tunabizi. uwakumva muvuga yagirango nibura hari umudugudu mwafashe uri mu Rwanda ngo nibura muhereko musaba imishyikirano !!!!!!!!! Urugamba rupangirwa mu mutwe mu gihe mwebwe imitwe yanyu yuzuyemo kurya inka z’Abatutsi ;kwica Abatutsi n’Abahutu babashyigikiye n’ibindi byinshi bipfuye gusa. BURYA SI BUNO !, Ingoma ibihumbi muzahabwa amasomo yuko Igihugu kigomba kuyoborwa mwa Bicanyi mwe.

  • @ Kamali, ntugate igihe cyawe usubiza izo nterahamwe nshuti yanjye. Nabo bazi ko ibyo bavuga ari amateshwa, ubwo ngo baba bizeye ko hari abo bongera gutoneka imitima, dore ko ubugome bwabo budafata conge. Ndabona basaranye Afande Kabarebe ngo yavuze ko FDLR itabaho. N’ubundi nk’umutwe w’abanyapolitiki ufite ingufu ufite n’icyo urwanira, umuntu yakwemera kumvikana nawo NTUBAHO. Ariko nk’abagizi ba nabi barahari. Uwo Kqgame ngo barwanya niba ari abagabo bazamusange i Kigali. Cyangwa basi bazaze i Rubavu da.

  • Sugira ko uvuga ngo babatuzanire, ubwo nta soni bamaze abantu harimo nabasirikare bakomeye, none ngo babatuzanire ntawukeneye izo nkoramaraso niba ubashaka uzabasangeyo.

  • ucirira ingwe yicyana yakura ikaguheraho ikwica, congo niyumve!

  • NKA NZZ niba ariko yiyiyise yo kabura uko yigira ubwo ujywa wambara ipantalo ukicara ku meza ukarya ukumva ko uri umugabo!!!!!!!!! ko wakoze iki se watekereje iki?? Ibaze nkawe ushyize ku munzani ibyo uvuze ni irihe reme byagira………….Niko mwabaye kuva na kera kamere ntiryamirwa kuko uko umuntu ateye ubibonera inyuma haba mu bikorwa no mu mivugire……Sha bene wanyu nawe utisize ibyo mwakoze ntimubizi ngo muzamurwanya generation after generation. Ndagushinyitse nkuko nkusetse nakubyara… kandi aho kubyara umuntu nkawe byarutwa nuko haba avortement urakapuuuuuuu Mugani wa bakame GAPFE UTABYINIYE WA GISAMBO WE!!!!!!!!!!!! Mbere yo kuvuga no kwandika banza ukarage ururimi inshuro indwi

Comments are closed.

en_USEnglish