Digiqole ad

Muri Gereza ya Nyarugenge abagororwa n’ababashinzwe bibutse

 Muri Gereza ya Nyarugenge abagororwa n’ababashinzwe bibutse

Bamwe mu bayobozi mu rwego rushinzwe amagereza hamwe n’abagororwa inyuma yabo bafashe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, kuri uyu wa 07 Mata 2015 muri Gereza ya Nyarugenge naho batangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abagororwa bafungiye Jenoside batanze ubuhamye ko Jenoside yateguwe. Uyu muhango wagaragayemo Victoire Ingabire ufungiye ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umuhanzi Kizito Mihigo bafungiye muri iyi gereza.

Bamwe mu bayobozi mu rwego rushinzwe amagereza hamwe n'abagororwa inyuma yabo bafashe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Bamwe mu bayobozi mu rwego rushinzwe amagereza hamwe n’abagororwa inyuma yabo bafashe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu bagororwa batanze ubuhamye uyu munsi bagarutse ku buryo babanje gushishikarizwa kwanga Abatutsi no kubikiza nk’umwanzi wabo nyamara ngo ntacyo bapfaga.

Jean Marie Vianney Nyabyenda umugororwa wakatiwe gufungwa burundu kubera guhamwa n’ibyaha byo gukora Jenoside yavuze ko abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe babikorera guhakana.

Avuga ko mu 1992 yajyanywe mu myitozo y’Interahamwe i Gabiro ndetse ngo nyuma y’iyo myitozo bakora igerageza rya Jenoside i Nyamata, muri Mbyo na Mayange  mu Bugesera.

Ati “Nyuma y’igerageza, Jenoside yakozwe mu 1994 ubwo Interahamwe zahabwaga brigade ya Nyamirambo ngo bahahagurukire babanje kunoza umugambi wo kwica abatutsi.”

Gen. Paul Rwarakabije yabwiye itangazamakuru ko ubusanzwe muri za Gereza iyo bashakaga gutangiza gahunda zo kwibuka bamwe mu bagororwa babyamaganaga bakanavuza induru.

Gen Rwarakabije yashimye intambwe abafungiye icyaha cya Jenoside bamaze gutera yo kumva uruhare bagize mu byabaye ubu bakaba babisabira imbabazi ndetse bifuza guhuzwa n’imiryango bahemukiye.

Victoire Ingabire wavuye mu Buholandi avuga ko aje kwiyamamaza mu Rwanda akaza guhamwa n’ibyaha birimo amagambo yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi anayihakana ndetse n’umuhanzi Kizito Mihigo wahoze aririmba indirimbo zo kwibuka mu bihe nk’ibi bagaragaye mu bagororwa bari muri uyu muhango uyu munsi.

Abagororwa bicaye bakurikira gahunda y'uyu munsi
Abagororwa bicaye bakurikira gahunda y’uyu munsi
Gen Rwarakabije acana urumuri rwo kwibuka muri Gereza
Gen Rwarakabije acana urumuri rwo kwibuka muri Gereza
Abayobozi bakuru b'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa muri uyu muhango
Abayobozi bakuru b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa muri uyu muhango
Victoire Ingabire yari yicaye ku ruhande nawe akurikirana ibi bikorwa
Victoire Ingabire yari yicaye ku ruhande nawe akurikirana ibi bikorwa

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Reka twizere twizere ko babikuye kumutima twe nti twari tuzi ko mamagereza naho bibuka kuko hari igihe tugirango hari uburenganzira batemerewe waww RCS mukomwereze aho twizere ko no muyandi magereza bizahagera

  • nubundi aba bafunze nibi bagakwiye kuduha ubuhamya nyabwo kuko bazi byinshi, icyakora uriya watanze ubuhamya yakoze cyane

  • bariho baraseka ngo barababaye nimurebe ayo mafoto yabo ?

  • Ariko ubanza uburoko bwa 1930 atari bubi cyane. Ingabire yambaye isaha amaherena na make up. Nta kindi gihugu wabibonano

  • ariko mu rwanda ntimujya mureba gereza zahandi ntamuntu ufungwa yambaye impeta amahereni ibikomo ahandi bahita babikwambura ukzabisubizwa ufunguwe erega mu rwanda mwarakize kweri ntahandi biba iyo ufunzwe ugumana umubiri wawe gusa .

  • hahahahaha ndabona victore ingabire agifite agasuzuguru kenshi

    • Urabona uburyo yazamuye amazuru ! Wagirango yanukiwe arimo aragaya imfungwa bagenzi be uburyo bari gukurikirana umuhango bibuka ibyo bakoze .

  • mbega interahamwe ukuntu zireba???

  • Byose ni siyasa!Kuva bafungwa nibwo bwa mbere bibutse?Kuki na mbere bataberekanaga!?Buri kintu n’igihe cyacyo!

  • Kizito arihe?

  • Hari benshi bidegembya hanze kandi baragize uruhare rukomeye muri génocides uhereye kuri Kagamé n’agatsiko ayoboye uretse ko abenshi mubo batangiranye yabamariye kw’icumu. Abavuga ko mu Rwanda bafunga neza bazajye gukora stage muri 1930 aho barya rimwe ku munsi intica ntikiza. Jyewe nzi ibihugu byo muri Afrique abagororwa barya gatatu ku munsi, basurwa bafite famille bagahabwa inzu yo kwihereramo, abagiye kurangiza ibihano bagahabwa week end muri famille. Mwe guteta ijoro ribara uwariraye.

Comments are closed.

en_USEnglish