Digiqole ad

Urubyiruko mu Rwanda rurasabwa kwitabira gahunda zo kwibuka

 Urubyiruko mu Rwanda rurasabwa kwitabira gahunda zo kwibuka

Urubyiruko ubwo rwitabiraga igikorwa cya Walk to Remember hari muri 2014 mu kurushaho guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (1)

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko hirya no hino mu Rwanda kwitabira ibikorwa na gahunda zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, ndetse barushaho kwegera no kuremera abacitse ku icumu batishoboye hirya no hino mu midugudu yose mu Rwanda.

Urubyiruko ubwo rwitabiraga igikorwa cya Walk to Remember hari muri 2014 mu kurushaho guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (1)
Urubyiruko ubwo rwitabiraga igikorwa cya Walk to Remember hari muri 2014 

Yabisabye intore z’urubyiruko zigera ku 1 032 ubwo basozaga itorero ku Cyumweru bavuye mu tugari n’imirenge yose igize Intara y’Iburasirazuba.

Kugeza ubu abayobozi mu nzego z’urubyiruko basaga 4 400 bamaze guhabwa amasomo atandukanye binyuze mu itorero kuva mu mezi atanu ashize. Umwe mu mihigo bafite harimo kwegera no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Nsengimana aganira n’itangazamakuru ubwo hasozwaga itorero yagarutse ku kamaro ko kwibuka ndetse aboneraho umwanya wo gusaba urubyiruko ruri hirya no hino mu gihugu kurushaho kwitabira gahunda zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bibera hirya no hino mu Midugudu yo mu Rwanda ndetse no kwitabira igikorwa cy’Urugendo rwo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Walk to Remember).

Ati “Turasaba ko urubyiruko rwo hirya no hino mu Rwanda rukomeza ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994 by’umwihariko inshike ndetse n’impfubyi babaremere ndetse barusheho kubahumuriza.”

Kanani Celestin mu izina ry’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba ati “Nk’urubyiruko rw’u Rwanda twiyemeje kwitabira cyane ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi twitabira gahunda zizabera mu Midugudu dutuyemo, tuzaba hafi kandi dufashe abarokotse Jenoside ndetse tuzakomeza n’ibikorwa bwo gusukura ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.”

Urubyiruko hirya no hino mu Rwanda ruzitabira by’umwihariko igikorwa cyo kwibuka bagenzi babo b’urubyiruko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa giteganyijwe kuba tariki 15 Gicurasi 2015 nk’uko byemejwe n’abayobozi b’inzego z’urubyiruko.

Kuva muri Werurwe 2015, amahuriro y’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga n’abarangije amashuri yisumbuye na kaminuza (AERG/GAERG) bitabiriye ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoye no gushimira abamugariye ku rugamba ndetse n’abagaragaje ubutwari mu gutabara Abatutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside.

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku isi hose baratangiye uyu munsi icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’intego yo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

1 Comment

  • urubyiruko rugire uruhare mu bikorwa byo kwibuka rumenye amateka arambuye y’uko jenoside yakozwe maze rufate ingamba zo kwirinda dore nibo rwanda rwejo

Comments are closed.

en_USEnglish