Digiqole ad

Obama agiye kubonana na Castro baganire

 Obama agiye kubonana na Castro baganire

Bashyingura Mandela nibwo baheruka guhana umukono

Muri Summit of the Americas izatangira kuwa gatanu biteganyijwe ko Perezida Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika na Raul Castro Perezida wa Cuba bazabonana bakaganira nk’uko bitangazwa na CNN.

Bashyingura Mandela nibwo baheruka guhana umukono
Bashyingura Mandela nibwo baheruka guhana umukono

Nta nama yihariye iteganyijwe hagati ya bombi, gusa aba bagabo bayoboye ibihugu bituranye byashyamiranye imyaka irenga 50 ngo bazabonana baganire.

Abo mu buyobozi bwa Obama n’abo ku ruhande rwa Cuba bamaze guhura inshuro eshatu kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka baganira ku gusubizaho za ambasade z’ibihugu byombi no kongera kunoza imibanire Perezida Obama ngo yafashe umwanzuro wo kujya muri iyi nama kuko yari amaze kumenya neza ko Raul Castro wa Cuba nawe azayitabira.

Nibwo bwa mbere abayobozi b’ibi bihugu baba babonanye nyuma y’uko mu kwezi kwa 12 umwaka ushize Perezida Obama atangaje ubushake bwa Washington bwo kongera kubana neza na Leta ya La Havana.

Obama na Castro baheruka guhana umukono ku mugaragaro ubwo bahuriraga mu muhango wo gushyingura umukambwe Nelson Mandela mu Ukuboza 2013.

Amateka y’ibice bibiri by’isi  bishingiye ku myumvire y’uko ubukungu bukwiye kuba buteye yatandukanyije ibi bihugu bituranyi kuva kubwa Fidel Catro wasimbuwe na murumuna we Raul.

Inama y’iminsi ibiri izahuriramo Obama na Castro iteganyijwe kubera mu gihugu cya Panama kuva kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Muri Politiki ariko hari abavuga ko nta mwanzi cyangwa inshuti y’ibihe byose, ubu bibi bihugu biri kugenda byongera kubana neza kubera ubushake bwo kumvikana kw’ababiyoboye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish