Digiqole ad

Umunyarwandakazi yavanywe Uganda nyuma y’amezi 2 akoreshwa ubusambanyi

 Umunyarwandakazi yavanywe Uganda nyuma y’amezi 2 akoreshwa ubusambanyi

Police y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye na Police ya Uganda yabashije kugarura umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 19 wari umaze amezi abiri yaracurujwe muri Uganda aho yakoreshwaga imirimo y’ubusambanyi ku bagabo batandukanye. 

Uyu mukobwa ukomoka mu karere ka Kayonza umurenge wa Ndego akagari ka Kiyovu, avuga ko yajyanywe muri Uganda n’umugore w’inshuti y’iwabo witwa Ikibasumba amushukishije akazi ngo yari kujya amuhemba amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda.

Uyu mukobwa avuga ko Ikibasumba amujyana yamubujije kugira umuntu wo mu muryango we abwira ko yamuboneye akazi.

Ati “Naramwizeye kuko abantu bo mu rugo iwacu bari bamuzi, nemera ko anjyana i Bugande”.

Baciye ku mupaka wa Kagitumba maze ngo bageze mu gace avuga ko atazi Ikibasumba amwambura indangamuntu ye atangira kumucuruza ku bagabo bakamusambanya.

Ati “Abo bagabo bamuhaga amashiringi. Nakomeje muri ubwo buzima bubi kuko ntaho nari guhungira, nza gutabarwa n’umuhungu w’umunyarwanda wampuje n’abakozi ba ambasade y’u Rwanda ari nabo baje barahankura kugeza ngarutse mu Rwanda”.

Police y’u Rwanda ivuga ko uyu mukobwa amaze kugezwa mu Rwanda mbere y’uko ahuzwa n’umuryango we yahise ajyanywa mu kigo cya Polisi cya Isange One Stop Centre giherereye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ahabwe ubufasha burimo kuvurwa n’ubujyanama.

Umuvugizi wa Polisi, Chief Superintendent Celestin Twahirwa, yavuze ko iperereza riri gukorwa kugira ngo hafatwe umugore washutse uyu mukobwa akamujyana akamucuruza ku bagabo bamukoreshaga ubusambanyi.

CSP Twahirwa ati “Uyu mukobwa udakerebutse cyane yajyanywe i Bugande n’umugore wiyitaga inshuti y’umuryango w’iwabo. Turi gurakorana na Polisi ya Uganda ngo uyu mugore afatwe. Turanasaba uwari we wese waba azi aho aherereye kuduha amakuru kugira ngo afatwe”.

CSP Twahirwa avuga ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha kibangamira uburenganzira bwa muntu, ababikora bakaba bakunze gushuka abo bagiye gucuruza  mu bihugu runaka  ko bagiye ku bashakira akazi keza ndetse no gukomeza amashuri ariko bakabashora mu busambanyi bagamije inyungu zabo bwite.

Asaba abanyarwanda hirya no hino mu gihugu gushyira imbaraga hamwe kugira ngo iki cyorezo kibashe gucika burundu.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ntabwo bizashoboka hatabayeho ubufatanye bwimbitse mukurwanya uburaya hagati ya Uganda N’Urwanda ariko se byashoboka kandi bamwe mubabishinzwe aribo bashurashuzi

  • Niko kriss: ababishinzwe babashurashuzi ushaka kuvuga ni nka bande???????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????

  • Nzambi Kwa Bwana

  • Mwaburiye he abicuruza …,abanyarwandakazi buzuye ROCK GARDEN ku muhanda ntibigaragaza mwababuriye he ???

    Bakora uburaya babisha.

  • Hahaha hahaha.. None Aba Birirwa Barigata Imboro Zabasajya Kampala Naba Hehe ??: Keretse Kumugani wenda Ari Indaya Zivuga Ikinyarwanda !!

  • NTIBYOROSHYE

  • uburaya se ,ikibabaje ni abamineur gusa naho abakuru bifatira imyanzuro ntiwabibakuramo

  • Huiiiiiuuui yewe nakumiro gusa hari abajyanwaa yego ariko hari nabo mbona hano imbere mugihugu

  • Birashoboka ko hari abajyanwa babagurishije, ariko hari n’abajyayo ku bushake. none babandi bagenda buri wa gatanu bakagaruka ku cyumweru baba bagiye gukorayo iki?

  • Ahaaa, Mu byo benshi bagira urwitwazo, ni amashuli. ngo bagiye kwiga da! Ushaka ubuzima bworoshye ni akazi ke. icyo utazabonera iwanyu, bizakugora kukibona ahandi.

  • Ikibabaje ni abo bana batoya bajyanwa muri ubwo buraya batabishakaga, naho ubundi iby’ubusambanyi byo n’iyo wagira ute ntiwashobora kubica keretse wishe abantu bose ukabamara kuko n’uwo waca igitsina ke yabukora no ku bundi buryo kandi ibyo abenshi mumaze kujya mubyibonera. Ni byo koko nihakomeze harwanywe abo bajya gucuruza abo bangavu naho abisambanira ku bwende bwabo mubahe amahoro daaaa!

  • Kuki igitsinagore gikunda ubuzima bworoshye? Uwo babwiye kugenda wese ahita amera amababa, akajya imbere atarwambaye kugeza yisanze mu ngorane nk’izo. Mwakuye amaboko mu mifuka mugakora? Kuki mwumva muzatungwa no kwiyandarika?

Comments are closed.

en_USEnglish