Abasenyewe n’amazi yavuye ku kirunga bahawe inkunga na Croix Rouge
06 Mata 2015 – Inkunga y’agaciro ka miliyoni eshatu igizwe n’ibikoresho nk’ amasafuriya,ibiringiti n’ibindi byifashishwa niyo Croix Rouge yahawe abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu baherutse gusenyerwa n’amazi y’imvura nyinshi yavuye ku kirunga cya Kalisimbi.
Aba baturage ariko bavuga bagifite ikibazo cy’amazu yabo yangiritse cyane bakaba badafite amikoro yo kuzisana.
Usibye ikibazo cy’amazu yabo yangiritse bigatuma imiryango imwe n’imwe icumbika mu mazu y’indi miryango, aba baturage abvuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’amazi meza.
Amazi yavuye ku kirunga yangije imirima ya hegitari 17 n’imyaka bari barahinzemo bikaba biteye impungenge ko aba baturage bashobora kugira inzara mu minsi iri imbere.
Etienne Mvano Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi avuga ko abaturage bahuye n’isanganya ari imiryango irenga magana abiri mu gihe amazu yangijwe n’ibiza arenga mirongo irindwi.
Mvano akaba asaba ko aba baturage batabarwa kuko abenshi muri abo ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo.
Dr Dushime umuyobozi wa Croix Rouge mu karere ka Rubavu avuga ko inkunga bazaniye aba baturage ari iy’ibanze yo gutuma ubuzima bwicuma atari ukubakemurira ikibazo bahuye nacyo, gusa ko iyi ari intangiriro.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
1 Comment
Igikorwa cyiza cyubutabazi
Comments are closed.