Digiqole ad

Abasenyewe n’amazi yavuye ku kirunga bahawe inkunga na Croix Rouge

 Abasenyewe n’amazi yavuye ku kirunga bahawe inkunga na Croix Rouge

Umuturage wa Bugeshi ashyikirizwa inkunga y’ibikoeresho n’umwe mu ba Croix Rouge

06 Mata 2015 – Inkunga y’agaciro ka miliyoni eshatu igizwe n’ibikoresho nk’ amasafuriya,ibiringiti n’ibindi byifashishwa niyo Croix Rouge yahawe abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu baherutse gusenyerwa n’amazi y’imvura nyinshi yavuye ku kirunga cya Kalisimbi.

Umuturage wa Bugeshi ashyikirizwa inkunga y'ibikoeresho n'umwe mu ba Croix Rouge
Umuturage wa Bugeshi ashyikirizwa inkunga y’ibikoeresho n’umwe mu ba Croix Rouge

Aba baturage ariko bavuga bagifite ikibazo cy’amazu yabo yangiritse cyane bakaba badafite amikoro yo kuzisana.
Usibye ikibazo cy’amazu yabo yangiritse bigatuma imiryango imwe n’imwe icumbika mu mazu y’indi miryango, aba baturage abvuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’amazi meza.

Amazi yavuye ku kirunga yangije imirima ya hegitari 17 n’imyaka bari barahinzemo bikaba biteye impungenge ko aba baturage bashobora kugira inzara mu minsi iri imbere.

Etienne Mvano Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi avuga ko abaturage bahuye n’isanganya ari imiryango irenga magana abiri mu gihe amazu yangijwe n’ibiza arenga mirongo irindwi.

Mvano akaba asaba ko aba baturage batabarwa kuko abenshi muri abo ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo.
Dr Dushime umuyobozi wa Croix Rouge mu karere ka Rubavu avuga ko inkunga bazaniye aba baturage ari iy’ibanze yo gutuma ubuzima bwicuma atari ukubakemurira ikibazo bahuye nacyo, gusa ko iyi ari intangiriro.

Ibikoresho babazaniye ni iby'ibanze byo kwifashisha
Ibikoresho babazaniye ni iby’ibanze byo kwifashisha
Imiryango igera kuri 200 yahuye n'ikibazo 70 irasenyerwa
Imiryango igera kuri 200 yahuye n’ikibazo 70 irasenyerwa
Nyuma yo gushyikirizwa inkunga na Croix Rouge
Nyuma yo gushyikirizwa inkunga na Croix Rouge
Umusaza wasenyewe n'amazi ya Kalisimbi arashimira ubufasha ahawe bwo kugira ngo ubuzima bwicume
Umusaza wasenyewe n’amazi ya Kalisimbi arashimira ubufasha ahawe bwo kugira ngo ubuzima bwicume

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

1 Comment

  • Igikorwa cyiza cyubutabazi

Comments are closed.

en_USEnglish