Digiqole ad

Polisi yafashe imodoka y’i Burundi yari yaribwe mu Buyapani

 Polisi yafashe imodoka y’i Burundi yari yaribwe mu Buyapani

Imodoka yafatiwe ku Kanyaru Police ivuga ko yibwe mu Buyapani

06 Mata 2015 – Polisi y’u Rwanda yagaragaje kuri uyu wa mbere imodoka ifite plaque C4274A y’i Burundi, imodoka bivugwa ko yari yaribwe mu Buyapani.

Imodoka yafatiwe ku Kanyaru Police ivuga ko yibwe mu Buyapani
Imodoka yafatiwe ku Kanyaru Police ivuga ko yibwe mu Buyapani

Police ivuga ko iyi modoka yafashwe tariki 02 Mata 2015 ku mupaka wa Kanyaru igerageza kwinjira i Burundi ivuye muri Uganda igaca mu Rwanda.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso yari ipakiye  ibicuruzwa byiganjemo amavuta y’ubuto n’ibindi bifite agaciro k’amadorari y’America ibihumbi 13,220 ahwanye n’amanyarwanda miriyoni 9,240,000.

CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ubu iperereza rikomeje kugira ngo bamenye nyiri iyi modoka.

CSP Twahirwa asaba buri wese wibwe ikinyabiziga cyangwa ufite amakuru ku banyabyaha baba bahungiye mu bindi bihugu kujya yihutira kumenyesha Polisi kugira ngo nayo itangire gushakisha aho ibi binyabiziga byaba biherereye.

Uwimana Gloria, umucuruzi mu mugi wa Bujumbura akaba arinawe nyiri ibi bicuruzwa byari muri iyi kamyo avuga ko we yari yakodesheje iyi modoka akaba atari azi ko ari inyibano kuko ngo yari asanzwe ayikodesha.

Ubwo umushoferi we yamuhamagaye amubwiye ko yafatiwe ku mupaka, nawe ngo yitabaje Polisi y’i Burundi maze imubwira ko imodoka yari itwaye ibicuruzwa bye basanze ari inyibano.

Uyu mugore akaba yasubijwe ibicuruzwa bye. Ati “Byashobokaga ko ibicuruzwa byanjye byari kwangirika, bikantera igihombo gikomeye, ndashima Polisi y’u Rwanda kuba yabinshikirije bikiri bizima”.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yashyize ku mipaka yose y’igihugu no ku kibuga k’Indege mpuzamahanga cya Kigali uburyo mpuzamahanga bwa I/24-7 bukoreshwa na za Polisi z’ibihugu mu guhanahana amakuru ku banyabyaha bambukiranya imipaka.

Kuva ubu buryo bwatangira Policei y’u Rwanda ivuga ko imaze gufata  imodoka enye, eshatu muri zo zikaba zarasubijwe ba nyirazo mu gihugu cya Kenya indi iherutse kwibwa mu gihugu cy’u Bwongereza iza gufatirwa mu Rwanda aho yari igiye kujyanwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish