Digiqole ad

Abakecuru 35 barokotse batishoboye AVEGA yabahaye ubufasha

 Abakecuru 35 barokotse batishoboye AVEGA yabahaye ubufasha

Abakecuru basuwe n’abanyamuryango ba AVEGA

I Kibeho mu karere ka Nyaruguru muri week end ishize umuryango wa AVEGA uhuriwemo n’apfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi wasuye abapfakazi 35 kandi b’abakecuru batishoboye mu murenge wa Kibeho ubagenera inkunga irimo ibikoresho nkenerwa. Ni nyuma y’uko amazu yabo nayo yari ashaje yari aherutse gusanwa.

Abakecuru basuwe n'abanyamuryango ba AVEGA
Abakecuru basuwe n’abanyamuryango ba AVEGA

Inkunga yahawe aba bakecuru batishoboye igizwe n’ibikoresho birimo imifariso, ibitanda, ibikoeresho byo mu rugo n’uburyo bwo guhinga.

Aba 35 basuwe, Mme Daphrose Mukamazimpaka umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AVEGA avuga ko ari abatoranyijwe nyuma y’ibarura bikagaragara ko aribo bababaye cyane kurusha abandi.

Mukamazimpaka avuga ko AVEGA yahawe inkunga ya miliyoni umunani n’ibihumbi magana abiri n’abakozi b’abanyarwanda ba Banki Nyafrika Itsura Amajyambere ngo bayigeze ku bapfakazi n’incike bageze mu zabukuru batishoboye.

Mukamazimpaka avuga ko iyi  nkunga yakoreshejwe mu gusana amazu yabo yari amaze kwangirika andi agurwamo ibi bikoresho byo kubafasha mu buzima busanzwe.

Uyu muyobozi wa AVEGA yabwiye Umuseke ko bafasha aba babaye cyane kandi banashaje ariko abakiri bato bo babafasha kuzibeshaho mu gihe kiri imbere.

Aba bashaje kandi b’incike ni inshuro ya gatatu ngo babagezeho ndetse bazakomeza kubafasha ariko abakiri bato bo ngo barafashwa kwiga, kwihangira imirimo n’ibindi bizatuma bibeshaho badategereje inkunga.

AVEGA mu murenge wa Kibeho ihafite abanyamuryango bagera kuri 312.

Abayobozi ba AVEGA baje gusura abapfakazi i Kibeho
Abayobozi ba AVEGA baje gusura abapfakazi i Kibeho
Bimwe mu bikoresho babazaniye
Bimwe mu bikoresho babazaniye
Nyuma yo kubasanira amazu bahewe ibikoresho byo kwifashisha mu nkunga yatanzwe n'abanyarwanda bakora muri BAD
Nyuma yo kubasanira amazu bahewe ibikoresho byo kwifashisha mu nkunga yatanzwe n’abanyarwanda bakora muri BAD

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Imana ihe umugisha abatekereje igikorwa nk’icyi, ubu nibwo bunyarwanda nyabwo gufasha ababaye!

  • Izo si impuwe uwayiteye yali azi uko azabigira

  • None se Deus niba atari impuwe ni iki? kuri wowe impuwe niki? ahubwo Imana ihe umugisha abakozi b’abanyarwanda ba BAD n’abandi barebereho bazafashe n’abandi

  • Imana ihe umugisha abagize iki gitekerezo cyo gufasha aba bakecuru!

Comments are closed.

en_USEnglish