Nyanza: ILPD yatanze impamyabumenyi ku banyamategeko 272
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Mata 2015, abanyamategeko 272 barangije mu ishuri rikuru ryigisha rikanatega imbere amategeko, abarangije bakaba basabwe gukomeza gutya ubwenge kandi bakaba intumwa zo guhindura ubutabera.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’ishuri i Nyanza, ukaba waritabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera nk’umushyitsi mukuru.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko impamyabumenyi itangwa na ILPD ifite agaciro gakomeye.
Yavuze ko iyo mpamyabumenyi yemerera abanyamategeko kwinjira mu mwuga w’ubucamanza, bityo asaba abayibonye guharanira ubutabera no kuba inyangamugayo.
Yagize ati “Nitubura ubunyangamugayo tuzabura igihugu namwe murimo. Nimutinyuke mushyire mu bikorwa amategeko, murinde Abanyarwanda.”
By’umwihariko, Minisitiri w’Ubutabera yasabye abarangije kurwanya abarya umutungo w’igihugu no kurwanya akarengane n’ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abagore.
Yasabye abari aho gushimira Perezida Paul Kagame, kandi abasaba no guhaguruka bagashyigikira abashaka ko akomeza kuyobora igihugu, kuko ngo ibikorwa birivugira.
Havugiyaremye Aimable ubu uyobora ILPD, yasabye abarangije kwiga guha agaciro umurimo w’ubutabera.
Yagize ati “Bahe agaciro ubutabera kuko ni wo murimo bashinzwe, bumve ko bagomba kugira uruhare mu butabera kugira ngo butangwe neza.”
Abanyeshuri biga muri ILPD by’umwihariko abanyamahanga basabye ko impamyabumenyi bahabwa yagira agaciro ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ubutabera yababwiye ko azakora ibishoboka byose kugira ngo icyifuzo cyabo cyemerwe.
Ndetse ngo mu muryango w’Ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) hatangiye ibiganiro mu buryo impamyabumenyi zajya zemerwa n’ababishinzwe nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa ILPD, ngo ni imbogamizi irimo ishakirwa igisubizo.
Muhayimana Jean Bosco, umwe mu banyeshuri barangije kwiga, yavuze ko yari asanzwe ari umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze.
Yavuze ko iyi mpamyabumenyi ari ingenzi ngo kuko yize uburyo bwo gushyira mu bikorwa amategeko ndetse asaba ko n’abandi bose bajya kuyishakira muri ILPD.
ILPD yatangije amashami i Kigali, aho abanyeshuri biga nimugoroba, kumanywa, no muri week end, hashize ukwezi iri shuri ritangije n’irindi shami i Musanze. Umuyobozi waryo avuga ko mu misni iri imbere bazatangiza n’andi mashami ahandi kuko ngo abantu bose ntibajya i Nyanza.
Iri shuri kandi rigiye kwagura ibikorwa n’inyubako nk’uko Minsitiri w’Ubutabera yabitangaje, ndetse n’umuyobozi waryo yavuze ko amafaranga yamaze kwemezwa imirimo yo kubaka ikazatangira mu mwaka utaha.
Aba barangije bari mu matsinda abiri, abahawe ubumenyi mu bijyanye n’ubumenyingiro mu gushyira mu bikorwa amategeko, n’abahawe ubumenyi mu bijyanye no kwandika amategeko.
Amafoto/HATANGIMANA
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
22 Comments
Bariga se ngo bazabone akazi ?
Mu mashuri abanza ya busynge, ko mutatubwira ahariho?
Ahubwo barwanye akarengane aho kaba gaturutse hose sa abagore bahohoterwa gusa na abagabo abana abasaza ibimuga Jye ndumva Igihe kigeza ihohoterwa rikarwanwa munzego zose utataye ku gitsina isura indeshyo indi n’ibindi bijyanye nabyo kuko bitabaye ibyo. Na amasomo bize ntacyo yaba amariye abanyarwanda ubwo abakunda igihugu turwanye ivangura iryariryo ryose FPR oye! oyeeeeeeeeeeeee.
Umva imbwa ngo bariga se ngo bazabone akazi!? Iririre! Bariya hafi yabose boherjwe na Leta bari mutuzi tunyuranye ahubwo ubu bagiye guhitako bahabwa Promotion, bariya banyuranye na abiga za ULK na UNR …. bariya biga bicukumbuye gutekinika, ubu bagomba guhitako bajya gukora ibyo bize!
Wapi ntakazi kali ahongaho peehhh. Kugirango ubone akazi aho wifuza mu Rwanda ugomba kuba uli umwe mu babo!ni agahinda
Mbere byagusabaga kuba mu kazu none bisaba kuba mu gatsiko.
Ahaha ngo iyi legal practice diploma iri local nabo barabyemeje nyuma yaho bavugaga ko yemewe internationally. Ni ababeshyi kabisa niba aribyo ntacyo imaze namba urebye nuko biga ni ukwikozayo gusa ni umuhango mbese ntawujya atsindwa n’abaswa bigamo bose barabasunika bakayitahana. It’s a waste of time nuko babikuririza ntacyo bigamo.bazigire kuri LDC ya kampala barebe ukuntu iri competitive ntago bajenjeka mu myigire yamategeko nkibi mbona ILPD
Liam na Uuuu, murata ko Kampala ari bo bigisha mukavuga ko muri ILPD basunika si byo, ahubwo i Kampala si bo bagira facilite, haru uwarusha abiga mu cyongereza facilite. Twe twize muri system belge ntiwabigereranya, ariko kuba biga muri facilite si ukuvuga ko ibyo bigisha abigishwa batabimenya.
Ikindi ibyo uvuga ngo muri ILPD nta muntu utwindwa si byo kuko jye nigishamo kandi hari abanyeshuri bakora za sessions, hari n’abimuka bagakora za complements ku masomo batsinzwe, yemwe hari n’abirukanwe. Gusa abirukanwa baririhira ntabwo Leta yongera kubarihira.
Nawe wiyita umuhanga uzaze tukwigishe turebe, niba utari intwari ku karimi nyuma ukaba waba ikigwari mu bikorwa.
Widukangisha ibya Kampala twebwe twize muri francophone system na Havard ni yadukakanga, ariko wowe wize i Kampala uzajye mu Bubiligi bagukarange urebe, ushobora no kuvayo nta n’isomo na rimwe utsinze. uzabaze n’abasirikare bajyayo kwiga muri Ecole royale militaire, haangiza mbarwa.
Ibindi muvuga ngo wasomye matolewa z’imanza usanga ziciye nabi, ibyo birashoboka ariko si abacamanza bose, wikora globalization. Kandi habaho evaluation, abagaragayeho ubuswa bahabwa mahugurwa, uwo binaniye Cour Supreme iramusezerera, kandi ingero warazumvise ejo bundi.
Ikindi ndabona usingiza ibya Kampala ukibagirwa ko na mbere ya Jenoside muri classement universite ya Makerere ntiyigeze iza imbera y’iy’i Butare. Ibyo ngira ngo wajya kuri internet uka verifia.
U Rwanda, urebye umwobo ruvuyemo, rwagerageje kwiyubaka kabisa.
Your arguments are biased and legally flawed. Nta mwarimu ukurimo usibye ko unabeshya utariwe. Mu kanya mwari mwamuhaye title ya Dr. none mwayikuyeho, i meam Aimable kuko ntayo agira. Njye ntago naza kwiga aho ngo binanire niyo ILDC sinayizemo even Makarere sinahize ariko ujye wemera abakurusha. Makerere is a class n cutting edge varsity moron. I would love to argue with u ariko utinya debate ntiwaza .
Ubiherahe se ubyemeza kandi utarahize, affirmation ukora urayihera hehe? Usibye kuba umufana tubwire aho wize, aubwo ube ari na ho usingiza. Na ho Ibya Makerere, bangahe se bahize twajyanye mu bizamini bbyinshi ntibarenge umutaru? Jye ndi umwarimu yo pe, mpa numero zawe nzaguhamagare tujye impaka jye sinzitinya ariko uzajye ureka kunegura ibintu utazi kandi utanarimo. Niba uri n’umunyamategeko nawe uzaza kuhiga byanze bikunze niyo waba warize Sorbonne, Havard,Oxford n’ahandi ntushobora gukora umwuga w’ubucamanza, ubwavoka, ubushinjacyaha, utabanje kunyura muri ririya shuri. Niba rero utari umunyamategeko, ujye ujya impaka ku byo ufitiye notions, si byo? Mu buzima, uzajye ugira honnetete intellectuelle, ureke kwiyemera urata iby’handi, kandi nawe wivugira ko aho urata utigeze uhiga.
nao ibyo uvuga ngo Aimable bamuhaye titre ya doctor ntayo agira birashoboka ko bibeshye kandi barabiteguye, kandi kuba ntaho agira ntaho bihuriye n’ibyo twaganiragaho. Donc, watandukiriye cyane, uzajye umenya guhuza ibitekerezo n’igihe cyabyo. Ariko se wowe ufite titre ya doctor? byaba bitangaje uburyo utazi gukurikiranya ibitekerezo byawe, ukabivanga kubera ubufana gusa. Ariko babivuze ukuri ngo diplome si yo muntu, le diplome n’est pas l”homme, wowe tubwire degree ufite n’aho wigisha tubimenye ko uri igitangaza, ibyo mu Rwanda uba wabiciye amazi.
Dear olivia, urantangaje cyane ntago legal practice schools ziba aho gusa nahandi henshi zirahari ziri recognised internationally niyo ntakwiga muri iyo najya no mu zindi nkanswe iyo iri limited mu Rwanda nkuko inkuru ibivuga.naho kuvuga ngo byanze bikunze nzayigamo uribeshya. I kno what’s going on there .zana number zawe I will prove u wrong
umva mugenzi wanjye nabikubwiye uzasome tegeko rishyiraho ILPD, n’andi mategeko ntushobora gukora akazi ka avoka, juge cg procureur mu Rwanda, utaranyuze muri iri shuri. Nushake uzabe warize muri ENM mu Bufaransa, Havard n’ahandi. Nuza bizaba ngombwa ko ujyayo, urugero hari abo twiganyeyo muri INTAKE ya 3 bize muri ENM muri France. Naho ibyo kuvuga ko diplome izaba reconnu internationally biterwa na political will, kandi u Rwanda ruzabikora. Si ukujya muri UNESCO, birashoboka kandi ntibitangaje kuko iri shuri rimaze igihe gito ritangiye. Naho abanegura imanza zaciwe, ni ba nawe ubarimo, uzazane izo waciye turebe.
Uracyantangaza cyane you really talk like a layman ,utangiye uvuga ko legal prwctice zahandi zitakwemerwa mu Rwanda ubundi ngo iya ILPD izemerwa internationally nibisabwa muri UNESCO. What a hell is this. What is ur perception of internationally as per your brain dictionary? Your sense of comparison is out of order.wagira ngo u Rwanda nirwo ruzi kujya muri UNESCO rwonyine izindi ziri already recognised allover the world. Ahubwo mushake uko izemerwa naho ubundi tujye twemera ko tukiri inyuma tugifite urugendo rwo kugenda,. Advocates, judges baragakora ko bazagakora, uziko hari abavoka bahandi kuva nka US za Belgium bari admitted aha baza occasionally uziko bazaza kwiga muri ayo mashuri, jribeshya cyane . Gabanya kwinyuraguramo udefanda ubusa
James, urantangaje, wowe se uri judge uvuye ahandi, ndavuga uwize muri ayo mashuri uvuga ushaka gukora umwuga w’ubucamanza, avoka, ubushinjacyaha, agomba kubanza kunyura muri ILPD, ibyo nkubwira ntubyumva ahubwo ukiha gutukana. Niba uri Avoka ahandi birumvikana ko uba uje kuburanira hano accasionally nk’uriya avocat wunganira Ingabire. Ariko nkawe kugira ngo wemerwe kuba avocat muri barreau de Kigali, ugomba kuba ufite diplome ya ILPD. Banza usome itegeko ureke kuba imbata y’ibyo wishyizemo. si byo, ikindi umuntu mudahuje igitekerezo, si umwanzi wawe nta mpamvu yo gutukana, si byo ce n’est pas l’esprit de la sagesse. umunyabwenge yumva undi bakaganira, si ngombwa ko twumva ibintu kimwe. Nanjye sinavuze ko diplome ari international arik mu Rwanda itegeko rirayisaba, kandi gukora mu Rwanda ntibisaba kuba international. Kuko ILPD yigisha pratique du droit interne, du droit rwandais, bivuze rero ko ugomba kugira iyo diplome kugira ngo ukore akazi mu Rwanda.
igihug cyacu kibitezeho byinshi, nibaze badufashe kurangiza bimwe mu bibazo bijyanye n’amategeko, barwanye akarengane ndetse baraharanire gusiba inzira zose zaho kaca
Bwana or madamu liam aliasa Bangamwabo ? Harya niba uri intyoza wandusha kumenya igihe LDC Kampala yatangiriye ? harya iyo murwanda yo ingana ite ? wandusha kumenya igihe Makerere yatangiriye n` umubare w` abana yohereza LDC ? uzi igihe UNR yabereyeho wakurikiranye se uburyo ishami ry` amtegeko ryari rimeze muri kaminuza aho bashorerega abanyeshuri kugeza barangihje bakazatangiza abndi nyuma y` imyaka ine ?????? hirindwa ko mu Rwanda haba abanyamategeko benshi bazamenya guharanira uburengaznira bwabo ? Ibyo wari ubizi ??? Waba uzi ko mu rwanda hari byinshi bayhindutse kubuuryo hasigaye higishwa mu cyongereza ?? uzi igihe uganda yatangiye kwigishiriza mu cyongereza ?? Waba waramenye ko ku ngoma ya Habyara , ishuri nkaq ririya ryabaga mu bufaransa rikitwa ECOLE NATIONALE DE LA MAGISTRATURE ? waba uzi umubare w` aboherezwagayo ko utarengaga 2 ku mwaka ? wigeze utekereza ku madovise yabatanwagaho ??? Waba se warabajije ngo bakubwire ko bamwe mu barimu bigisha LDC KAMPALA nairobi na dar es salaam bajyaa baza kwigisha kuri kiriya kigo ??? hari umuntu se waba yarakubwiye ko hari abana ba kampala benshi baje kwigira muri ririya shuri ugaya ? BWANA OR MADAMU BANGA MWABO bishobotse wansubiza , ariko nakwanzura nvuga nko “buri gihe intangiriro irarushya ariko ibyiza biri imbere ikigo gifite intumbero kandi kizayigeraho , amahoro y` imana ababene nawe Bangamwa ,
ikibazo ni icyongereza se? ikibazo si numubare wabagomba kwiga cg kurangizamo uko ungana. Do you know how people are admitted here? nta kizamini nta yindi criterion, erega abantu bose ntago baba aba lawyers niyo mpamvu ubone mu kazi baca imanza zitwa sham trials uzaze nkwereke ingero yewe ni za ba perezida b’inkiko izo matolewa ndazifite. Warira uzibonye. Abo ba kampala uvuga baza hano kuko batashoboye gutsinda ikizamini cya LDC bakiyizira aho babaha facilite ( l’amour de la facilite) niyo izica ibintu. Nguhaye umukoro nubona umuntu numwe watsinzwe muri ILPD uzaze nguhe ka fanta , nuko bashoboye bose se, ni inka gusa gusa basunika. Mugihe ibintu byose babigize gushorera nkuko ubivuga nho usanga habaho kurenganya abantu mu butabera bitari bikwiriye. Naho numbers zitagira umusururu ni zero bazajya babafunga nyine naho bidakwiriye. Niyo baba bake ariko beza. IT’S GOOD .
Nunze mu byo muvuga abo bize muri UNR usuzugura uramutse uhuye nawe wasanga uri zero imbere ye.Igihugu ntabwo gitezwa imbere n’umubare wa mastazi cgwa ibindi bibapuro batanga hirya no hino ngo Kist 900 babonye impamyabumenyi, Politeknique Mutara,ULK, n’indi iterambere n’ukumenya umubare n’akazi gakenewe mu gihugu.Mujye mushaka Excellence aho kureba umubare. Kanyamigezi abe ari wa wundi koko Kanyamigezi,Umufundi, umubaji usange ari babandi bashobora no kujya Tanzaniya,Kongo,Uganda kubera ko bafite icyo barusha abandi. Kuki abantu bakora ibitanda i Kigali usangamo abanyamahanga benshi? Kuki ugera mu nzu i Kigali ugasanga ukanda ahantu byose bigasimbuka kandi iyo nzu ihagaze muri 50mio de frw? kuki usanga amazu yubatswe usanga amenshi asaduka nyuma y’imyaka 3? Uzagere Saint André,Zaza,ETO Kicukiro urebe, ugere ku Gisenyi mwi bereshi nyuma y’imyaka irenga 60.Ayo mazu aracyahagaze kuko yubatswe n’abahanga, icyo gihe bari abazungu.
ririya shuri n’ingirakamaro kuko abaryigamo baba basanzwe mu kazi , rwose twiteze impinduka mu nkiko zacu. gahoro gahoro nirwo rugendo!
james ikwenge
Olivia kaguliro muleraa
Comments are closed.