Digiqole ad

Dufite ikizere cyo gusezerera Zamalek – Kayiranga

 Dufite ikizere cyo gusezerera Zamalek – Kayiranga

Kayiranga Baptiste ku myitozo yo kuri uyu mugoroba

I Nyanza mu myitozo ya Rayon Sports yo kumugoroba wo kuwa 01 Mata 2015 umutoza mushya   Kayiranga Baptsite yabwiye Umuseke ko biteguye neza Zamalek  kandi ko ikizere cyo kubona ibitego bibiri byasezerera Zamalek gihari.

Kayiranga Baptiste ku myitozo yo kuri uyu mugoroba
Kayiranga Baptiste ku myitozo yo kuri uyu mugoroba

Ni imyitozo yamaze igihe kigera ku masaha atatu yarimo ishyaka cyane mu bakinnyi ba Rayon. Baptiste Kayiranga wabonaga yibanda cyane ku gutoza abasatira akoresha abakinnyi bakina ku mpande abigisha gutera imipira miremire iva ku mpande ari nako yereka abasatira uko bakwiye guhagarara ngo batsinde.

Nyuma y’iyi myitozo yatangiye kuva saa cyenda na 45 z’amanywa igasozwa hafi saa moya z’ijoro umutoza Kayiranga Baptiste yabwiye Umuseke ko ikipe yasanze ari nziza ndetse n’uburyo imyitozo iri gutangwa abakinnyi bari kuyumva.

Ati “Igihari ni ugutegura abakinnyi mu mutwe naho ikizere cyo turagifite cyo kubona ibitego bibiri

Aime Niyomusabye umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport ku myitozo yo kumugoraba ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo abakinnyi babone ibyatuma morale yabo izamuka. Ntiturabahemba ariko nibyo turimo, umukino nyirizina uzakinwa bamaze kubona amafaranga.”

Abakinnyi bavuga ko umwuka ari mwiza mw’ikipe, Ndayisenga Fuadi Kapiteni w’iyi kipe yabwiye Umuseke ko bahagaze neza ndetse n’imyitozo imeze neza ati “Duhagaze neza kandi hari ikizere ko tugomba gutsinda ibitego dusabwa.”

Rayon Sports na Zamalek zizakina umukino wo kwishyura tariki 05 Mata 2015 i Kigali, umukino ubanza i El Gouna mu Misiri warangiye Zamalek itsinze 3 – 1 cya Rayon Sports.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali ngo ikomeze kwitegurira aho izakinira na Zamalek.

Uwambazimana Leon ku mupira na Isaac Mugaza ashaka kumuzitira gutera
Uwambazimana Leon ku mupira na Isaac Mugaza ashaka kumuzitira gutera
Abakinnyi baramukanya bagiye gutangira imyitozo
Abakinnyi baramukanya bagiye gutangira imyitozo
Abakinnyi mu biganiro n'umutoza
Abakinnyi mu biganiro n’umutoza
Kapiteni Fouad Ndayisenga iburyo na bagenzi be mu myitozo
Kapiteni Fouad Ndayisenga iburyo na bagenzi be mu myitozo
Umunyezamu Bikorimana Gerard
Umunyezamu Bikorimana Gerard
Kanombe wazamuye akaguru na bagenzi be mu myitozo
Kanombe wazamuye akaguru na bagenzi be mu myitozo
Kwizera Pierrot mu myitozo
Kwizera Pierrot mu myitozo
Sina Jerome utazakina kuko adafite Licence ya CAF arigendagendera ku igare areba imyitozo
Sina Jerome utazakina kuko adafite Licence ya CAF arigendagendera ku igare areba imyitozo

Photos/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nubwo ikizere kiraza amasinde, ariko muzagyeyo mutsinde.

  • Dufite Abakinnyi ba basore kabisa gusa dukeneye ubuyobozi buzi icyo bukora.

  • Baptista; gusenga bikongerere ingufu n’ikizere nkuko kera wajyaga ukigira mu kibuga. Kandi ndagusabye uge wambara neza nka kera bijyanye nakazi kawe. Ikindi ushyire ikizere mu bana b’abanyarwanda bave kunzoga. Like Robert. …… Leo nawe yirinde abagore ubumvishe ko ari akazi kabatunga neza bakaza no mubakire
    bambere mu gihugu. Thank you brother Baptiste

  • Mbifurije kuhacana umuco Basore , kandi Baptiste Imana iguhe icyobahiro ikugabize Zammalek uzayitsinde wongere utugarurire ibyishimo nkabafana ndetse na banyarwanda muri rusange , Mana tugusabye itsinzi , kdi turagushimiye kuyiduhaye , muyizere nayo izakora ibyayo

  • Zamareka turayitsinda

    Baptsiste courage kandi tukuri inyuma Imana iri kumwe nawe

  • Yewowe!! Mbega Ngo Twereke APR ko RAYON SPORT ikiri ikipe itavogerwa namakipe yo mumahanga nkuko yo yagenjwe na ALAHIRI !

  • Ni hatari. Ibitego bibiri? Ngaho nzaba mbireba

Comments are closed.

en_USEnglish