Banki y’Abaturage yakuzaniye amahirwe yo gutsindira INZU mu kwizigama
IYUBAKE ni ubukangurambaga bushya bwatangijwe na Banki y’abaturage kuri uyu wa 24 Werurwe 2015 bugamije gushishikariza abantu kwizigamira amafaranga azabagirira akamaro mu gihe kiri imbere. Abizigamira inshuro runaka Banki y’abaturage ikaba yabateganyirije ibihembo birimo kugeza no ku nzu.
Iyi Banki yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1975 ubu ikaba ifite amashami 190 ahatandukanye mu gihugu, mu itangazo yasohoye ivuga ko ubu bukangurambaga izagenda ibujyana ku mashami yayo mu bice byose by’igihugu ishishikariza abantu kwizigamira bikazabagirira akamaro mu gihe kizaza ndetse bikaba n’amahirwe yo guhabwa inguzanyo.
Muri ubu bukangurambaga buzazenguruka igihugu, Banki y’Abaturage yateguye Tombola izajya ikorwa mu bakiliya ba Banki bizigamiye mu buryo bugaragara, aba bazajya batsindira ibihembo birimo Inka, za moto, amagare, za Laptops, telephone zigezweho, minerval ku banyeshuri, ibigega by’amazi n’ibindi.
Abashobora gutsindira ibihembo muri ubu bukangurambaga bwa IYUBAKE ni abizigamira nibura kuva ku mafaranga 50 000Rwf, aba nibo bazajya bajya muri Tombola bagashobora gutsindira ibihembo.
Umukiliya ufite amahirwe yo gutsindira inzu ni ukomeza kwizigamira kandi akabasha kugumisha kuri konti ye nibura amafaranga 500 000Rwf.
Banki y’abaturage ivuga ko ubu bukangurambaga bufunguye kuri buri mukiliya ndetse n’uwaba afunguye konti uyu munsi. Icyo bisaba ni ugutangira kwizigamira gusa amafaranga yawe.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
4 Comments
IYI GAHUNDA BANKI Y’ABATURAGE YAZANYE NI GAHUNDA ISOBANUTSE CYANE GUSA IKIBAZO N’ IBAZA WA MUTURAGE UDAFITE AKA KAYABO KANGANA NA 500000frw WE AZABONA GUTE AYO MAHIRWE YO GUTOMBORA IYO NZU MWA BANTU MWE.
Banque Populaire turayikunda nikomeze kutugezaho udushya! Banque yacu hafi yacu!
nonese ko mutadusobanuriye uburyo iyo tombora izajya ikorwa?rwose mudusobanurire byimbitse maze twigeragereze ayo mahirwe.
Ntibisobanutse Kuva kufite 50000f Kugera kuri 500000f Bose bazajya Batombora?
Comments are closed.